Yatangiye itagira ibyangombwa gute? Ibyibazwa nyuma y’uko Château Le Marara ifunzwe hisunzwe ingingo eshatu -VIDEO

Imyidagaduro - 22/07/2025 9:41 AM
Share:

Umwanditsi:

Yatangiye itagira ibyangombwa gute? Ibyibazwa nyuma y’uko Château Le Marara ifunzwe hisunzwe ingingo eshatu -VIDEO

Saa tatu z’iminota 20 z’ijoro ryo kuwa Mbere tariki 21 Nyakanga 2025, ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko rwafunze by’agateganyo Hotel Château Le Marara iherereye mu Karere ka Karongi, nyuma yo gusanga ikora nta ruhushya rubemerera gutanga serivisi z’ubukerarugendo, binyuranyije n’amategeko y’u Rwanda.

Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa 21 Nyakanga 2025, RDB yavuze ko icyemezo cyo gufunga iyi hoteli gifashwe hashingiwe ku Itegeko No 12ter/2014 ryo ku wa 19/05/2014 rigena imitunganyirize y’Ubukerarugendo mu Rwanda, cyane cyane mu ngingo zaryo za 5, 20 na 29, zitanga inshingano ku bigo bikora muri uru rwego.

Izi ngingo ziteganya ko nta kigo cyemerewe gutanga serivisi z’ubukerarugendo kitagira uruhushya rwemewe, rutangwa n’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda.

RDB yavuze ko nyuma yo gukora iperereza, byagaragaye ko Hotel Château Le Marara ikora nta ruhushya, bityo bikaba ari ukurenga ku mategeko. Ibi byatumye ifatwa nk’ikigo gikora mu buryo butemewe, gihita gifatirwa ingamba zo gufungwa.

Guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nyakanga 2025, iyi hoteli yahagaritswe gukora. RDB yagize iti: “Gukomeza ibikorwa nyuma y’iyi tariki bizafatwa nko kwica amategeko kigahinduka icyaha gishobora kuvamo ibihano bikomeye.

RDB yongeye kwibutsa ko gufungura bundi bushya bizashoboka gusa ari uko hotel izaba yujuje ibisabwa, harimo kubona uruhushya rushya ruyemerera gukora muri uru rwego, no kubahiriza ibindi bisabwa n’amategeko.

Ubuyobozi bw’iyi hoteli ntacyo buratangaza ku cyemezo cya RDB cyatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Nyakanga 2025.

Mu gufata iki cyemezo RDB yisunze ingingo eshatu z’itegeko No 12ter/2014 ryo ku wa 19/05/2014 rigena imitunganyirize y’Ubukerarugendo mu Rwanda. Bisunze ingingo ya 5, iya 20 n’iya 29.

Iyo unyujije amaso muri iri tegeko, ingingo ya 5 ivuga ku gusaba icyemezo cyo gukora. Ivuga ko ikigo cy'ubukerarugendo gishaka icyemezo cyo gukora kibisaba uru rwego mu nyandiko. Iteka rya Minisitiri ryo rigena ibisabwa kugira ngo ikigo cy'ubukerarugendo cyemererwe gukora. Rigena kandi amafaranga yishyurwa kuri buri cyemezo cyo gukora.

Iyo ukomeje gusoma, ingingo ya 6 ivuga ku gusuzuma no gusubiza isaba ry'icyemezo cyo gukora. Ivuga ko iyo Urwego rumaze kwakira isaba ry'icyemezo cyo gukora, rukora isuzuma kandi rugasubiza mu nyandiko mu gihe kitarenze iminsi cumi n‟itanu (15) uhereye igihe rwakiriye ubusabe, rugaragaza ko ikigo cy'ubukerarugendo: Cyemerewe icyemezo cyo gukora; kigomba kuzuza ibibura mu bisabwa; cyangwa kitemerewe gukora n'impamvu.

Ingingo ya 7 ikavuga ko icyemezo cyo gukora nta gihe kigenwe kimara. Icyakora, gishobora guteshwa agaciro cyangwa gukurwaho hakurikijwe ibiteganywa n'iri tegeko.

Ingingo ya 10 yo ivuga ku guhagarika by'agateganyo icyemezo cyo gukora. Ikavuga ko urwego rushobora guhagarika by'agateganyo icyemezo cyo gukora igihe ikigo cy'ubukerarugendo gisabwa gukosora cyangwa kuzuza ibisabwa n'Urwego.

Iyo hari impamvu yihutirwa yaba ibangamiye ubuzima, ibidukikije cyangwa umutekano w'abantu, urundi rwego rubifitiye ububasha ruhagarika by'agateganyo ikigo cy'ubukerarugendo rukabimenyesha Urwego mu nyandiko mu gihe kitarenze iminsi ibiri (2) kugira ngo rufate icyemezo mu gihe cy'iminsi itanu (5).

