Yasibye akazi kugira ngo abone Kivumbi King: Inkuru y’umukobwa wamusanze ku rubyiniro (VIDEO)

Imyidagaduro - 12/07/2026 2:51 PM
Share:

Umwanditsi:

Yasibye akazi kugira ngo abone Kivumbi King: Inkuru y’umukobwa wamusanze ku rubyiniro (VIDEO)

Hari abafana baririmbana n’abahanzi bari aho bahagaze, abandi bakifata amashusho ngo bazibuke ibihe byiza. Ariko hari n’abarenza imbibi z’ibisanzwe, bagakora ibyo batatekerezaga kubera urukundo bakunda umuhanzi.

I Karongi, mu gitaramo cya kane cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, umwe muri bo yabaye Uwumukiza Jeanne Gentille, umukobwa watunguye benshi ubwo yasangaga Kivumbi King ku rubyiniro, nyuma yo gusiba akazi kugira ngo adacikanwa n’amahirwe yo kumubona.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 11 Nyakanga 2026, ikibuga cya Mbonwa cyari cyuzuye imbaga y’abafana bari baje kwihera ijisho abahanzi batandukanye bitabiriye MTN Iwacu Muzika Festival.

Mu bahanzi bari bategerejwe cyane harimo umuraperi Kivumbi King, umwe mu bakomeje guhesha Hip Hop umwanya ukomeye mu muziki nyarwanda.

Ubwo yari ageze ku rubyiniro nk’umuhanzi wa kane muri iki gitaramo, Kivumbi King yahereye ku ndirimbo zafashije benshi kwinjira mu bihe bye bya muzika zirimo Hanze, Kiri Gute, Yarampaye, Ituze, Wait n’izindi, abafana bamwereka ko amagambo yazo bayazi umutwe ku mutwe.

Ariko ibyabaye ubwo yaririmbaga ‘Kiri Gute’ ni byo byahinduye isura y’igitaramo.

Abafana batangiye kumuririmba bavuga bati "Ni wowe! Ni wowe!", mu gihe abandi bashakaga uko bamwegera ngo bamwereke uburyo bamwishimiye.

Muri abo harimo Uwumukiza Jeanne Gentille, utarashoboye kwihangana ngo arebere Kivumbi King kure.

Uyu mukobwa yafashe icyemezo cyo kujya ku rubyiniro, aho yahuye n’umuhanzi akamwereka amarangamutima ye imbere y’ibihumbi by’abari bitabiriye igitaramo.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda nyuma y’icyo gikorwa, Gentille yavuze ko icyamujyanye ku rubyiniro ari urukundo rudasanzwe afitiye Kivumbi King.

Yagize ati: "Yego! Kivumbi King ndamukunda, kuko ndamufana cyane. Nkunda uburyo agaragara kandi nkunda n'indirimbo ze akora. Nta n'ubwo nabona ukuntu mbivuga, ariko Kivumbi King ndamukunda cyane."

Avuga ko atari kwemera gutaha atabonye amahirwe yo kwegera uyu muhanzi, kuko byari kumusigira agahinda gakomeye. Ati: "Byari kumbabaza cyane."

Icyakora, igikora ku mutima kurushaho ni uko kugira ngo agere kuri iyo nzozi, byamusabye kugira icyo yigomwa.

Gentille yavuze ko asanzwe akorera mu Karongi, ariko ko yafashe icyemezo cyo gusiba akazi kugira ngo aze kureba Kivumbi King amaso ku maso.

Yagize ati: "Nasibye akazi kanjye kugira ngo nze kumureba. Ntabwo mfite ifoto ye mu rugo, ariko muri telefoni yanjye arimo."

Ibyo yakoze byatumye benshi bibaza imbaraga urukundo rw’abafana rushobora kugira, cyane cyane iyo bahuye n’umuhanzi bakurikirana imyaka myinshi.

Kivumbi King na we ntiyafashe ibyo nk’ibisanzwe.

Mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko kuba uyu mukobwa yarashatse uko amugeraho ari ikimenyetso cy’urukundo rw’ukuri abafana bamugaragariza.

Yagize ati: "Kubera ko ari ubwa mbere nje gutaramira hano, ntabwo ari ibintu mfata nk'ibintu bito cyane. Ushobora gusanga ari ibintu yashatse kubona igihe kirekire ariko ubu akaba ari bwo abonye amahirwe yo kubibona. Ntabwo mbifata nk'ibintu bito, ni yo mpamvu nasabye ko bamuzana hejuru tukabana."

Aya magambo agaragaza ko ku bahanzi, hari ibihe bimwe biba birenze kuririmba gusa. Kuba umufana yakora urugendo, akigomwa akazi cyangwa akarenza imbibi z’ubwoba kugira ngo amubwire ati "ndagukunda", biba ari kimwe mu bimenyetso bikomeye byerekana ko umuziki we wageze ku mitima y’abantu.

I Karongi, Kivumbi King ntiyasize atanze igitaramo cyashimishije abafana gusa, ahubwo yasize anabonye inkuru izakomeza kumwibutsa urugendo rwe rwa muzika.

Naho kuri Gentille, amahirwe yo guhagararana n’umuhanzi akunda ku rubyiniro yabaye inzozi zigeze ku musozo, nyuma yo kwemera gusiga akazi kugira ngo azibone.

Gentille yatangaje ko byamusabye gusiba akazi kugirango abashe kubona imbone nkubone Kivumbi King


KANDA HANO UREBE ICYO KIVUMBI KING AVUGA KU MUKOBWA WAMUSANGANIYE KU RUBYINIRO



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...