Ibi
Sibomana yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda mu ijoro
ryo ku Cyumweru, tariki 27 Nyakanga 2025, ubwo Lionel Sentore yamurikaga Album
ye nshya yise ‘Uwangabiye’ mu gitaramo cyabereye muri Kigali Conference and
Exhibition Village (Camp Kigali), cyitabiriwe n’imbaga y’abantu.
Ni
igitaramo cyaranzwe no gucinya umudiho w’indirimbo z’umuco gakondo, aho Lionel
Sentore yaririmbye indirimbo 12 ziri kuri iyi album ye nshya, yiganjemo
izishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera ndetse n’abayobozi barwo bayoboye
neza igihugu.
Ubwo
igitaramo cyari kigeze mu gice cya gatatu, umusangiza w’amagambo Marcel
Ntazinda yahaye ijambo abitabiriye, maze Sibomana yegera urubyiniro atungura
abantu agabira Lionel Sentore inka n’iyayo.
Mu
magambo yuje ishema, Sibomana yavuze ko iyi ndirimbo ‘Uwangabiye’ yamukoze ku
mutima, kuko ibumbatiye ishimwe ry’abantu benshi ku buyobozi bwa Perezida
Kagame, ndetse ikaba ari yo mpamvu yatumye afata icyemezo cyo kugabira Lionel.
Yagize
ati “Perezida Paul Kagame yatugabiye turi benshi cyane. Ariko Lionel Sentore
yaturushije ubutwari bwo kuba ari we wamuhimbiye indirimbo akabimenyekanisha ku
Isi hose. Sinari kumugabira mu zo Databuja Nyakubahwa Perezida wa Repubulika
yangabiye kuko nanjye yarangabiye. Namugabiye mu zanjye kugira ngo mwereke ko
turi kumwe, igikorwa yakoze ari icy’ubutwari kandi ko tumushyigikiye.”
Yakomeje
avuga ko indirimbo ya Lionel ari ijwi ry’Abanyarwanda bafite ishimwe, kandi ko
nta na rimwe bazatatira igihango bafitanye na Perezida Kagame.
Sibomana
yanashimye ireme ry’igitaramo cya Lionel Sentore, avuga ko cyagaragaje umuco
nyarwanda w’ukuri kandi gifite ubutumwa bukangurira abantu gukomeza kwiyubaka
no kwerekana ko igihugu gifite icyerekezo.
Yashoje
ashimangira ko igihe ari iki ngo Abanyarwanda barusheho gukunda iby’iwabo,
guhesha agaciro igihugu no gukomeza gusigasira indangagaciro zibaranga.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Lionel Sentore yavuze Album ye yayitiriye indirimbo ye
‘Uwangabiye’ kubera ko idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki.
Ni
indirimbo avuga ko yatumye aramukanya n’Umukuru w’Igihugu, ndetse abasha
kuyiririmba imbere ye na Madamu Jeannette Kagame.
Arakomeza
ati “Ni indirimbo yari imaze imyaka itandatu isohotse, ariko byageze mu gihe
cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu iramamara mu buryo bukomeye, ndetse mbasha
kuyiririmba imbere ya Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
‘Uwangabiye’ ifite byinshi yafunguye usibye ko ari n’indirimbo nkunda nanjye
ubwanjye."
Sentore
asobanura ko iyi ndirimbo ‘Uwangabiye’ yakomotse kuri Sekuru Sentore Athanase
‘kubera yangabiye byinshi, gukunda igihugu, angabira gukunda umuco, angabira
n’ibihangano bya gakondo’.
Muri
iyi ndirimbo aririmbamo bamwe mu bantu bagize icyo bamufasha mu buzima bwe
ndetse na sosiyete muri rusange. Ariko kandi aririmbamo umubyeyi we (Papa),
Mama we ndetse anaririmba Paul Kagame.
Ati
“Namwise umugoboka-rugamba (Paul Kagame), nawe ni umuntu mwiza, yatugabiye
igihugu cyiza, yagabiye abantu inka, yagiye atugabira mu buryo butandukanye, rero nibo bantu
banteye imbaraga yo kuba nahimba iyi ndirimbo nkayikora nshimira abo bantu bose
bagiye bangabira."
Ati “Mama wanjye yangabiye urukundo, Papa wanjye yangabiye ibintu byinshi. Umubyeyi wacu Mukuru Perezida Kagame yaratugabiye, yatugabiye byinshi, igihugu cyiza gitemba amata n’ubuki, yazanye Girinka, kuko inka iranga urukundo; yaduhaye urukundo, yatweretse ko adukunda nk’abanyarwanda, buriya iyo umuntu akuyoboye, akakwereka ko anagukunze, aba agukunze."
Sibomana
Dieudonné (Bill Gates) yatangaje ko yagabiye inka n’iyayo Lionel Sentore ko mu
ndirimbo ‘Uwangabiye’ yanyujijemo ishimwe Abanyarwanda bafite kuri Perezida
Kagame
Lionel
Sentore yabwiye InyaRwanda, ko yakozwe ku mutima na Sibomana wamugabiye, kandi
ko yiteguye gukura ubwatsi
KANDA
HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SIBOMANA WAGABIYE LIONEL SENTORE