Yashyingiwe mu buriganya! Isimbi Noeline yavuze uko yakorewe icuruzwa ry’abantu i Burayi

Imyidagaduro - 15/06/2026 10:47 AM
Share:

Umwanditsi:

Yashyingiwe mu buriganya! Isimbi Noeline yavuze uko yakorewe icuruzwa ry’abantu i Burayi

Noeline Narubega wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Isimbi Noeline, yatangaje ko yajyanywe mu gihugu cya Finland mu buryo yise ubucuruzi bw’abantu bwakorewe mu masezerano y’ubushyingirane bw’uburiganya, ashinja umugabo witwa Ngabo Hodari kuba yarabigizemo uruhare.

Mu kiganiro kirambuye cyamaze iminota irenga 27 cyatangajwe ku mbuga nkoranyambaga, Noeline yavuze ko yahisemo kuvuga ku byamubayeho nyuma y’igihe kinini abihishe, yizeye ko ubuhamya bwe bushobora gufasha inzego zibishinzwe gukora iperereza no kurinda abandi kugwa mu mutego nk’uwo avuga ko yaguyemo.

Uyu mukobwa yavuze ko ibyamubayeho bitari ibye gusa, ahubwo ko hari n’abandi bantu benshi, barimo abo yavuze ko ari abo mu muryango umwe, bakorewe ibikorwa bisa n’ibyo ashinja uyu mugabo.

Nk’uko yabivuze, ngo Ngabo Hodari, umugabo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ufite ubwenegihugu bwa Finland, yashatse abantu batandukanye arabahuza barashyingiranwa hagamijwe kubabonera inyandiko zibafasha kujya i Burayi.

Noeline yavuze ko na we ari muri abo bantu, aho ngo yashyingiwe mu buryo bwari bugamije kubona ibyangombwa byo kujya mu mahanga aho kuba urushako rwari rugamije kubaka urugo.

Yavuze ko amaze gutanga amakuru ku nzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, agaragaza ibyo avuga ko byamubayeho.

Ati: “(Uriya mugabo) namenye ko ari mu Rwanda, ndagenda ntanga amakuru kuri ‘Immigration’ (Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka) (...)

Ngabo yadufashe turi hafi nk’abantu nka batanu twese aragenda, araduhuza turashakana (nk’umugabo n’umugore) kugirango tubone ibyangombwa, ibyo n’ibintu nshobora kumurega muri Finland, kandi niteguye kubikoraho uko byagenda kose.”

Mu buhamya bwe, yavuze ko afite ibimenyetso bishimangira ibyo ashinja uwo mugabo, ndetse agaragaza ko yiteguye gukomeza gukurikirana iki kibazo no mu nkiko zo muri Finland niba bibaye ngombwa.

Ati: “Yatanze ruswa, aracyafata abana b’abanyarwanda, aho yafashe abana babiri b’abanyarwanda bavukana bahuje Mama, bahuje amaraso, ibyo bihanwa n’amategeko y’u Rwanda, ntabwo abantu bahuje Mama na Papa bashakana, hagamijwe kubona ibyangombwa, kugirango ubakorere icuruzwa ry’abantu. Ntabwo natanze ikirego, kuko umuntu ari mu gihugu. Mfite ibimenyetso [...]”

Noeline yavuze ko nyuma yo kugera i Burayi yasanze ibyo yari yarasezeranyijwe bitarubahirijwe, ibintu byatumye yumva yarakoreshejwe mu nyungu z’undi muntu. Yagize ati: “Numva naracurujwe mu nyungu z’undi muntu. Ibyo nasezeranyijwe ntabwo byabayeho, kandi sinari njye jyenyine.”

Yakomeje avuga ko ibi byamugizeho ingaruka zikomeye zirimo ihungabana, ku buryo byageze aho asaba ubufasha bw’abaganga kugira ngo abashe kongera kwisuganya.

Ati: “Ni umuntu u Rwanda rwakiriye abasha no kujya muri Finland [...] Nagizweho ingaruka n’ibi byose, narahahamutse ku rwego nashatse abaganga, kandi ni njye wabyiyishyuriye, ni byinshi nanyuzemo ntashobora kuvugira aha.”

