David Casarez ni umugabo utuye muri California, washoye
akayabo k’amadolari asaga miliyoni zirenga 73 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo abashe kwiga akaminuza
bityo ngo azagire ubuzima bwiza. Ibyo yatekerezaga siko byaganze kuko, nyuma yo
kurangiza amasomo, ubuzima bwakomeje kuba ingorabahizi ku buryo yabuze akazi, ntagire
aho aba, ndetse no kurya bikamubera ikibazo.

David Casarez waminuje mu bijyanye n’ikoranabuhanga afite impamya bumenyi y’ikiciro cya kabiri cya
akaminuza yakuye muri Texas A&M University, ngo afite
ubumenyi buhagije mu bijyanye no kubaka Website.
Nyuma yo gusoza kwiga akabura akazi, yigiriye inama maze
afata icyapa cyanditseho ubuzima bubi abayeho, ajya mu muhanda kugira ngo asabe ubufasha ngo byibura arebe ko hari n’uwamuha akazi. Ibi yabikoze mu 2018.
Kuri iki cyapa yanditse agira ati: “Utagira aho aba wishwe
n’inzara kugira ngo agire icyo ageraho ". Yakomeje asaba ubufasha ngo rubanda bamurwaneho.
Umugore witwa Jasmine Scofield wamunyuzeho atwaye imodoka, birasa n’aho yamubereye umugisha nyuma yo gufata ifoto ye akayishyira ku mbuga
nkoranyambaga, agakwirakwira hirya no hino.
Nyuma y’uko uyu mugore atumye ifoto ya David Casarez, utaragiraga aho aba kubera kubura ubushobozi washoye arenga miliyoni 73, isakara
hirya no hino bisa n’aho byamuhaye amahirwe akomeye. Ngo yahamagawe n’abantu
barenga 200 bashaka gutanga akazi, barimo ibigo bikomeye nka Pandora
and Netflix.

Umugore wakwirakwije ifoto ye, yabanjye no kureba imyirondoro ye n'ubumenyi afite.
Gufata icyapa cyanditseho ko ubayeho nabi ukajya mu muhanda
ugasaba ubufasha waranaminuje, byakora bake, ariko nyamara we byahise
bimuhindurira ubuzima. Mu kwezi kwa Kanama 2018, nibwo yahise abona akazi keza, kajyanye n’ibyo yize kuko abamushakaga bari benshi.
Icyo gihe, yahise agaragaza ibyishimo anyuze kuri Twitter, avuga ko yabonye akazi maze ashimira ababigizemo uruhare. ibi nyamakuru byinshi icyo gihe, byagarutse kuri iyi nkuru, birimo na abc7.com.
Ibi byabera isomo urubyiruko rw’ubu, rwihagararaho gusa, kandi nyamara
rukeneye akazi cyangwa rumwe rusuzugura ibintu runuka kandi nyamara amahirwe
burya ava aho utateganyaga.
