Yatekereje Kwiyahura! Vestine yavuze ku nzira y'umusaraba yanyuzemo anahumuriza abagore n’abakobwa

Imyidagaduro - 20/09/2026 7:44 AM
Share:

Umwanditsi:

Yatekereje Kwiyahura! Vestine yavuze ku nzira y'umusaraba yanyuzemo anahumuriza abagore n’abakobwa

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yasangije abantu inkuru ikomeye y’ibyo yanyuzemo mu buzima bwe, avuga ko yahuye n’ibigeragezo bikomeye nyuma yo kurushinga n’umugabo we Ouedraogo Idrissa aheruka kwaka gatanya ngo atandukane nawe.

Ishimwe, uzwi cyane mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yavuze ko yahisemo gutanga ubu buhamya kugira ngo abari mu kigero cye ndetse n’abamuruta batazanyura mu bibazo nk’ibyo yanyuzemo batabizi, cyane cyane abakobwa n’abagore banyura mu bihe bikomeye mu buzima bwabo.

Mu buhamya bwe, yavuze ko yakuriye mu muryango ukijijwe, akurira mu rusengero ndetse agakomeza amashuri kugeza arangije ayisumbuye.

Avuga ko nyuma yo kurangiza amashuri ari bwo yinjiye mu “butayu” bw’ubuzima, ahura n’ibigeragezo bikomeye atari yiteguye.

Yagize ati: “Nariguceceka nk’uko bisanzwe, sinkuganirire ibi ariko mpisemo kuvuga kugira ngo abo tungana cyangwa abari gukura batazanyura mu byo nanyuzemo batabizi. Nubyumva uzabibabwire cyangwa ujye ubanyereka ubaganirira iyi nkuru ya Ishimwe.”

Yahuye n’urukundo rwamwinjije mu bihe bikomeye

Ishimwe yavuze ko muri ibyo bihe yakunze umuntu wari usanzwe amuzi kuva kera, ariko we akaba atari amuzi cyane.

Avuga ko uwo muntu yamwegereye akoresheje uduhendabana yumva ko koko akunzwe, atamenya ko inyuma y’ibyo hari undi mugambi.

Ati: “Yitwaje akarimi n’uduhendabana bikarishye. Umukobwa wa Mama ntiyigeze arabukwa ayo mayeri matindi ngo ahweze atahure umugambi wa sekibi, ahubwo yagize ngo arakunzwe, ibi ariko bidasanzwe.”

Ishimwe yavuze ko amarangamutima yamuyoboye ku buryo atakomeje kumva inama yagirwaga n’abamukuriye, kuko yumvaga ko uwo muntu ari uwo kwizera.

Nyuma yaje kumenya ko uwo mugabo yari asanzwe afite undi muryango n’abana, ibintu avuga ko atari azi igihe yatangiraga kumwizera.

Yagize ati: “Amatwi araziba ahunga inama, ntiyongera kumva inama zabamukuriye, kuko amarangamutima yari yamuyoboye atazi ko uwo muntu yariyubatse afite undi muryango ndetse n’abandi bana.”

Yageze mu rugo ahura n’ibyo atari yiteze

Ishimwe yavuze ko nyuma yo kujya muri urwo rugo, yahuye n’ibibazo bikomeye ndetse n’ibintu byamusigiye ibikomere bikomeye mu mutima.

Yavuze ko igihe kimwe yageze aho atabona undi muti w’ibyo yarimo kunyuramo uretse gutekereza kwiyahura.

Ati: “Yabonye ibisaze ubwenge bwe, ku buryo yatekereje ko ubuzima bwe burangiye bitewe n’ibyo yabonaga buri munsi atabashaga no kubwira undi muntu, baba ababyeyi be, abavandimwe be ndetse n’inshuti, ku buryo yageze aho atatekereza ko inzira yo guhunga ibyo yabonaga ari ukwiyahura akava ku isi. Yabitekereje kenshi cyane.”

Ishimwe ariko yavuze ko muri ibyo bihe byose Imana yakomeje kumurinda no kumwereka izindi nzira, avuga ko hari icyo yari igambiriye gukora binyuze mu buzima bwe.

Ati: “Gusa Imana ikajya ikoresha izindi nzira kugira ngo imubuze. Glory to God!”

Avuga ko umuhamagaro we wageragejwe guhagarikwa

Ishimwe yavuze ko kimwe mu bintu byamufashije gukomeza kubaho ari ukwemera ko hari umuhamagaro w’Imana uri ku buzima bwe.

Yavuze ko uwo muhagaro wari umaze kugira uruhare mu guhindura ubuzima bwa benshi, kandi ko hari abagerageje kuwuhagarika ariko ntibabigereho.

Yagize ati: “Icyatumye Imana irinda uwo mukobwa ni uko hari umuhamagaro uri ku buzima bwe kandi ukomeye wahinduye ubuzima bwa benshi kandi ugomba gukomeza kubuhindura.”

