Yavuguruje Mudugudu! Ubuhamya bw'umusore wifashishijwe n'abayobozi mu gusiba igishushanyo cyatumye Jay Polly yitirirwa umuhanda

Imyidagaduro - 23/09/2021 2:25 PM
Share:

Umwanditsi:

Yavuguruje Mudugudu! Ubuhamya bw'umusore wifashishijwe n'abayobozi mu gusiba igishushanyo cyatumye Jay Polly yitirirwa umuhanda

Umusore wifashishijwe n'abayobozi mu gusiba igishushyanyo cyatumye Jay Polly yitirirwa umuhanda, twagiranye ikiganiro avuguruza bimwe mu byo umuyobozi uri mu bagisibishije yatangaje.

Umusore witwa Iradukunda Laurent w'imyaka 19 ni we wifashishijwe mu gusiba igishushanyo cya Jay Polly cyasibwe ku itegeko ry'abayobozi b'agace kabarizwamo umuhanda witiriwe Jay Polly kubera iki gishushanyo cy'uyu muraperi cyahashushanyijwe n'umunyabugeni witwa Rwigema. Iki gishushanyo cya Jay Polly cyari giherereye mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Nyarugunga mu Kagari ka Rwimbogo mu Mudugudu w'Umushumbamwiza. Umuyobozi w'Umudugudu (Aime Uwisize) n'Umuyobozi w'Akagari ni bo bamutegetse gusiba iki gishushanyo.

Iki gishushanyo cyari cyatumye benshi bitirira uyu muhanda Jay Polly cyarasibwe

Uyu musore ni umwana wo muri uru rugo aho iki gishushanyo cya Jay Polly cyari cyashyizwe. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com yatanze ubuhamya bw'uko byose byagenze avuguruza bimwe mu byo umuyobozi w'umudugudu yadutangarije asobanura impamvu bafashe umwanzuro wo kugisiba. Yatangiye agira ati"Bari abantu bane nyine [Umuyobozi w'umudugudu, uw'akagari, n'abandi bantu babiri atazi icyo bashinzwe] baje mu rugo nyine hariya cyari gishushanyije barangije babanza kubaza ngo iki gishushanyo ni nde wagishushanyije".


Iradukunda niwe abayobozi basabye ko agisiba yifashishije irangi ry'umukara bazanye 

Aime Uwisize Umuyobozi w'umudugudu w'Umushumbamwiza yavuze ko ba nyiri uru rugo aho iki gishushanyo cyashyizwe bababwiye ko batazi ukuntu iki gishushanyo cyashyizweho. Mu kiganiro twagiranye nawe yagize ati"Bariya babyeyi batubwiye ko batamenye n'ukuntu byanditseho nta n'ubwo bari bazi ko ari ifoto ya Jay Polly bari bushyireho". Yakomeje ashimangira ko ba nyiri nzu nta makuru bari bafite kuko iyo baza kuba bayafite baba barabimumenyesheje cyane ko akunda kubaba hafi.

N'ubwo yashimangiye ko iki gishushanyo Rwigema wagihanze yagishyizeho ba nyiri nzu batabizi, Iradukunda Laurent umwana w'aba babyeyi [ba nyiri nzu] aba bayobozi bahasanze bakanamwifashisha mu kugisiba, yavuguruje ibyo Mudugudu aherutse gutangaza. Uyu musore yahamije ko Rwigema mbere yo kugishushanya ku gikuta cy'inzu yabo yasabye uburenganzira. 

Yagize ati: "Yari yabanje kuvugana nanjye kuko ni njye yabanje gucaho kugira ngo njye kubibwira ababyeyi nyine njyewe mbona nta kibazo ndagenda ndabibabwira nabo barangije barabyumva nawe aza kuvugana nabo baramwemerera nyine, arangije aza gutangira kugishushanya". Yongeye kuvuguruza umuyobozi w'Umudugudu ku byo yavuze by'uko ba nyiri nzu nta burenganzira bahaye Rwigema mbere yo kugishushanya kandi ababyeyi be baribwiriye aba bayobozi ko ari bo bamwihereye uburenganzira bwo kugishyira ku nzu yabo ubwo babibabazaga. Yagize ati: "Babajije vieux na mere (Papa na Mama) bababwira y'uko uburenganzira babumuhaye". 

Icyakora yavuze ko ngo Rwigema yagombaga gushyiraho ikindi gishushanyo kitari icya Jay Polly kuko n'ubundi asanzwe ashushanya akaba ngo yari akiri gushaka udukoresho! Yakomeje avuga ko nyuma y'uko Jay Polly yitabye Imana, Rwigema ari bwo yafashe umwanzuro wo kuhanshyira igishushanyo cy'uyu muraperi agisimbuza ikindi yagomba kuhashyira. Ibi yabisobanuye muri ubu buryo ati: "Yari akiri gukusanya ibikoresho nyine akoresha mu gushushanya ari bwo nyuma haje kubaho iriya kese y'uriya mutipe nyine wagiye [Jay Polly] biba ngombwa ko ashyiraho iriya foto nyine".

Yakomereje ku byo abayobozi bavuze ubwo bageraga muri urwo rugo, ati" Ni muri urwo rwego baje nyine baravuga ngo ibi bintu bakoze ntabwo byemewe, tubasobanurira buryo ki byemewe kuko nyine ba nyiri ubwite urumva nibo baba bafite ijambo rya nyuma. Twebwe twamubwiye ko bamwemereye kugira ngo ashushanye ariko nyine abo bayobozi bo barangije baravuga ngo ntabwo byashoboka ngo ataragiye muri RDB ngo kubisabira uburenganzira". Yangeyeho ko abayobozi banababwiye ko nyuma yo gusaba uburenganzira muri RDB ngo uwagishushanyije yagombaga no kubimenyesha ku Akagari no ku Umurenge.


Uyu musore hari aho yavuze ko bakihagera [abayobozi] babanje kuvuga ko iki gishushanyo batagishaka hariya. Aha yagize ati"Bari bazanye n'irange, ubundi mbere baza, baje bavuga ngo kino gishushanyo ntabwo tugishaka hano turangije tubanza kubasobanurira turanababwira tuti mwabanje mugahamagara umuntu wagishushanyije akabasobanurira, barangije baravuga ngo oya ibyo ntabwo ari ngombwa ngo turashaka ko kivaho gusa". Yakomeja avuga ko bamushyizeho itegeko maze akagisiba yifashishije irange rishya ry'umukara ry'amavuta aba bayobozi bazanye rifunze.

Aime Uwisize umuyobozi w'umudugudu w'umushumbamwiza aherutse kubwira InyaRwanda.com ko bafashe umwanzuro wo gusiba igishushanyo cya Jay Polly kuko ubundi icyapa cyose cyagenewe ahantu rukana bagisabira uburenganzira umujyi wa Kigali kandi mbere yo kugishyiraho bikabanza kumenyeshwa ubuyobozi bw'Akagari n'ubw'Umudugudu aho kigiye gushyirwa, ibi rero ngo ntabwo byakoze.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...