Umunyezamu wa Bugesera FC, Ibrahima Dauda Barelli, ari mu bakinnyi bagize umwaka mwiza muri BK Pro League 2025/26 biturutse ku kwitwara neza hagati y’izamu ndetse no gufasha ikipe ye mu buryo bwo gukuramo imipira ikomeye yari kubyara ibitego ku makipe yari ahanganye na Bugesera FC.
Barelli yakinnye imikino 31 ya shampiyona, abasha kutinjizwa ibitego “clean sheets” mu mikino 12, ibintu byamushyize mu banyezamu bitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino.
Uretse kurinda izamu rye, Ibrahima Dauda Barelli yanatanze imipira itatu yavuyemo ibitego "assists", ibintu bidakunze kuboneka ku banyezamu benshi muri shampiyona y’u Rwanda.
Uyu munyezamu wa Bugesera FC yatanze iyo mipira mu mikino ikipe ye yahuyemo na APR FC, Gorilla FC ndetse na Police FC, ndetse yagaragaje ubuhanga bwo gutangiza mikinire y'ikipe ye, yiganjemo gusatira.
Imikinire ya Barelli yagaragaye cyane mu mwaka w'imikino ushize ubwo yakiniraga Gasogi United, uyu mwaka aho yafashije Bugesera FC kubona amanota y’ingenzi ndetse ikarushaho kugira ubwugarizi bukomeye.
Kuba yarabashije gukina imikino myinshi ndetse agafata neza izamu rye, byamugize umwe mu banyezamu bavuzwe cyane muri BK Pro League 2025/26 ndetse ashobora kuza mu banyezamu 5 bahatanira igihembo cy'umunyezamu mwiza w'umwaka muri iyi shampiyona.
Ibrahima Dauda arakina umukino we wa 32 kuri uyu wa Kabiri saa 18:30 mu mukino Rayon Sports yakiramo Bugesera FC kuri Kigali Pele Stadum.