Ingingo ya 19, RDB yisunze ivuga ku bijyanye no kuba ikigo cyajuririra icyemezo cyafatiwe. Ikavuga ko igihe ntarengwa cyo kujurira umuntu wabangamiwe n'icyemezo cy'Urwego ajurira mu minsi mirongo itatu (30) abonye inyandiko imumenyesha kimwe mu bikorwa biteganywa n‟iri tegeko.

Ingingo ya 20 yo ivuga ku burenganzira bw'Urwego bwo kugenzura ikigo cy‟ubukerarugendo. Ikavuga ko urwego rufite uburenganzira bwo kugenzura ahantu ikigo cy'ubukerarugendo gikorera ku mpamvu zikurikira:

-Gukora isuzuma ku isaba ry'icyemezo cyo gukora cyatanzwe.

-Gukora isuzuma ku bishobora gutuma habaho kutubahiriza ibiteganywa n'iri tegeko.

Kandi ko iyo urwego rushaka gukora igenzura ry'ikigo cy'ubukerarugendo, rushyiraho umukozi wo gukora igenzura. Uwo mukozi afatwa ko ari umukozi wemewe ku mpamvu z'igenzura.

Iteka rya Minisitiri No 25 ryo ku wa 14/09/2016 rigena ibisabwa n’amafaranga yishyurwa kugirango ikigo cy’ubukerarugendo cyemerewe gukora.

Ingingo ya 3 y’iri tegeko, ivuga amafaranga yishyurwa ku cyemezo cyo gukora. Ikigo cy'ubukerarugendo gishaka icyemezo cyo gukora cyangwa kugihindura kigomba kwishyura amafaranga ahwanye n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo inani (80.000 Frw).

Uburyo kwishyura amafaranga avugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bikorwamo buteganywa n’urwego rwa Leta rufite ubukerarugendo mu nshingano zarwo.

Iyi ngingo inavuga ko nyiri hoteli yo mu mujyi/baruhukiramo, moteli, inzu nini za kizungu, inzu z'ibiruhuko, n'inyubako ikodeshwa irimo ibikoresho agomba kuba afite: Uruhushya rwo gukora; icyemezo cyo gucuruza cyemewe, imiyoboro y'amazi; ibyapa biranga ibyumba, ububiko butekanye; aho bakarabira intoki; ubwiherero; uburyo bwo gukuraho imyanda; uburyo bwo kuyobora no gutunganya amazi yanduye; amasezerano yo kurwanya udukoko;

Uburyo bwo gukwirakwiza amazi; uburyo bw’itumanaho; uburyo bwo kurinda umutekano; ibikoresho byo kurwanya inkongi z’umuriro; icyemezo cy’umutekano w’amashanyarazi, ibikoresho cy’ubutabazi bw’ibanze;

Ubumenyi/uburambe bw’abayobozi; ubumenyi/uburambe bw’abayobozi b’amashami ya serivisi; icyemezo cy'ibizamini byo kwa muganga; Ubwishingizi bw'umutungo n'uburyozwe; interineti ikora neza cyane hakurikijwe amabwiriza agenderwaho; icyemezo cy'umunyamuryango w’ishyirahamwe ry’abacumbikira abantu ryemewe n’amategeko; ndetse n’uburyo bwo kurinda abana ihohoterwa.

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu ntibumva ukuntu yari imaze igihe ikora nta byangombwa

Mwene Matiku yavuze ati “Reka mvugeho gato. Hotel kuva igiye kubakwa yatse ibyangombwa kugera itangiye gukora ndetse yaranasoraga mu gihe gito yari iri gukora hariya hantu ubukerarugendo bwaho bwateraga imbere. RDB ni gute mwisanze aha mutazi ibibera mu gice cyanyu. Uwayizanye ni umushoramari.”

Cyril Ndegeya yavuze ati “Ese iyo iriya 'case' itabaho, ntihagire n’indi case ivuka kuriya mu myaka itatu ishize, ubwo bivuze ko iyo hotel yari kuzakora iyo myaka nta ‘License’ kandi na RDB itabizi??? ni gute Hotel nk’iriya ikorera ku mugaragaro, RDB mukaba mutazi ko badafite license, mukwiriye kubisobanura namwe!”

Umukunzi wa APR FC ati “Ahubwo babafunge mwese musobanure icyatumye imara imyaka 2 ikora nta cyangombwa. Gute se Alliance mukiyiha ije gukora ubwambuzi bushukana Hoteli y’inyenyeri 5 ngo ntacyo ifite […]”

Uwitwa Emmanuel Twagirayezu yanditse ati: "Nuko turakomeza turumirwa! Ni gute hotel nk'iriya ikora imyaka ingahe ntacyangombwa ifite? RDB nidusobanurire. Nibyo Perezida avuga buri gihe abayobozi batubahiriza inshingano zabo, bagakina n'amarangamutima n'amafaranga y'abaturage."

