Uyu musore witwa Pushpendra Kumar Manouria yari yagiye ku cyuzi cya Pahuj ari kumwe n’inshuti ze ku mugoroba wo ku Cyumweru, ku itariki ya 06 Nzeri 2026. Mu gihe inshuti ze zamufataga amashusho, yarenze uruzitiro rwashyizwe ahantu abantu barebera amazi, maze asimbukira mu mazi.
Yari agamije gufata amshusho meza, yumva ko ayo mashusho azashimisha abamukurikira, ndetse bagakomeza kwiyongera ku bwinshi. Gusa, aho yari agiye kugwa amazi yari make kandi munsi yayo hari amabuye. Igihe yageraga hasi, amaguru ye yombi yahise avunika. Amashusho y’iyi mpanuka yafashwe n’inshuti ze yaje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru India Today, nyuma yo gukomereka, uyu musore ntiyongeye guashobora kugenda. Yagerageje kuva mu mazi yifashishije amaboko, afata icyuma cyari hafi aho aracyifashisha kugira ngo yegere aho abantu bashoboraga kumufasha. Abari hafi yaho baramufashije, ahita ajyanwa mu bitaro byigenga.
Abaganga bamubaze ukuguru kumwe, bashyiramo ibyuma bifasha ukuguru, mu gihe ukundi kuguru na ko biteganyijwe ko kuzabagwa vuba.
Manouria yavuze ko yari asanzwe akora ibikorwa nk’ibi, ariko ko atari azi ko aho yari agiye gusimbukira amazi yari make. Nyuma y’iyi mpanuka, yavuze ko atazongera gukora igikorwa nk’icyo.
Polisi nayo yageze ahabereye impanuka, mu gihe umuryango we watangaje ko washenguwe n’ibyabaye ku mwam]na wabo, nyuma yo kubimenyeshwa ukajya ku bitaro kumusura.
Iyi mpanuka yongeye gutuma abantu bagaruka ku ngaruka zo gukora ibikorwa bishobora gushyira ubuzima mu kaga hagamijwe gusa gukora amashusho ashobora gukundwa cyangwa gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.
