Ibihembo bya Zikomo Africa & Caribbean byatangijwe n’umunya Zambia witwa Daniel Blessington Oudar, byatangiwe muri Tanzania, nyuma y'uko mu myaka yabanje byatangiwe mu bihugu birimo Afrika y'Epfo na Zambi byatangirijwemo.
Mu bari ahatangiwe ibi bihembo harimo Abitije Seraphin Elise umunyamakuru akaba n'umushabitsi wo mu Rwanda wabashije kuganira na Ambasaderi Matheus mu biro bye ku hazaza ha Zikomo n’ubuhanzi muri rusange muri Africa.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Seraphin Abitije yavuze bisobanuye ikintu kigari kuba mu Rwanda na Africa muri rusange abantu bari kwizerera mu ruhare rw’ubuhanzi mu iterambere yaba ubushingiye ku ikoranbuhanga no muri rusange.
Ati: ”Ubwo twaganiraga na Ambasaderi Matheus wumvaga ko ari umuntu ubona uruhare rw’ubuhanzi mu iterambere rya Africa, atanga urugero ku Rwanda aho rugeze kubera ko rwashyize imbaraga mu guteza imbere ubukungu bushingiye kuri serivisi zishamikiye ku buhanzi.”
Yavuze ko Ambasaderi yashimiye cyane ubuyobozi bwa Zikomo ati: ”Ni umuntu ubonera ikintu muri gahunda y’igihe kirekire aho yavuze ko igitekerezo cyo kuba Zikomo igenda ibera mu bihugu bitandukanye ari cyiza kuko kizarushaho gukomeza guteza imbere gahunda ya Africa itagira imipaka birumvikana n’Isi muri rusange.”
Ikindi Seraphin yagarutseho ni uko ari byiza kuba amahanga abona ibyo u Rwanda rukomeza kugeraho mu nguni zose akaba asanga ari aha buri mu munyarwanda mu gukomeza gutuma Rwanda rukomeza kuba intangarugero.
Mu myaka itanu y’ibihembo bya Zikomo Africa & Caribbean Awards, Seraphin ni umwe mu bagiye bagira uruhare mu mitegurirwe yabyo.
Seraphin, ni umwe mu bategura ibihembo birimo Young Achievers Africa Awards, Shining Stars Africa Awards na Music Video Africa Awards, ibintu avuga ko yishimira kuko bituma agira uruhare mu gukomeza guteza imbere umugabane wa Africa.

Seraphin ari kumwe na Ambasaderi wungirije wa Zambia muri Tanzania, Anthony Bwalya

Seraphin asuhuzanya na Ambasaderi Matheus Jere wa Zambia muri Tanzania

Seraphin na Andy Luki Jr wegukanye ibihembo bitandukanye muri Africa nk'umufotozi wabigize umwuga hamwe na Ambasaderi Matheus Jere
