Yatwaye za Miliyoni, isubiza ibyifuzo by'abafana! 'Papa Sava' yavuye imuzi filime ye 'What a Day' –VIDEO

Imyidagaduro - 24/10/2025 10:30 AM
Share:

Umwanditsi:

Yatwaye za Miliyoni, isubiza ibyifuzo by'abafana! 'Papa Sava' yavuye imuzi filime ye 'What a Day' –VIDEO

Mu gihe cy’imyaka 30 ishize, izina Gratien Niyitegeka ryakomeje kuba ku isonga mu ruhando rw’imyidagaduro nyarwanda. Abenshi bamumenye nka Papa Sava, abandi bakamwita Seburikoko, mu gihe abakuze bamwibukira ku mazina nka Sekaganda cyangwa Ngiga, amazina yose yagiye amuranga mu mikino itandukanye yahinduye isura y’ikinamico nyarwanda.

Uyu mugabo akomeje kuba umwe mu nkingi za mwamba z’uruhando rw’ubuhanzi n’imyidagaduro mu Rwanda. Afite abakunzi benshi ku mbuga nkoranyambaga, kuri Radio, kuri Televiziyo ndetse no ku mbuga zicuruza amashusho, aho ibihangano bye bikomeza kurebwa n’abatari bake no kumwinjiriza amafaranga atari make.

Uyu mwaka, Gratien arizihiza imyaka 30 y’ubuhanzi n’ubwitange mu ruganda rw’umuco n’imyidagaduro. Urugendo rwerekana ubudasa, ubushishozi n’ubushobozi bwo guhangana n’impinduka z’ibihe.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, ‘Papa Sava’ yavuze ko iyi myaka yaranzwe no guhatana no gudacika intege, ariko kandi yarushijeho kwiga no kujyana n’ibihe.

Avuga ati "Ni imyaka 30 mu buhanzi muri rusange, kuko Cinema uyirebye ntabwo irengeje imyaka myinshi n'ubwo nayo iri hafi aho. Ni imyaka 30 rero maze mu buhanzi."

Yungamao ati “Ikintu cya mbere cyamfashije n'uko nabonye inkomezi. Wari wabona gukora ibintu, noneho ukabona agahimbazamushyi! [...] Hari ahantu ugera, ukabona ibigutera imbaraga byitwa ubirimo neza rwose, uzakomeze ukore, uri umuhanga cyane, uri uwahe sha? Hariya iwanyu havuka Alex Kagame, nawe uzaba nkawe, izo nkomezi rero zirakubaka."

Yavukiye mu misozi ya Kiyanza, ubu ni Ntarabana Sector mu Karere ka Rulindo, ku wa 25 Ugushyingo 1978. Avuga ko yakuriye mu buzima butari bworoshye, ariko agakura afite impano yo gusetsa no gukina, impano yaje kumubera urufunguzo rw’aho ageze uyu munsi.

Akiri umwana, yakundaga gutaramira abantu mu bukwe, mu rusengero no mu bikorwa by’amashuri. Abamurebaga bavugaga ko afite impano idasanzwe yo gusetsa no gutanga ubutumwa bukora ku mitima.

Ibyo ni byo byabaye intangiriro y’urugendo rurerure rwashingiye ku ubwitange, ikinyabupfura n’ukwemera mu buhanzi.

Mu mashuri yisumbuye, Gratien yari azwi nk’umusore ukunda guhanga inkuru. Igihangano cye cya mbere cyari igitekerezo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu 1996.

“What a Day”: Filime nshya y’igisubizo ku bafana

Nyuma yo kumenyekana cyane mu mikino y’uruhererekane (Series), Gratien ari mu myiteguro yo gusohora filime ye nshya yitwa “What a Day”, filime avuga ko izaba ari igisubizo ku bafana bamaze igihe bamusaba gukora filime irangira (Feature Film).

Avuga ati “Ati "Kuba ngiye gukora filime irangira n'uko ari ibintu abantu badusabye kuva cyera, bakavuga bati ahari mushakishiriza muri 'Series' kugirango  mufungure, ubutumwa burimo ariko ahubwo uko ubutumwa butambuka, n'icyo abantu bareba [...] Ahubwo wenda ireme rigendeye ku bikoresho, abakozi n'aho bikorerwa rero, mbese byose bihita biba bigari, kuruta ubushobozi."

Akomeza ati "Ikindi cya kabiri n'uko numvaga ko noneho nshobora gukora igihangano kirangira, kuko nifuzaga ko ninkikora kimera nk'icyo nari nsanzwe nkora. Rero, ubwo buryo bwo guhindura ukavuga mu bisekeje ukajya mu bishobora gusetsa binababaje gusa, iyo ubikoze ukomeza kubihinduranya buri munsi, abantu basa n'aho babuze umwihariko wawe. Ariko kandi n'uko numvaga igihe kigeze."

