Kadir, ufite ubunararibonye bw’imyaka
irenga 20 akorera mu Burasirazuba bwa Afurika, i Burayi no muri Amerika,
ategerejwe mu gitaramo cya ‘Cave Frequency’ kizaba kuri uyu wa Gatanu, tariki
29 Kanama 2025.
Ibi biza bikurikira igitaramo yaherukaga
gukorera mu Rwanda mu 2023, aho yanyuze abafana ibihumbi mu iserukiramuco Old
School Festival ryabereye i Juru Park, Rebero.
Umwe mu bategura iki gitaramo yabwiye
InyaRwanda ko Kadir ari umwe mu batangije umwuga wo kuvanga imuziki mu Rwanda,
ashimangira ko igitaramo cye kizaba cyihariye.
Urugendo rwa DJ Kadir rwatangiriye mu
rukundo rwe rwo gususurutsa abantu binyuze mu muziki, ibintu byamujyanye hirya
no hino ku isi.
Nyuma y’imyaka itanu, yagarutse mu
Burasirazuba bwa Afurika afatanya n’abandi bashinze Ruffcuts DJz, itsinda
ryagize uruhare rukomeye mu guhindura isura y’ubuzima bwa nijoro bwa Kigali
kuva mu myaka ya 2000 kugeza mu ntangiriro za 2010.
Uretse gususurutsa abantu ku rubyiniro,
Kadir yagize uruhare mu gutoza no kuzamura ababyiruka muri uyu mwuga.
Mu 2022 kandi, yari mu kanama nkemurampaka
ka Battle of the DJs, irushanwa rya mbere ry’aba-Dj ryabereye i Kigali.
Igitaramo cya Cave Frequency Igitaramo cye
cyo kugaruka kizwi nka Cave Frequency Homecoming kizaba kirimo n’abandi
bakomeye mu myidagaduro yo gususurutsa abantu barimo DJ Kan n’abandi
bazatangazwa mu minsi iri imbere.
Ibitaramo bya nijoro bisusurutswa n’aba
DJs, cyane nk’ibitegerejwemo nka DJ Kadir, bigaragaramo ibintu byinshi bituma
biba udushya.
DJs bakora ‘mix’ zihuza imiziki y’igihe cyashize
n’iy’ubu, bigatuma buri cyiciro cy’abitabira kiryoherwa. Kadir azwiho
kudacogora mu guhuza ‘old school vibes’ n’injyana zigezweho.
DJ ntabwo aba akina indirimbo gusa,
anyuzamo akaganiriza abafana binyuze mu muziki. Imbaraga n’umurava bya Kadir ni
byo abategura igitaramo bategereje ko bizatuma abantu bazamura ubushyuhe kugeza
mu gitondo.
Ibitaramo bya nijoro biba bifite itara
ry’umwihariko, amashusho ajyanye n’umuziki, bigatuma abantu bisanga mu bundi
buzima bwo kwishimisha.
DJ mwiza aba areba uko abantu babyina, agahita ashyiramo indirimbo ibakwiriye. Kadir afite izina ry’uko yamenyereye gucungira imbaga haba mu Rwanda, i Burayi cyangwa muri Amerika.
DJ Kadir agiye kugaruka ku rubyiniro rwa
Kigali nyuma y’imyaka myinshi akorera hanze y’igihugu
DJ Kadir ari mu banyabigwi bashinze
Ruffcuts DJz, itsinda ryahinduye isura y’ijoro rya Kigali
Mu 2023, DJ Kadir yasusurukije ibihumbi by'abantu mu iserukiramuco 'Old School Festival' i Rebero
Kadir yamenyekanye nk’umwe mu batoza ba
DJs bamenyekanye mu Rwanda barimo DJ Toxxyk na DJ Karim