DJ Kadir agiye kongera gususurutsa abantu mu buzima bwa nijoro bwa Kigali

Imyidagaduro - 27/08/2025 6:37 AM
Share:

Umwanditsi:

DJ Kadir agiye kongera gususurutsa abantu mu buzima bwa nijoro bwa Kigali

Umwe mu bashinze itsinda 'Ruffcuts DJz', Mohamed Kadir uzwi cyane nka DJ Kadir, ari mu rugendo rwo kugaruka ku rubyiniro rwa Kigali nyuma y’imyaka myinshi amaze mu muziki.

Kadir, ufite ubunararibonye bw’imyaka irenga 20 akorera mu Burasirazuba bwa Afurika, i Burayi no muri Amerika, ategerejwe mu gitaramo cya ‘Cave Frequency’ kizaba kuri uyu wa Gatanu, tariki 29 Kanama 2025.

Ibi biza bikurikira igitaramo yaherukaga gukorera mu Rwanda mu 2023, aho yanyuze abafana ibihumbi mu iserukiramuco Old School Festival ryabereye i Juru Park, Rebero.

Umwe mu bategura iki gitaramo yabwiye InyaRwanda ko Kadir ari umwe mu batangije umwuga wo kuvanga imuziki mu Rwanda, ashimangira ko igitaramo cye kizaba cyihariye. Ati “Ni umuhanzi ufite impano, kandi washinze imizi mu Rwanda abera benshi icyitegererezo.”

Urugendo rwa DJ Kadir rwatangiriye mu rukundo rwe rwo gususurutsa abantu binyuze mu muziki, ibintu byamujyanye hirya no hino ku isi. Mu 2004 yimukiye mu Bwongereza, aho yarushijeho gucurangira mu tubyiniro twinshi tugezweho i Londres, harimo na Pier One.

Nyuma y’imyaka itanu, yagarutse mu Burasirazuba bwa Afurika afatanya n’abandi bashinze Ruffcuts DJz, itsinda ryagize uruhare rukomeye mu guhindura isura y’ubuzima bwa nijoro bwa Kigali kuva mu myaka ya 2000 kugeza mu ntangiriro za 2010.

Uretse gususurutsa abantu ku rubyiniro, Kadir yagize uruhare mu gutoza no kuzamura ababyiruka muri uyu mwuga.  Itsinda rya Ruffcuts DJz, ryagize uruhare mu guha amahirwe no gutoza bamwe mu DJs bamenyekanye mu Rwanda barimo DJ Karim, DJ Toxxyk, DJ Kelly na DJ Lenzo.

Mu 2022 kandi, yari mu kanama nkemurampaka ka Battle of the DJs, irushanwa rya mbere ry’aba-Dj ryabereye i Kigali. Uwo munsi, we hamwe na DJ Neptune wo muri Nigeria na DJ Sharif wo mu Rwanda, batoye Selekta Danny nk’uwatsinze.

Igitaramo cya Cave Frequency Igitaramo cye cyo kugaruka kizwi nka Cave Frequency Homecoming kizaba kirimo n’abandi bakomeye mu myidagaduro yo gususurutsa abantu barimo DJ Kan n’abandi bazatangazwa mu minsi iri imbere.

Ibitaramo bya nijoro bisusurutswa n’aba DJs, cyane nk’ibitegerejwemo nka DJ Kadir, bigaragaramo ibintu byinshi bituma biba udushya.

DJs bakora ‘mix’ zihuza imiziki y’igihe cyashize n’iy’ubu, bigatuma buri cyiciro cy’abitabira kiryoherwa. Kadir azwiho kudacogora mu guhuza ‘old school vibes’ n’injyana zigezweho.

DJ ntabwo aba akina indirimbo gusa, anyuzamo akaganiriza abafana binyuze mu muziki. Imbaraga n’umurava bya Kadir ni byo abategura igitaramo bategereje ko bizatuma abantu bazamura ubushyuhe kugeza mu gitondo.

Ibitaramo bya nijoro biba bifite itara ry’umwihariko, amashusho ajyanye n’umuziki, bigatuma abantu bisanga mu bundi buzima bwo kwishimisha. DJs bazi igihe cyo gushyiramo injyana yihuse, igihe cyo kugabanya umuvuduko ngo abantu bahumeke

DJ mwiza aba areba uko abantu babyina, agahita ashyiramo indirimbo ibakwiriye. Kadir afite izina ry’uko yamenyereye gucungira imbaga haba mu Rwanda, i Burayi cyangwa muri Amerika.


DJ Kadir agiye kugaruka ku rubyiniro rwa Kigali nyuma y’imyaka myinshi akorera hanze y’igihugu


DJ Kadir ari mu banyabigwi bashinze Ruffcuts DJz, itsinda ryahinduye isura y’ijoro rya Kigali 

Mu 2023, DJ Kadir yasusurukije ibihumbi by'abantu mu iserukiramuco 'Old School Festival' i Rebero 


Kadir yamenyekanye nk’umwe mu batoza ba DJs bamenyekanye mu Rwanda barimo DJ Toxxyk na DJ Karim


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...