Uyu mugabo ukora muri banki,
ukomoka mu gace ka Lecco mu ntara ya Lombardy, yatsindiye jackpot ingana na 374,602,843,065
Frw nyuma yo gukoresha ama-Euro atanu (€5) gusa mu gukina tombola ya
SuperEnalotto.
Yahisemo imibare 8, 13,
16, 52, 64 na 70, ndetse aza guhirwa n’umubare w’inyongera wa 17 n’umubare wa
SuperStar 21.
Nubwo yatsindiye
amafaranga menshi, uyu mugabo ntarashobora kuyishimira uko abyifuza, kuko ubu
ari mu kibazo cy’amategeko n’umugore we batandukanye ariko batarabona ubutane
bwemewe n’amategeko.
Amakuru avuga ko nyuma yo
gutsinda, uyu mugabo yatangiye kubwira abantu ba hafi ye ko yabaye umukire
cyane. Aya makuru yaje kugera ku mugore we utuye i Frosinone, mu ntara ya
Lazio.
Aba bombi bashakanye mu
2023, kandi bashyingiranywe hakurikijwe uburyo bw’ivangamutungo, bivuze ko
umutungo umwe mu bashakanye yungutse ushobora gufatwa nk’umutungo basangiye.
Ni muri urwo rwego
umugore avuga ko, hakurikijwe amategeko y’u Butaliyani, afite uburenganzira ku
gice cy’ayo mafaranga yatsindiwe muri tombola, nubwo ari umugabo we wenyine
waguze tike yatsindiye.
Yasabye miliyoni 80 z’ama-Euro
cyangwa 8,000 by’ama-Euro buri kwezi
Nk’uko Corriere della
Sera yabitangaje, abunganira uyu mugore batanze uburyo bubiri bwo gukemura iki
kibazo.
Abamwunganira bavuga ko
ayo mafaranga miliyoni 80 z’ama-Euro ashingiye ku gaciro k’amafaranga asigara
nyuma yo gukuramo imisoro n’ibindi bigomba kwishyurwa kuri iyo jackpot.
Uyu mugore kandi
ashingira ku mwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Butaliyani, rwigeze gufata
icyemezo mu rubanza rusa n’uru, ruvuga ko amafaranga umuntu yatsindiye muri
tombola cyangwa imikino y’amahirwe y’igihugu ashobora gufatwa nk’umutungo
uhuriweho n’abashakanye, nubwo umwe gusa ari we waguze tike yatsindiye.
Jackpot iracyategereje
nyirayo
Kugeza ubu, uyu mugabo
ntarajya gufata amafaranga ye. Afite iminsi 180 yo kuyasaba, bivuze ko agomba
kuba yayafashe bitarenze muri Werurwe 2027.
Raporo ya Corriere
della Sera ivuga ko kugeza ubu uyu mugabo ataragera ku bavoka b’umugore we,
ndetse akaba afite iminsi 10 yo kujuririra cyangwa kwamagana iyi gahunda
y’amategeko.
Si ubwa mbere mu
Butaliyani ikibazo nk’iki kibaye. Mu 2019, umushoferi w’ikamyo w’imyaka 59
yatsindiye jackpot ya miliyoni 220 z’ama-Euro. Icyo gihe yari yaratandukanye
n’umugore we binyuze mu butane, nyuma aza kongera gushaka mu 2025.
Nyuma y’urupfu rwe muri
Kamena uyu mwaka, uwahoze ari umugore we yasabye umupfakazi we kumuha
amafaranga angana na 5000 by’ama-Euro buri kwezi nk’inkunga.
