Yatoraguye umwana baramurera! Ibikorwa bitangaje bya Helvine w’imyaka 12-VIDEO

Amakuru ku Rwanda - 04/08/2025 7:31 AM
Share:

Umwanditsi:

Yatoraguye umwana baramurera! Ibikorwa bitangaje bya Helvine w’imyaka 12-VIDEO

Isheja Ndahiro Helvine ufite imyaka 12 akora ibikorwa bitangaje by’urukundo kugeza aho yatoraguye umwana wabaga ku muhanda anafite ikibazo cy’uburwayi amujyana iwabo baramurera baranamuvuza.

Ubusanzwe biragoye kwiyumvisha ko umwana w’imyaka 12 yatekereza ndetse agakora ibintu nk’ibi ariko Helvine we aratangaje. Mu kiganiro na InyaRwanda yavuze ko ibi ari ibintu byatangiye afite imyaka 6 y'amavuko. 

Ati: ”Byatangiye mfite imyaka 6 aho nabyutse nkagira igitekerezo cyo gufasha abantu kuko nari navuye guhaha ndi kumwe na mama mbona abana turi mu kigero kimwe bamwe bambaye ibirenge abandi bambaye udupira gusa. Nababajije impamvu bari mu muhanda bambwira ko ababyeyi babo batari kumwe, mbabajije niba bariye bambwira ko batariye”

Helvine yakomeje agira ati: ”Nyuma yaho nagiye mu rugo mfata umuceri na kawunga bidahiye ndabivanga, mfata n’ibishyimbo bari batetse uwo munsi mbishyira mu gafuka mfite ikanzu yanjye imwe mfata n’amavuta ubundi mbwira papa ko mfite umushinga wo gufasha ubundi musaba kunshyigikira”.

Yavuze ko nyuma yo kubibwira papa we batahise babyumva ndetse ko mama we yamubwiye nabi, gusa nyuma baza kubyumva. Ati: "Yarabyutse aricara ndabimubwira gusa ntiyabyemera. Bucyeye Papa agiye ku kazi ndamukurikira ambwira ko abibwira mama bakumva icyo bamfasha. "

"Yaragiye abibwira Mama atashye ambwira nabi, uwo munsi nanga kurya ubundi nyuma aza kubyumva arambwira ngo nindye ku Cyumweru tuzajya kureba abo bana. Ku Cyumweru bigeze naramwibukije abaza ahantu hari abana bakeneye gufashwa turagenda tugura kawunga, umuceri, inkweto n’imyenda, ubundi tugezeyo turabanza turasenga. Batuganiriza ubuzima babayemo batubwira ko baba hanze turabafasha”.

Uko Helvine yatoraguye umwana ku muhanda wari urwaye indwara y'uruhu

Isheja Ndahiro Helvine yasobanuye uko yatoraguye umwana wabaga ku muhanda bahuriye mu modoka abandi bose bamwanze kubera ikibazo cy’uburwayi bw’uruhu yari afite. Yavuze ko yabonye uwo mwana bahuriye mu modoka akabona abandi bose barimo baramuhunga bitewe n’uburwayi yari afite. 

Helvine yegereye uwo mwana uzwi nka Mugisha [Kami Avidony] amubaza impamvu ari muri iyo modoka wenyine, undi amusobanurira ibibazo byose afite birimo uko yirukanwe iwabo ndetse akaba yaranavukanye uburwayi bw’uruhu. Helvine yamurangiye aho mama we acururiza amayinite amubwira ko yajya kumureba.

Helvine yasabye ababyeyi be ko bafata uwo mwana bakamurera. Byaje kurangira babyemeye bamujyana mu rugo, bamushyira mu ishuri, batangira kumuvuza bwa burwayi bw’uruhu none kugeza ubu arimo arakira. 

lsheja Ndahiro Helvine avuga ko izi mbaraga zo kugira umutima ufasha cyane ari Imana izimuha. Ati: ”Izo mbaraga ni Imana izimpa kuko buri muntu wese agira ibyo akora rero iyo Imana itagushyigikiye ntabwo ibintu byawe bigenda neza. Imana niyo yampaye izo mbaraga mwegera abandi bamwanze”.

Yavuze ko yifuza kuzaba umuganga akajya avura abana bababaye ndetse ko yifuza kuzabaka ikigo cy’amashuri agashyiramo abana bababaye. Helvine yavuze ko mu bindi bikorwa arimo arakora muri iyi minsi harimo gusura abarwayi mu bitaro bitandukanye.

Mama wa Isheja Ndahiro Helvine yabwiye inyaRwanda ko byatangiye batumva ibijyanye no gufasha k’umwana wabo ariko nyuma baza kubyumva ndetse baramushyigikira cyane. Yavuze ko igikorwa cya mbere bakoze baha ibyo kurya umuryango wari ubabaye cyaje kurangira kigize umugisha bitewe n’uko uyu muryango waje no kubona abawubakira bivuye kuri Helvine.

Yavuze ko kuri ubu bakomeza gushyigikira umwana wabo Helvine mu bindi bikorwa by’ubugiraneza akora. Yavuze ko abandi bashaka kwifatanya nabo cyangwa kubatera inkunga babinyuza kuri 0788920118 iriho amazina ya Tuyishime Josiane.

Ndahiro Yves [Se wa Helvine] avuga ko amufata nk’umwana utirebaho gusa ko ahubwo amufata nk’umwana wita ku bandi. Ati: ”Mufata nk'umwana ubwe utireba ahubwo wita ku bandi bana kandi akaba yifuza kugera ku bintu binini cyane. Yumva azubaka ibigo by’amashuri, ibitaro, agafasha abantu cyane cyane abana baba ku mihanda badafite ubafasha”.


Helvine ku myaka 12 akora ibikorwa bitangaje by'urukundo ndetse yifuza kuzabikomeza akazashinga ishuri rifasha abana batishoboye


Helvine yatoraguye umwana wari urwaye indwara y'uruhu, iwabo baramuvuza arakira


Yari yaravuvutse ku kutwe no ku mubiri hose ariko yamaze kuvurwa arakira


Bamwitayeho baramuvuza none yarakize


Yabaye umwana mu rugo 


Bamujyanye no ku ishuri ndetse niwe uba uwa mbere 


Mama wa Helvine avuga ko biyemeje gufasha umwana wabo mu bikorwa by'urukundo



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...