Uyu
mukinnyi wamamaye mu biganiro n’abafana bitewe n’imyiyereko ye yihariye mu
filime, avuga ko urugendo rwe muri sinema rutari rworoshye, ariko rwuzuye
ubuhamya bw’abantu bamushyigikiye.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Nyambo yavuze ko kugera aho ari ubu abicyesha cyane
mugenzi we Assia Mutoni, wamwinjije mu ruganda rwa Cinema Nyarwanda.
Ati: “(Umuntu wanyinjije muri Cinema) ni Assia
Mutoni, kuko yari asanzwe ari inshuti yanjye. Rero, aza kumbwira ati ‘mba mbona
washobora gukina filime,’ ndamubwira nti ‘ahari nanjye ubanza nabishora.’”
Nyambo
yasobanuye ko urugendo rwe rwabaye rwiza ubwo Mutoni yamutumiraga gukina muri
filime ye ya mbere yitwa ‘Bolingo’, aho abantu benshi bari aho barimo nka
‘Nick’ na ‘Intare y’Ingore’.
Yagize
ati: “Barambwiye bati komeza ukine, urabizi, bamwe bakambaza ngo ni ubwa mbere
ukinnye. Ibyo rero byanyongereye imbaraga zo gukorera cyane.”
Gukina
muri filime za Mutoni Assia byatumye Nyambo ahita abona amahirwe yo gukorana
n’abandi bakinnyi bafite ibikorwa byabo muri sinema icyo gihe.
Yavuze
ko yagiye akorana n’abarimo Killaman, Clapton, Sosiyete ya Zacu Entertainment n’abandi,
bigatuma izina rye ryubakwa gahoro gahoro.
Nyambo
yasobanuye ko mu mabyiruka ye yakundaga gukina filime ariko ntiyashakaga
kugaragara ku camera, kubera impungenge z’ubuzima abasitari babamo nyuma yo
kumenyekana.
Ati: “Abasitari baragowe. Bafite ukuntu niba ushaka kugura ikintu ku muhanda
bikugora, nko kugura ikigori n’ibindi. Njyewe rero sinkunda ubwo buzima
bukubuza gukora icyo ushaka. Ntabwo nabikundaga rwose, ariko buriya ikintu iyo
Imana yabipanze, birangira nyine ariko bigenze.”
Nyambo
kandi avuga ko gukina filime byamufashije gusohora impano ye yihariye mu
kwandika. Yavuze ko akiri umwana yakundaga kwandika indirimbo za Korali
y’abana, bigatuma mu mubyiruko we yumvaga kwandika filime ze bwite ari ibintu
bisanzwe mu maraso ye.
Uyu
mukinnyi aherutse gusohora filime ye nshya y’uruhererekane yise ‘Mwene Data’,
ikurikira izindi yasohoye nka ‘The Message’ na ‘Ibanga’.
Nyambo Jessica atanga icyizere ko akiri mu rugendo rurerure rwo gukina, aho ashaka ko ibikorwa bye byamugeza kure hashoboka, atitaye ku kuba agomba kumenyekana ku izina gusa.

Nyambo Jessica avuga ko gukina filime yamufashije kuva mu bwoba bwo kugaragara kuri 'camera', byose abicyesha mugenzi we Assia Mutoni

Filime ‘Mwene Data’ ni imwe mu mishinga mishya ya Nyambo, ikurikira izindi yasohoye nka ‘The Message’ na ‘Ibanga’

Nyambo
yakuze akunda kwandika indirimbo za Korali y’abana, ibintu byamufashije no mu
myandikire ya filime ze bwite
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NYAMBO
KANDA HANO UBASHE KUREBA IGICE GISHYA CYA FILIME ‘MWENE DATA’
