Yatsindiye miliyari zirenga 370 Frw muri tombola, umugore batandukanye amusaba 1/2 cyayo

Imyidagaduro - 29/09/2026 8:30 AM
Share:

Umwanditsi:

Yatsindiye miliyari zirenga 370 Frw muri tombola, umugore batandukanye amusaba 1/2 cyayo

Umugabo ukomoka mu Butaliyani yatsindiye amafaranga angana miliyoni 223 z’ama-Euro, ahwanye na miliyari zirenga 370 Frw, muri tombola ya SuperEnalotto, ariko ibyishimo bye byahise bisimburwa n’impungenge nyuma y’uko umugore batandukanye atangiye gusaba igice cy’ayo mafaranga.

Uyu mugabo ukora muri banki, ukomoka mu gace ka Lecco mu ntara ya Lombardy, yatsindiye jackpot ingana na 374,602,843,065 Frw nyuma yo gukoresha ama-Euro atanu (€5) gusa mu gukina tombola ya SuperEnalotto.

Yahisemo imibare 8, 13, 16, 52, 64 na 70, ndetse aza guhirwa n’umubare w’inyongera wa 17 n’umubare wa SuperStar 21.

Nubwo yatsindiye amafaranga menshi, uyu mugabo ntarashobora kuyishimira uko abyifuza, kuko ubu ari mu kibazo cy’amategeko n’umugore we batandukanye ariko batarabona ubutane bwemewe n’amategeko.

Amakuru avuga ko nyuma yo gutsinda, uyu mugabo yatangiye kubwira abantu ba hafi ye ko yabaye umukire cyane. Aya makuru yaje kugera ku mugore we utuye i Frosinone, mu ntara ya Lazio.

Aba bombi bashakanye mu 2023, kandi bashyingiranywe hakurikijwe uburyo bw’ivangamutungo, bivuze ko umutungo umwe mu bashakanye yungutse ushobora gufatwa nk’umutungo basangiye.

Ni muri urwo rwego umugore avuga ko, hakurikijwe amategeko y’u Butaliyani, afite uburenganzira ku gice cy’ayo mafaranga yatsindiwe muri tombola, nubwo ari umugabo we wenyine waguze tike yatsindiye.

Yasabye miliyoni 80 z’ama-Euro cyangwa 8,000 by’ama-Euro buri kwezi

Nk’uko Corriere della Sera yabitangaje, abunganira uyu mugore batanze uburyo bubiri bwo gukemura iki kibazo. Uburyo bwa mbere ni uko yahabwa €8,000 buri kwezi, mu gihe ubwa kabiri ari ukumwishyura rimwe amafaranga agera kuri €80 miliyoni.

Abamwunganira bavuga ko ayo mafaranga miliyoni 80 z’ama-Euro ashingiye ku gaciro k’amafaranga asigara nyuma yo gukuramo imisoro n’ibindi bigomba kwishyurwa kuri iyo jackpot.

Uyu mugore kandi ashingira ku mwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Butaliyani, rwigeze gufata icyemezo mu rubanza rusa n’uru, ruvuga ko amafaranga umuntu yatsindiye muri tombola cyangwa imikino y’amahirwe y’igihugu ashobora gufatwa nk’umutungo uhuriweho n’abashakanye, nubwo umwe gusa ari we waguze tike yatsindiye.

Jackpot iracyategereje nyirayo

Kugeza ubu, uyu mugabo ntarajya gufata amafaranga ye. Afite iminsi 180 yo kuyasaba, bivuze ko agomba kuba yayafashe bitarenze muri Werurwe 2027.

Raporo ya Corriere della Sera ivuga ko kugeza ubu uyu mugabo ataragera ku bavoka b’umugore we, ndetse akaba afite iminsi 10 yo kujuririra cyangwa kwamagana iyi gahunda y’amategeko.

Si ubwa mbere mu Butaliyani ikibazo nk’iki kibaye. Mu 2019, umushoferi w’ikamyo w’imyaka 59 yatsindiye jackpot ya miliyoni 220 z’ama-Euro. Icyo gihe yari yaratandukanye n’umugore we binyuze mu butane, nyuma aza kongera gushaka mu 2025.

Nyuma y’urupfu rwe muri Kamena uyu mwaka, uwahoze ari umugore we yasabye umupfakazi we kumuha amafaranga angana na 5000 by’ama-Euro buri kwezi nk’inkunga.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...