M
Izzo uzwi cyane mu ndirimbo “Inkweto zanjye”, ni umwe mu bakuriye hafi ya
Sosiyete y’umuziki ya ‘Ibisumizi’, aho yakoranye igihe kinini na Riderman mu
bitaramo bitandukanye.
Aba
bagabo bombi bamaze imyaka irenga 20 mu muziki kandi bafitanye umubano
udasanzwe, wubakiye ku bucuti n’ibanga rikomeye bagiye bahuriramo mu rugendo
rwabo.
Mu
kiganiro “Echoes of Fame” cya InyaRwanda TV, M Izzo yavuze ko atazibagirwa
uburyo Riderman yamuhaye amahirwe atandukanye, kuva ku muryango w’injyana ya
Hip Hop kugeza ku gutangira kumenyekana nka M Izzo.
Ati
“Kugira ngo izina ryanjye rimenyekane ni we Riderman wabigizemo uruhare.
Yampaye umwanya wo gukora, yanyeretse ko nshoboye. Byaranyohereye cyane kubona
abantu bamenya izina ryanjye, ariko by’umwihariko kubera ko nanjye nkunda ibyo
nkora, byatumye ngera kure.”
Uyu
muraperi yavuze ko igihe ‘Ibisumizi’ yafungurwaga yari ayirimo, ndetse
agafatanya na Riderman mu mishinga yose ya mbere. Ibyo byamuteye imbaraga zo
gukora umuziki byimbitse, kuko nta kintu cyose cyaturutse kuri Riderman
kitamugeragaho.
Yagize
ati “Na 'studio' Ibisumizi yafunguwe nari ndimo. Twaratangiranye, imishinga yose
nari ndimo. Uburyo nashyizwe muri Label nta kindi barebaga. Ni amahirwe
adasanzwe nigeze kugira mu buzima.”
M
Izzle yakomeje avuga ko umubano we na Riderman utaranzwe gusa no gukorana,
ahubwo wabaye ubucuti bukomeye, ku buryo babwizanyaga ukuri nk’abavandimwe.
Ibyo ngo byatumye yiyumvamo kurushaho gukora umuziki n’imbaraga nyinshi.
N’ubwo
yari afite intego yo gukomeza amashuri, M Izzo yavuze ko Riderman ari we
wamukundishije umuziki kugeza ubwo yumvise ko yawukora nk’umwuga.
Ati:
“Ntabwo nari mfite gahunda yo gukora umuziki kuko nabonaga ukuntu uvuna. Ariko
Riderman yatumye nkunda umuziki cyane ku buryo nawukora.. Yajyaga ambwira ati ‘Studio ng’iyi,
Camera zikora Video ng’izi, harabura iki?’ Ibyo byatumye nyinjiramo cyane.”
M Izzo yavuze ko kuva ku gukora indirimbo mu buryo bwa audio, kuyikorera amashusho no kuyimenyekanisha, Riderman yamubereye inkingi ya mwamba. Ku bw’ibyo, uyu muraperi yemera ko itafari Riderman yashyize ku rugendo rwe ari ryo ryamuhaye icyerekezo n’imbaraga zo kwiyubaka mu muziki.
M Izzo yumvikanishije ko mu myaka yose yabayeho mu rugendo rwe rw'umuziki yaranzwe no gukurikira inzozi ze, ariko kandi Riderman yabaye inkingi yo kugera kuri buri kimwe
M
Izzo avuga ko Riderman yabaye impamvu nyamukuru yo gukora umuziki nk’umwuga
KANDA
HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA M IZZO