Nyuma y’imyaka isaga icumi
iyi ndirimbo isohotse, yongeye guhuriza aba bahanzi ku rubyiniro rwa BK Arena
mu gitaramo King James yakoreye kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, ku wa
Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2026.
Ubwo amajwi ya Ijanisha
yumvikanaga muri BK Arena, abafana benshi bayiririmbanye n’aba bahanzi kuva ku
ntangiriro kugeza ku musozo, bigaragaza ko n’ubu igifite umwanya udasanzwe mu
mitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda.
Mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda, Danny Nanone yavuze ko mbere yo gukorana na King James yari akiri
mu rugendo rwo kwishakisha nk’umuraperi, agerageza gushaka uburyo yakubaka
umwihariko we.
Yagize ati: "Mbere
nakoraga Rap ndi kugerageza kwivumbura, nshaka kwigana Tuff Gang nkabona
ntibishoboka. Narebera kuri Riderman nkabona ntibyashoboka na njye mpita mvuga
nti reka njye mu rukundo wabona bibaye. Rero indirimbo yitwa Ijanisha ni yo
ndirimbo ya mbere y'urukundo nakoze, ihita ikundwa."
Aya magambo agaragaza
urugendo rw’umuhanzi wavuye mu kugerageza kugendera mu kirenge
cy’abamubanjirije, agahitamo kubaka inzira ye bwite.
Mu gihe icyo gihe rap nyinshi
zakundwaga zari zishingiye ku butumwa bukakaye, kwiyerekana cyangwa guhatana,
Danny Nanone yahisemo kugerageza ikintu kitari gisanzwe ku baraperi benshi,
aririmba urukundo.
Icyo cyemezo cyaje
kumuhindurira ubuzima.
Yavuze ko Ijanisha atari
indirimbo isanzwe kuri we, ahubwo ari yo yamweretse icyerekezo cy’umuziki
yagombaga gukomeza gukora.
"Yabaye
imwe mu ndirimbo naciyemo kugira ngo mbashe gukora n'izindi. Navuga ko ari yo
nahinduriyeho gukora indirimbo z'urukundo, nkavuga nti ngiye kuba umuraperi
uririmba urukundo. Ndabikora, nkora n'izindi kandi mbona biciyemo rwose."
Nyuma y’intsinzi ya Ijanisha,
Danny Nanone yakomeje kubaka izina rye nk’umuraperi uhuza rap n’ubutumwa
bw’urukundo, ibintu byatumye aba umwe mu bahanzi bafite umwihariko mu muziki
nyarwanda.
Ku rundi ruhande, King James
nawe yakomeje kuba umwe mu bahanzi bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere
umuziki nyarwanda, aho yakunze gukorana n’abahanzi batandukanye ndetse agafasha
bamwe kubona amahirwe yo kwagura ibikorwa byabo.
Kongera guhurira ku rubyiniro
rwa BK Arena byari nk’urwibutso rw’urugendo aba bahanzi basangiye. Ku bakunzi
b’umuziki, byari umwanya wo kongera gusubiza amaso inyuma bibuka imwe mu
ndirimbo zahuje neza rap n’injyana ya R&B, ikaba yarabaye ikimenyetso
cy’igihe cyihariye mu muziki nyarwanda.
Mu myaka irenga icumi ishize
isohotse, Ijanisha iracyakomeza gucurangwa mu birori, ubukwe, ibitaramo no kuri
Radio zitandukanye, ibintu Danny Nanone abona nk’ikimenyetso cy’uko indirimbo
nziza itajya isaza.
Nubwo imyaka yagiye ishira,
amateka yayo kuri we ntarahinduka. Iyo ayivuze, ntabwo aba avuga gusa ku
ndirimbo yakunzwe, ahubwo aba agaruka ku cyemezo cyahinduye inzira y’umwuga we,
kikamugira umuraperi uzwi cyane mu ndirimbo z’urukundo.

Danny Nanone yatangaje ko indirimbo yakoranye na King James yahinduye icyerekezo cy’umuziki we

Danny Nanone yavuze ko guhurira ku rubyiniro na King James ari kimwe mu byo yishimiye

Danny Nanone yavuze ko yakoranye indirimbo na King James mu gihe yari akiri kwishakisha mu muziki

Danny Nanone yavuze ko
indirimbo ‘Ijanisha’ yakoranye na King James yatumye aba umuraperi uririmba
urukundo
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DANNY NANONE