Mu buhamya bwe kandi, yavuze ko hari abantu benshi yaba azi cyangwa yamenye banyujijwe muri ubu buryo, agaragaza ko ikibazo gishobora kuba kirenze uko abantu benshi babitekereza.

Isimbi Noeline yamenyekanye cyane mu Rwanda mu 2019 ubwo yangirwaga kwinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda kubera kutuzuza bimwe mu bisabwa.

Nyuma yaho yakomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye byamuhesheje kumenyekana haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha (UNODC) rivuga ko icuruzwa ry’abantu rifatwa nk’uburyo bugezweho bw’ubucakara ndetse no gushakira inyungu ku bandi.

Ubushakashatsi bw’Umuryango Mpuzamahanga w’umurimo (ILO) bwo muri 2017, bwagaragaje ko iki cyaha cyagize ingaruka mu buryo butandukanye ku bagore, abagabo n’abana bangana na miliyoni 24.9 ku isi hose.

Itegeko nimero 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry'abantu no gushakira inyungu mu bandi risobanura ko icuruzwa ry’abantu ari igikorwa cyose gikozwe n’umuntu hagamijwe gushaka inyungu, uha cyangwa ushakira undi akazi, utwara, wimura, uhisha cyangwa wakira undi muntu; hakoreshejwe ibikangisho, imbaraga cyangwa ubundi buryo bwose bw’agahato, ishimuta, uburiganya, ubushukanyi, kumubonerana kubera ububasha umufiteho cyangwa kubera ko ari umunyantege nke, gutanga cyangwa kwakira ubwishyu cyangwa inyungu kugira ngo umuntu ufite ububasha ku wundi muntu yemere.

Iri tegeko rikomeza risobanura ko iki cyaha ari igikorwa cyose gikozwe n’umuntu wese uha akazi, utwara, wimura, ucumbikira cyangwa wakira umwana hagamijwe kumushakiramo inyungu, niyo nta na bumwe mu buryo bwavuzwe mbere bwakoreshejwe.

Ubushakashatsi bwa mbere bwakozwe kuri iki cyaha mu Rwanda n’umuryango utegamiye kuri leta Never Again Rwanda mu 2019. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko u Rwanda ari igihugu kinyurwamo n’abantu bagiye gucuruzwa (transit country) kurusha uko ari igihugu kivamo abacuruzwa (country of origin). Gusa ibi ntibivuga ko abanyarwanda badacuruzwa kuko ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abacurujwe bavuye mu Rwanda bari ku kigero cya 13.6%.

Ku bijyanye n’ibihugu aho baba bagiye gucuruzwa, ubu bushakashatsi bugaragaza ko igihugu cya cya Saudi Arabia ariho benshi baba bagiye gucuruzwa ku kigero cya 38.55%, Uganda igakurikira ku kigero cya 37.35%, Kenya ikaza ku mwanya wa gatatu ku kigero cya 7.23%.

Ibindi bihugu abantu bakunze kujyanwamo gucuruzwa ni Tanzania, Malawi, Mozambique, Afurika y'Epfo, Zambia Malaysia and Oman, Qatar, Kuwait na Dubai. Abanyuzwa mu Rwanda, 62.7% baba baturutse mu Burundi naho 15% baturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yo muri 2025, igaragaza ko abantu 297 bahuye n’ibikorwa byo gucuruzwa mu myaka itanu ishize (2020-2025), aho abagore ari bo bibasiwe cyane ku kigero cya 75% mu gihe abagabo bari ku kigero cya 25%.

Hagati ya 2019-2024 imibare igaragaza ko abantu 297 bacurujwe. Hagati ya 2019-2020 abacurujwe bari abantu 91, hagati ya 2020-2021 hacurujwe abantu 61, mu 2021-2022 abagizweho ingaruka zo gucuruzwa bangana na 41.


Isimbi yavuze ko umugabo witwa Hodari Ngabo yatumye ashyingiranwa n’undi agamije kubona ibyangombwa byo kujya i Burayi


Kuva muri 2019, Isimbi Noeline yavuzwe cyane nyuma yo gufungura urubuga kuri Onlyfans, ndetse no kwinjira mu gukina filime za ‘pornography'

Isimbi yavuze ko yiteguye kugeza mu nkiko Ngabo Hodari, yaba mu Rwanda cyangwa se muri Finland

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYA ISIMBI NOELINE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...