Yatanze isakaro rya Miliyoni 5 Frw: Ibyaranze igiterane "Imana Iratsinze Season III" cya Jehovah Jireh i Rubavu - AMAFOTO

Iyobokamana - 27/08/2026 12:22 PM
Share:
Yatanze isakaro rya Miliyoni 5 Frw: Ibyaranze igiterane "Imana Iratsinze Season III" cya Jehovah Jireh i Rubavu - AMAFOTO

Jehovah Jireh Choir ULK Post Cepiens, yuzuye ishimwe n'umunezero mwinshi ku bw'imigendekere myiza y'igiterane "Imana Iratsinze season 3" cyabereye i Rubavu mu Ntara y'Iburengerazuba ku wa 21-23 Kanama 2026.

Korali Jehovah Jireh ivuga ko Imana Iratsinze Season III, igiterane yateguye, cyasize amateka kandi ko bitoroshye kubona amagambo ahagije yo gusobanura ibyaranze iyo minsi itatu. Iyi korali ivuga ko amarangamutima yari menshi, cyane ko mbere y’igiterane bibazaga uko kizagenda n’uko kizarangira, ariko ko uko ibintu byagenze byarenze ibyo bari biteze.

Mu butumwa bwabo, Jehovah Jireh yagize iti: “Birenze ubwenge birenze uko tubivuga n’uko tubibona.” Ni amagambo bakuye mu ndirimbo yabo, bakaba bayakoresheje bagaragaza ibyishimo n’ishimwe bafite nyuma y’uko igiterane kirangiye.

Aba baririmbyi bavuga ko intego nyamukuru y’igiterane yari ugushimangira ivugabutumwa ry’imirimo, aho ubutumwa bw’Imana bwagombaga kugaragarira mu bikorwa bifatika bifasha abantu n’umuryango mugari. Kandi nk’uko bari babiteganyije, ni ko ibikorwa byagenze kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi usoza.

Umunsi wa mbere: Gufasha abana 10 gusubira mu ishuri

Ku wa 21 Kanama 2026, ari na wo munsi wa mbere w’igiterane, Jehovah Jireh Choir yakoranye n’Itorero ADEPR, Akarere ka Rubavu ndetse by’umwihariko n’Umurenge wa Gisenyi, mu bikorwa bigamije gukangurira abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango n’ingaruka zayo.

Muri ibyo biganiro hibanzwe ku bibazo birimo guta ishuri kw’abana ndetse n’inda ziterwa abangavu, hanagaragazwa uburyo amakimbirane yo mu miryango ashobora kugira ingaruka ku bana no ku mibereho y’umuryango. Muri uru rwego, Korali Jehovah Jireh yishyuriye abana 10 bari baravuye mu ishuri, ibafasha kongera kurijyamo.

Iki gikorwa cyashimwe n’abayobozi batandukanye

Umuyobozi w’Ururembo rw’Uburengerazuba muri ADEPR, Rev. Pastor Nimuragire Jean Marie Vianney, n’Umuyobozi w’Umurenge wa Gisenyi, Madamu Uwineza Francine, bashimye iki gitekerezo, bavuga ko Jehovah Jireh ikwiye kubera urugero andi makorali mu gukora ibikorwa by’ubutumwa bifasha abaturage.

Umunsi wa kabiri: Urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge

Ku wa 22 Kanama 2026, mbere yo kwinjira mu gitaramo nyirizina, Jehovah Jireh Choir yakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge, by’umwihariko mu rubyiruko.

Urugendo rwatangiriye ku kibuga aho urubyiruko rwiga gutwara imodoka na moto, rukomeza ruzenguruka hafi ya Stade Umuganda, rurangirira kuri iyo stade.

Nyuma y’urugendo, hatanzwe ubuhamya bw’umuntu wigeze gukoresha ibiyobyabwenge, agaragaza ko yabonye ko nta nyungu yabyo, ndetse ashimangira akamaro ko kubireka.

Nyuma y’ibyo bikorwa, Jehovah Jireh Choir, Worship Team Eli-Roi na Korali Bethel bafashe umwanya wo kuririmbira abari bateraniye muri Stade Umuganda. Indirimbo zabo zatumye abitabiriye benshi bahaguruka, baririmba kandi bishimira igitaramo.

Umushumba Binyonyo Mutware Jérémie ni we wigishije Ijambo ry’Imana kuri uwo munsi, maze abarenga 70 bafata icyemezo cyo kwihana no kureka ingeso mbi.

Umunsi wa gatatu: Stade Umuganda yarakubise iruzura, Jehovah Jireh itanga Miliyoni 5 Frw

Ku munsi wa gatatu, tariki 23 Kanama 2026, ari na wo wa nyuma w’igiterane, ibintu byari byihariye. Worship Team Eli-Roi, Bethel Choir, Bethlehem Choir na Jehovah Jireh Choir bose bari bahari, ndetse Stade Umuganda yari yuzuye abantu nyuma y’uko amarembo afunguwe guhera saa tanu.