Yavuze ko hari igihe yabujijwe kujya mu bitaramo, gukomeza ibikorwa bya muzika ndetse no kujya muri studio, ndetse ko yagejejwe aho atandukanywa n’abakorana na we.

Ati: “Yashatse kumubuza kujya mu bitaramo, kumubuza kujya muri studio, ashaka no kumutandukanya n’uwo baririmbana, gusa byo ntibyashobotse. Yamutandukanije na management ye abigeraho, azi ko umuhamagaro uhagarara, gusa nibwo wari utangiye.”

Avuga ko hageragejwe no kumwangiriza izina

Ishimwe yakomeje avuga ko nyuma yo kubona ko ibikorwa bye byo kuramya no guhimbaza Imana bidashobora guhagarikwa, hatangiye gushakwa ubundi buryo bwo kumwangiriza izina.

Yavuze ko hagiye havugwa ibirego bikomeye kuri we, birimo n’ibyo avuga ko byari ibinyoma.

Ati: “Abonye ko atahagarika umuhamagaro w’uwo mukobwa kuko ari Imana yamuhamagaye, atangira gutekereza ikintu yakora kugira ngo yice izina ry’uwo mukobwa.”

Yavuze kandi ko hari abantu bishyuwe kugira ngo bamusebye ndetse bamuvugishe amagambo ashobora kumwangiriza isura mu bantu.

Gutwita no kubyara mu bihe bikomeye

Mu buhamya bwe, Ishimwe yanavuze ku mwana yabyaye ndetse n’uburyo ubuzima bwo gutwita no kubyara bwagenze mu bihe bikomeye.

Yavuze ko nubwo hari ibibazo byinshi yari arimo, Imana yakomeje kumurinda we n’umwana yari atwite.

Ati: “Mu buzima bugoye uri bugere ku isi, ntikimubuza. Araza. Umubyeyi n’uwo atwite Uwiteka yabanyujije mu myanya y’intoki z’uwo mugabo.”

Ishimwe yavuze ko yaje guhunga atwite, akajya kubyarira ahandi, ndetse akirinda ko umugabo yari afitanye na we umwana ahita amubona, ahubwo agategereza igihe yumvaga gikwiye kugira ngo amwereke umwana we.

Yagize ati: “Akomeza kurindira uburyo bwiza papa w’umwana yabona umwana we, atitaye ku nzika iyari yo yose.”

Yagiriye inama abatangaza inkuru kwitondera amafaranga

Ishimwe yanagize icyo abwira abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa itangazamakuru mu gutangaza inkuru ku bandi, abasaba kwitondera amakuru bahabwa n’abantu babishyura kugira ngo bakwirakwize ibinyoma.

Yavuze ko hari abantu bashobora gukoresha amafaranga mu kwangiza izina ry’undi muntu, ariko ko ingaruka z’ibyo bikorwa zishobora kuzagera no ku babikora cyangwa ku miryango yabo.

Yifashishije umurongo wo muri Bibiliya wo muri 1 Timoteyo 6:10, agira ati:

“Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi.”

Yahamagariye abagore n’abakobwa gukomera

Mu gusoza ubu butumwa, Ishimwe yavuze ko yabwanditse cyane cyane kugira ngo akomeze abagore n’abakobwa banyura mu bihe bikomeye nk’ibyo yanyuzemo.

Yagize ati: “Mugore urira, humura kandi uhobere ubuzima. Imana irabakunda, ibitayeho kandi ubuzima bwanyu buri mu biganza by’Imana. Mwitinya, ntiyabibagiwe kandi izabacira inzira.”

Yasabye kandi abakobwa batarashaka kwitondera abantu baza babiyegereza bafite isura nziza ariko bafite indi migambi, abasaba gusenga no kudacibwa intege n’ibyo babona mu buzima.

Ati: “Abatarashaka bo mwirinde abantu baza biyambitse uruhu rw’intama kandi imbere ari amasega aryana. Musenge cyane ubudasiba kandi muzagira ingo nziza. Ibyo mubona ntibikabace intege ahubwo mubyigireho, bizabafasha.”

Ishimwe yavuze ko yizera ko umunsi umwe azatanga ubuhamya burambuye ku byo yanyuzemo, kuko abona ko bushobora kuba isomo rikomeye cyane ku rubyiruko, cyane cyane urwo mu nsengero.

Yasoje yifashishije amagambo yo muri Bibiliya agira ati: "Kuko Umwami Imana azantabara, ni cyo gituma ntamwara.”

Ubu buhamya bw’Ishimwe buje nyuma y’uko asabye Urukiko kumuha gatanya ya burundu n’umugabo we, Ouedraogo Idrissa, bari barasezeranye mu bukwe bwabaye ku wa 5 Nyakanga 2025.

Ubutumwa bwa Ishimwe Vestine 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...