Yabaye icyitegererezo mu
rugamba rwo guharanira uburenganzira bw’abagore no kubinjiza mu ikoranabuhanga
kuva mu myaka ya 1950 na 1960. Stephanie yageze i Londres afite imyaka itanu,
mu byumweru bike mbere y’intambara ya kabiri y’isi, ahunze ihohoterwa ry’abanazi
nk’umwana w’umuyahudi w’umudage.
Yavutse mu 1933 mu mujyi
wa Dortmund, yitwa Vera Buchthal. Se yari umucamanza, ariko ntibyababuza
guhungira i Vienne muri Autriche kubera ivangura rikabije ry’abayahudi. Nyuma
yoherejwe mu Bwongereza mu rwego rwa gahunda ya Kindertransport, yarokoye abana b’abayahudi bagera ku 10.000 mbere
y’intambara. Yakuriye mu maboko y’ababyeyi bamureraga bamutoje urukundo n’imyitwarire
myiza.
Mu 1962, nyuma yo gukora
nk’umukozi wa Leta mu by’ubumenyi, yashinze kompanyi Freelance Programmers — nyuma iza kuba FI Group, na yo yaje
guhinduka Xansa — ikora porogaramu za mudasobwa, ishyiraho uburyo bushya bwo
guha akazi abagore bafite abana, ikabasha gukorera mu rugo. Icyo gihe, ibi ntibyari bikunze kubaho. Mu bakozi 300 ba mbere, 297 bari abagore.
Iyo kompanyi yahinduye
isura y’isoko ry’umurimo mu ikoranabuhanga, yerekana ko uburyo bwo gukora
butajegajega bushobora gufasha abagore kwinjira no kuguma muri uru rwego. Iyi
mpinduka yamuhesheje umutungo wa miliyoni 150£, hafi ya yose ayatanga mu
bikorwa by’ubugiraneza.
Umuhungu we Giles yari
afite autism, bituma aba umwe mu banyamuryango ba mbere ba National Autistic Society. Yashinze Shirley Foundation, yateraga inkunga
imishinga ijyanye na autism, irimo gushyigikira gahunda ya Autism at Kingwood ifasha abantu bakuru bafite autism mu turere
twa Berkshire, Oxfordshire na Buckinghamshire, ndetse n’ishuri rya Prior’s Court ryita ku rubyiruko
rufite autism.
Dame Stephanie yari
azwiho ubwenge buhebuje, imbaraga zidasanzwe no kudacika intege mu guhangana
n’ivangura rishingiye ku gitsina mu ikoranabuhanga. Ni yo mpamvu yagiye yiyita
“Steve” mu nyandiko, kugira ngo ibitekerezo bye byumvwe mu rwego rwari rwiganje
mo abagabo.
Nubwo imyaka yagiye ishira, uru rwego ruracyiganjemo abagabo, ariko Dame Stephanie azahora yibukwa nk’umwe mu bagore ba mbere barwinjiyemo bafite ijwi rikomeye, kandi ryumvikana kugeza ku munota wa nyuma w’ubuzima bwe.
Azahora yibukirwa ku bidasanzwe yakoze mu gihe cye byagiriye Isi akamaro