Jehovah Jireh na yo yaserutse mu isura nshya, iririmba yambaye imyambaro mishya. Yaririmbye indirimbo zari zuzuyemo ubutumwa bw’ubuhanuzi n’igisobanuro cy’umwuka.

Uyu munsi witabiriwe n’Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Rev. Isaie Ndayizeye, ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu Ishimwe Pacifique.

Hari kandi abandi bayobozi bo muri Bureau Nyobozi ya ADEPR, barimo Gatesi Vestine ushinzwe abakozi, ndetse n’Umuyobozi w’Ururembo rw’Uburengerazuba muri ADEPR, Rev. Pastor Nimuragire Jean Marie Vianney ari na we watanze ikaze.

Uretse umuziki n’ubutumwa byari bigamije gukomeza abantu mu kwizera, Jehovah Jireh Choir yanagaragaje ko ivugabutumwa ry’imirimo rishobora kugaragarira mu bikorwa bifatika.

Kuri uwo munsi, Jehovah Jireh Choir yatanze kandi inkunga y’isakaro ifite agaciro ka Miliyoni 5 Frw (5,000,000 Frw), igenewe gufasha kubakira abaturage bo mu Karere ka Rubavu bagizweho ingaruka n’ibiza.

Inkunga yakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique washimiye Itorero ADEPR ku bufatanye bwaryo ndetse by’umwihariko ashimira Jehovah Jireh Choir ku bw’iyerekwa ryiza yagize. Yasabye ko n’abandi bareberaho bagakomeza gukora ivugabutumwa ry’imirimo.

Nyuma y’ijambo ry’Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Isaie Ndayizeye, habonetse abantu benshi bafata icyemezo cyo kwakira agakiza, aho abarenga 80 baje ku murongo wo kwihana, batangira urugendo rugana mu Ijuru.

Perezida wa Jehovah Jireh ashimira Imana n’abafatanyabikorwa

Perezida wa Korali Jehovah Jireh, Fabien Haragirimana, yashimiye Imana yabashoboje gutegura no kurangiza neza igiterane. Yashimiye abafatanyabikorwa, inkoramutima, abitabiriye igiterane n’abaririmbyi bose bagize uruhare mu migendekere yacyo.

Yanashimiye inzego z’ibanze z’Akarere ka Rubavu ndetse n’inzego z’umutekano, by’umwihariko Polisi, avuga ko yababaye hafi muri iki gikorwa. Yashimiye Itorero ADEPR ku bwo kubatoza neza gukorera Imana no gukomeza umurimo w’ivugabutumwa.

Ku ruhande rwa Jehovah Jireh Choir, Imana Iratsinze Season III ntiyari igiterane cy’indirimbo gusa. Ku bwabo, yari urubuga rwo guhuza umuziki, ubutumwa n’ibikorwa bifatika, aho abantu bagombaga kubona urukundo n’umurimo w’Imana binyuze mu bikorwa bibafitiye akamaro.

Kuva ku gufasha abana 10 gusubira mu ishuri, kwamagana ibiyobyabwenge, kugeza ku nkunga ya miliyoni 5 Frw yo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza, Jehovah Jireh ivuga ko ibyo bikorwa ari byo byagaragaje mu buryo bufatika icyerekezo cy’iki giterane: gushimangira ivugabutumwa ry’imirimo.

Jehovah Jireh bakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge rwabaye ku wa Gatandatu tariki ya 22.08.2026

Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Ishimwe Pacifique yashimiye cyane Jehovah Jireh Choir

Hatanzwe ikiganiro ku kurwanya inda zitateganyijwe ziterwa abangavu cyabereye ku Murenge wa Gisenyi tariki ya 21.08.2026

Ku Cyumweru tariki ya 23.08.2026 Jehovah Jireh yataramiye abakunzi bayo mu isura nshya

Jehovah Jireh Choir yakoze igikorwa cy'indashyikirwa itanga isakaro rya Miliyoni 5 Frw

Bethlehem Choir yizihiye cyane abitabiriye igiterane yatumiwemo na Jehovah Jireh Choir

Bethel Choir yahembuye imitima y'abitabiriye igitaramo yatumiwemo na Jehovah Jireh Choir

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Isaie Ndayizeye yagabuye Ijambo ry'Imana muri iki giterane

Stade yari yakubise yuzuye muri "Imana iratsinze Season III"

Rev. Pastor Binyonyo Mutware Jeremie yabwirije ari mu Mwuka Wera muri iki giterane cya Jehovah Jireh

Perezida wa Korali Jehovah Jireh, Fabien Haragirimana, yashimiye Imana yabashoboje muri iki giterane anashimira abafatanyabikorwa, inkoramutima, abitabiriye igiterane n’abaririmbyi bose bagize uruhare mu migendekere yacyo

Jehova Jireh Choir yakoreye i Rubavu igiterane cy'amateka yise "Imana iratsinze Season III"

UKO BYARI BIMEZE KU MUNSI WA MBERE W'IGITERANE "IMANA IRATSINZE SEASON III"

UKO BYARI BIMEZE KU MUNSI WA NYUMA W'IGITERANE "IMANA IRATSINZE SEASON III"


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...