Mu
ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 28 Kanama 2026, muri Camp Kigali habereye
igitaramo cya Gen-Z Comedy cyaranzwe n’urwenya n’imyidagaduro, abanyarwenya barimo
Kadudu, Salisa, Mavide na Pazzo basusurutsa bikomeye abitabiriye.
Muri
abo bitabiriye iki gitaramo harimo umunyamideli Kate Bashabe, wagezemo mu buryo
busanzwe ariko nyuma y’iminota mike gusa ahita ataha, bitungura bamwe mu bari
aho.
Kate
Bashabe yageze muri Camp Kigali aherekejwe na mubyara we wari umutwaye mu
modoka.
Akigera
imbere, abanyarwenya batangiye kumwitaho mu buryo bw’urwenya. Kadudu ni umwe mu
bamuteraga urwenya, nyuma Mavide na Pazzo nabo baramukurikira, mu gihe bamwe mu
banyarwenya banyuzagamo bakamusaba ko bifotozanya.
Nubwo
byagaragaraga nk’aho Kate yari agiye kugira umwanya muri iki gitaramo, nyuma
y’iminota igera kuri 20 gusa yahise asohoka.
Yinjiye
mu modoka aragenda, nta muntu n’umwe aramutsa, ibintu byatumye bamwe mu bari aho
bibaza icyari kimuteye kuva muri Gen-z Comedy mu buryo butunguranye.
Mu
gihe uko Kate Bashabe yavuye muri iki gitaramo byashoboraga gutuma bamwe
batekereza ko hari ikibazo cyabaye, Fally Merci utegura Gen-z Comedy yabwiye
InyaRwanda ko atari uko byagenze.
Fally
Merci yavuze ko Kate Bashabe atavuye muri Gen-z Comedy kubera ko yari yitwaje
cyangwa yababajwe n’ibyamubayeho muri iki gitaramo.
Ahubwo,
yasobanuye ko gahunda yari yamuzanye itari iyo kugirana ikiganiro n’abitabiriye
igitaramo cyangwa kumara igihe kinini kuri stage.
Yagize
ati: “Nta gahunda yari afite yo kuganiriza abitabiriye iki gitaramo, ahubwo
yagombaga gutanga amakayi gusa. Ikindi, n’uko yagize gahunda zitunguranye
zatumye ahita agenda.”
Fally
yavuze ko Kate yari yatumiwe cyane cyane kugira ngo atange amakayi ku
banyeshuri bitegura gusubira ku masomo, bityo kuba yamaze iminota mike muri
Camp Kigali bikaba bitari bivuze ko hari ikibazo cyabaye hagati ye n’abategura
igitaramo.
Mu
gihe Kate Bashabe yari yaje gutanga amakayi ku banyeshuri, hari undi muntu wari
wateguye impano yihariye yari agenewe uyu munyamideli.
Iyi
mpano yari igizwe n’umupira uriho ifoto ya Kate Bashabe ndetse n’ibirago bya
Rahura, Sosiyete ye icuruza amakayi.
Gusa,
kubera uko gahunda ye yagenze ndetse no kuba yaragiye nyuma y’iminota mike,
Kate yatashye atabashije no kwakira iyo mpano.
Ni
impano yakozwe n’umwarimu witwa Manirakiza Emmanuel wo mu Mujyi wa Nyamata, mu
Karere ka Bugesera.
Uyu
mwarimu yabwiye InyaRwanda ko impamvu yamuteye gutegura iyi mpano ari uburyo
akunda kandi afatiraho urugero kuri Kate Bashabe, by’umwihariko mu bijyanye no
guteza imbere urubyiruko n’uburezi.
Ati:
“Ni umwe mu bantu bazwi kandi batera imbaraga urubyiruko. Ikindi ndi umwarimu
wigisha Ubumenyamuntu n’ibinyabuzima, bitewe n’uko akora ibijyanye n’Uburezi
numvise rero iyi ariyo mpano namugenera.”
Kate
Bashabe amaze igihe agaragara mu bikorwa bitandukanye bigamije gufasha no
guteza imbere urubyiruko, akaba afite na Rahura nka Sosiyete icuruza amakayi.
Ni
muri uwo murongo kandi yari yitabiriye Gen-z Comedy, aho yari yateganyijwe
gutanga amakayi ku banyeshuri bitegura gusubira ku masomo.
Nubwo
atamaze igihe kinini muri iki gitaramo kandi akaba yaragiye atabashije kwakira
impano yari yamuteguriwe, abategura Gen-z Comedy bavuga ko nta kibazo cyihariye
cyabaye hagati ye n’abanyarwenya cyangwa abitabiriye.

Kate Bashabe yari yajyanywe no gutanga amakayi ya Rahura ayashyikiriza abitegura kujya ku ishuri

Abanyarwenya banyuranye bateye urwenya kuri Kate Bashabe ubwo yari muri Gen-z Comedy

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMWARIMU WARI WATEGUYE IMPANO YA KATE BASHABE