Aline we yagize ati: "Mureke kutubeshya nta kintu wakora muri iki gihugu udafite ibyangombwa even kuri boutique quartier bucya inzego zose na RRA yahageze. Ngaho ngo Grace Room nta byangombwa none ngo Château Le Marara"

Ku rubuga X, umwe yasubije ku itangazo rya RDB ati: "…ni gute Hotel nk'iriya ikorera ku mugaragaro, RDB mukaba mutazi ko badafite license, mukwiriye kubisobanura namwe!"

Undi ati: "Namwe tuba tubanyujijemo ijisho ukuntu hotel nk'iriya imara imyaka ikora mwarangiza mukatubwira ngo byagaragaye ko iyo hotel ikora nta ruhushya"

Chateau Le Marara ifunzwe nyuma y’iminsi micye abageni bagaragaje ko batishimiye Serivisi bahawe

Mu ibaruwa bandikiye ubuyobozi bwa hoteli, Musemakweri na Bonnette bagaragaje ko Château Le Marara yananiwe kubahiriza ibyo bari bumvikanyeho, kandi ikabaha serivisi zitigeze zigerwaho. Muri ibyo harimo:

• Kubura amashanyarazi ku munsi nyir’izina w’ubukwe, ndetse n’ubwitabire buke bw’abakozi.

• Ibikoresho n’ibiribwa bidahagije, ibintu byagize ingaruka ku bashyitsi, aho bamwe batigeze bagira aho bicara cyangwa ibyo bafata.

• Abakozi bake cyane, ku buryo byageze aho abageni ubwabo barimo kwita ku bashyitsi nko mu mirimo y’itangwa rya serivisi, nyamara barishyuwe igiciro cyuzuye.

Basabye hoteli:

• Gusubiza amafaranga y’ijoro rimwe ku bashyitsi bose bacumbitse muri hoteli.

• Kugaruza 40% by’amafaranga bishyuye ku biribwa.

• Indishyi z’akababaro n’ikimwaro, ndetse n’imbabazi zanditse.

• Kwerekana ingamba nshya zo gukosora birimo kongera abakozi no kugura ibikoresho bikenewe byihutirwa.

Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, umwe mu bari batumiwe muri ubu bukwe, ni umwe mu bavuze ko serivisi baherewe muri Château Le Marara zari hasi cyane.

Yagize ati “Twumvaga turi nk’abashyitsi batatumiwe bageze ahantu hatiteguye kubakira. Hari n’aho twumvaga turi twe turi kuyobora hoteli. Twishyura byose, ariko se twari twishyura iki koko?”

Nyuma y’uko RDB itangaje ko Château Le Marara ifunzwe, Miss Naomie yongeye kugaragaza akababaro k’ibyo we n’abandi banyuzemo, abinyujije kuri konti ye ya X (Twitter) ku wa 21 Nyakanga 2025:

Yagize ati “Twavuze ibyatubayeho, duhura n’amagambo atwibasira, gusa nyuma tuza kumenya ko hoteli yakoraga nta ruhushya. Ibi si iby’umunsi umwe gusa, ni ikibazo kijyanye n’inshingano no gukora ibikwiriye ku bantu bakugiriye icyizere.

Iri jambo rye ryashimangiwe n’abantu benshi bemeza ko gutinyuka kuvuga ibitagenda byagize uruhare mu kwihutisha igisubizo cyatanzwe na RDB.

Mu ibaruwa Château Le Marara Hotel yanditse ku wa 14 Nyakanga 2025, bayisinyiye basubiza ibirego by’abageni:

• Bemeye ikibazo cy’umuriro, ariko bavuga ko cyakemuwe vuba.

• Bavuze ko serivisi z’ibiribwa n’ibinyobwa zatanzwe uko byari biteganyijwe, kandi ko nta n’umwe wigeze anenga igihe basohokaga hoteli.

• Bamaganye ibyavuzwe na Musemakweri ku masezerano yihariye avuga ko yemeranyijwe n’abakozi ba hoteli, bavuga ko nta na hamwe byanditswe cyangwa byemejwe ku mugaragaro.


Mu mpera y'icyumweru cya mbere cy'uku kwezi kwa Nyakanga, Château Le Marara yaravuzwe cyane nyuma yo kwakira ubukwe bwa Bonnette na Musemakweli, bwatashywe n’abarimo ba Nyampinga babiri b’u Rwanda [Miss Nishimwe Naomie na Miss Nshuti Divine Muheto]

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIGARUKA KU IFUNGWA RYA CHATEAU LE MARARA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...