Yateye umukobwa urushinge rurimo amaraso yanduye Virusi itera SIDA nyuma yo kumwanga

Hanze - 22/03/2026 5:12 AM
Share:

Umwanditsi:

Yateye umukobwa urushinge rurimo amaraso yanduye Virusi itera SIDA nyuma yo kumwanga

Umugabo wo mu Buhinde akurikiranyweho icyaha cyo gutera umukobwa urushinge rurimo amaraso yanduye virusi itera SIDA, nyuma y’uko yanze kumubera umugore.

Ibi byabereye muri leta ya Telangana mu Buhinde, aho uyu musore w’imyaka 25 bivugwa ko yari amaze igihe ategura ubukwe n’umukobwa w’imyaka 24, imiryango yabo yamaze no kubyumvikanaho.

Gusa umuryango w’umukobwa waje gusaba ko umusore abanza gupimwa ubuzima bwe mbere yo gukora ubukwe. Ibyavuye mu bipimo byagaragaje ko uyu musore yanduye virusi itera SIDA, bituma ubukwe buhagarikwa burundu.

N'kuko polisi yo mu Buhinde yabitangaje uyu musore ntabwo yabyakiriye neza, ahubwo abifata nk’agasuzuguro gakomeye.

Tariki ya 11 Werurwe, uyu musore yagiye mu rugo rw’umukobwa amusanga ari wenyine, arongera amusaba ko babana, undi arabyanga. Mu burakari bwinshi, ngo yahise akoresha imbaraga amutera urushinge rwarimo amaraso ye yanduye Virusi itera SIDA.

Polisi ivuga ko uyu musore yari agamije kumwanduza ku bushake, kugira ngo atazigera abasha gushaka undi mugabo uwo ari we wese.

Nyuma y’igihe gito, uwo mukobwa yatangiye kumva ububabare bukabije ndetse n’umuriro, ari bwo yabibwiye ababyeyi be, bahita bamujyana kwa muganga.

Kuri ubu ibizamini bya mbere bigaragaza ko atanduye, gusa abaganga bavuga ko hazakomeza gukorwa andi masuzuma mu gihe cy’amezi abiri kugira ngo hemezwe neza uko ubuzima bwe buhagaze.

Ukekwaho iki cyaha yamaze gutabwa muri yombi, aho polisi ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane neza uko yanduye n’ibindi byose bifitanye isano n’iki gikorwa cy’ubugome.

Ababyeyi b’uyu mukobwa bo basaba ubutabera ko bwakurikiranira hafi iki kibazo, bagasaba ko amategeko yafata ingamba zikomeye kuri bene ibi bikorwa by’ihohoterwa rikabije.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...