Mu
biganiro yagiranye n’itangazamakuru mu mwaka wa 2025, Vienna yavuze ko atajya ahagarika
kongeresha ubunini bw’iminwa ye, kuko ahora ajya gukora ibyo bita top-ups
kugira ngo igume imeze uko ayishaka.
Yavuze ko rimwe na rimwe ava muri Espagne akajya mu mujyi wa Frankfurt mu Budage kugira ngo ahabwe izo serivisi, kandi ko ashobora guterwa imiti ibyimbisha iminwa buri byumweru bibiri cyangwa rimwe mu kwezi.
Aviuga kandi ko buri rugendo rwo kongera kubyimbisha iminwa rushobora kumutwara arenga amadolari 2,000, amafaranga angana na miliyoni zirenga 2.8 z’amafaranga y’u Rwanda.
N’ubwo Vienna akomeza kuvuga ko yishimiye uko asa, yemeye ko ubu ubunini bw’iminwa ye bwatangiye kugira ingaruka ku mibereho ye ya buri munsi. Yatangaje ko rimwe na rimwe agorwa no kurya, kunywa, kuvuga ndetse no gufunga umunwa neza.
Inkuru dukesha Daily Mail, ibi byakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko buri muntu afite uburenganzira bwo guhindura umubiri we uko abyifuza, mu gihe abandi bagaragaza impungenge z’ingaruka z’ubuzima zishobora guterwa no gukoresha kenshi imiti ibyimbisha iminwa.

Abandi bavuga ko mu gihe yabyimbishije iminwa ye ku bushake, atagomba no kuza ku mbuga nkoranyambaga avuga ingaruka byamugizeho, kuko ari amahitamo ye. Abaganga bavuga ko dermal fillers zikoreshwa mu kongera ubunini bw’iminwa ari ibikoresho by’ubuvuzi bikeneye gukoranwa ubwitonzi.
Ikigo cy’Amerika gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (FDA) cyagaragaje ko, n’ubwo bidakunze kubaho, iyo iyo miti yinjijwe mu muyoboro w’amaraso ishobora gutera ibibazo bikomeye birimo kwangirika kw’uruhu, kutabona neza cyangwa se indwara zifata ubwonko.

Hari kandi izindi ngaruka zikunze kugaragara zirimo kubyimba, kugira ububabare, kugira uduheri cyangwa utubyimba ku minwa, ndetse rimwe na rimwe hakabaho ikibazo cyo kudatembera neza kw’amaraso gisaba ubuvuzi bwihuse.
N’ubwo bimeze bityo, Vienna Würstel akomeje gushimangira ko uko asa ari amahitamo ye bwite, kandi ko nta gahunda afite yo kugabanya ubunini bw’iminwa ye.