Yanavuze ko iyi filime igiye gusohoka nk’urwego rwo gupima amahirwe, no kureba niba afite ubushobozi bwo gukora filime ikarangira kandi akayihuza n’inzira nziza koko yo gutuma ugera ku rwego mpuzamaahanga, ku buryo yanahatanira ibihembo. Ati “Ariko ikirenze kuri ibi byose, n’uko nari narabyemereye abantu.”

Avuga ko iyi filime yamutwaye hagati ya Miliyoni 10 Frw na Miliyoni 20 Frw, akaba yarayikoze mu buryo bugezweho kandi bw’umwimerere.

Ati "Ubu bari gutunganya amajwi n'amashusho bya filime ku buryo uku kwezi kwa cumi kurangira ihari [...] Ni filime itazajya kuri Youtube izatambuka kuri Zacu Tv mu kwezi kwa mbere muri 2026, ariko mbere y'aho hazabaho kuyimurikira abantu."

Yungamo ati "Igikorwa cyo gufata amashusho cyafashe iminsi icyenda [...] Ntabwo ari njye wayikoreye, ariko iri hejuru ya Miliyoni zirenga 10 n'ubwo zishobora kuzarenga cyangwa zikajya munsi ho gato, mbese ushobora kubibara ugasanga wenda mu bantu mwakoranye hari n'ibindi mwakoranye bitari ngombwa ko ari ukubara amafaranga, bitewe n'abo ari bo. Ntabwo nayikoze njyenyine, kuko Zacu Entertainment yamfashije kuyitunganya, nibo twafatanyije."

Iyi filime ye izaba irimo abakinnyi benshi, ariko hafi ya bose bazaba ari ‘extras’, cyangwa se abunganira abakinnyi bakuru. Yagaragaje ko abunganizi b’ingenzi ari Uwabeza Leocadie na Kayirangwa Alice.

Abandi bazaba ari ‘extras’ benshi ariko bafite uruhare mu gutuma filime igira ubuzima n’umuco nyawo w’umunsi nyawo ushingiye ku nkuru.

Kuri Papa Sava, iyi filime si igikorwa gisanzwe gusa. Ni igikorwa kigaragaza urugendo rwe rw’imyaka 30 mu buhanzi, aho yibanda ku buryo ashaka guhuza impano ye mu muziki, sinema n’imyidagaduro rusange.

Ni filime itanga isomo rikomeye, yerekana ubuzima bw’umuntu muri rusange, ibibazo yanyuzemo, ariko kandi ikanerekana uburyo umuntu ashobora guhangana n’ingorane n’igihe kibi. Ni igikorwa gishimangira ko Papa Sava ari umwe mu bahanzi bafite ubushobozi bwo guhuza umuziki, filime n’ubutumwa bw’umuco mu Rwanda.

Nyuma y’imyaka 30, ibikorwa bya Gratien byahindutse umurage ugaragaza imbaraga z’ubuhanzi mu guhindura sosiyete.

Abantu baracyamwibukira mu nshuro nyinshi akina Papa Sava cyangwa Seburikoko, ibihangano byahuje abantu mu buryo budasanzwe.

Kuva mu myaka ya za 1990 kugeza uyu munsi, Gratien Niyitegeka yavuye kuba umuhanzi w’umudugudu agera ku rwego rw’igihugu, akaba umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuhanzi n’imyidagaduro mu Rwanda. Kuri we, ubuhanzi si ibyo umuntu akora gusa, ahubwo ni umurage asiga, abantu agera ku mitima yabo, n’umuco asigasira.


Imyaka 30 mu buhanzi, ariko umutima uracyari wa wundi – Papa Sava akomeje kwandika amateka mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda


Kuva kuri radiyo, mu mikino y’ikinamico kugeza kuri filime zikunzwe kuri YouTube – urugendo rw’umuhanzi udacika intege


What a Day’ – filime nshya ya Papa Sava igiye gusohoka, yanditse asubiza abafana bari bamaze igihe bamusaba filime irangira


Filime ‘What a Day’ yamutwaye arenga miliyoni 10 Frw, ikaba igaragaza uruhande rushya rw’ubuhanga bwe mu gukina no kuyobora filime


“Papa Sava: ‘Ubuhanzi si ibyo ukora gusa, ni umurage usiga mu mitima y’abantu


Mu myaka 30 y’ubuhanzi, yifashishije urwenya n’ikinamico mu kwigisha no gusigasira umuco nyarwanda


Disipline, guhanga udushya no kudacika intege’ – ibanga ryamufashije kuguma ku isonga mu myaka 30

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA ‘PAPA SAVA’

KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME ‘PAPA SAVA’


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...