Yashimye inshuti z’akadosohoka! M. Iréné yarushinze na Nishimwe Liliane - AMAFOTO

Imyidagaduro - 15/08/2026 1:33 PM
Share:

Umwanditsi:

Yashimye inshuti z’akadosohoka! M. Iréné yarushinze na Nishimwe Liliane - AMAFOTO

Umunyamakuru Murindahabi Iréné wamamaye nka M. Iréné, yakoze ubukwe na Nishimwe Liliane, nyuma y’urugendo rw’urukundo rwagejeje kuri bombi ku cyemezo cyo kubana akaramata.


Ubukwe bwabo bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2026, bubera muri Intare Arena ku Gisozi, mu birori byitabiriwe n’umuryango, inshuti ndetse n’abantu batandukanye bazwi mu myidagaduro n’itangazamakuru.

Ni umunsi waranzwe n’ibyishimo, aho M. Iréné na Liliane basezeranye imbere y’Imana, nyuma y’uko bari bamaze no gusezerana imbere y’amategeko.

Muri aba bashyitsi harimo abari basanzwe bafitanye umubano wa hafi na M. Iréné, barimo Dj Phil Peter, Rocky Kimomo, Fally Merci utegura Gen-Z Comedy, Anitha Pendo, Sankara, Rugaju Reagan wa RBA, Mahoro Nasiri wa B&B Kigali FM, Kimenyi Tito, Rumaga Junior n’abandi.

Ubukwe bwabo kandi bwitabiriwe na Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, abakinnyi ba filime barimo Papa Sava, Killaman na Rufonsina, Joselyne washinze Jojo Films, n’abandi batandukanye.

M. Iréné na Liliane bari bamaze iminsi bitegura uyu munsi ukomeye, ndetse tariki ya 11 Kanama 2026 basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Gishari, mu Karere ka Rwamagana.

Aho ni ho bombi biyemeje ku mugaragaro kuzabana nk’umugabo n’umugore, mbere y’uko bakomereza ku muhango w’ubukwe bwabo wabaye nyuma y’iminsi mike.

Mu bukwe bwabo, umuhango watangijwe no gusaba no gukwa, ukomereza ku gusezerana imbere y’Imana, mbere y’uko abatumiwe bakirwa mu birori byo kwizihiza intambwe nshya aba bombi bateye mu buzima.

Mariya Yohana, Nyirasenge wa Liliane, ni we wahawe inshingano zo gutanga umugeni, amwemerera kuba umugore wa Murindahabi Iréné.

Ku ruhande rwa M. Iréné, Bamporiki Edouard yabaye umwe mu basaza basabiye umugeni, afasha mu muhango w’umuco wo guhuza imiryango y’aba bombi.

Ubukwe bwa M. Iréné na Liliane bwari bufite n’umwihariko wo gushimira bamwe mu nshuti bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwabo.

Aisha Inkindi, Chris Eazy na Dj Phil Peter bari mu bahawe impano n’umuryango wa Iréné na Liliane, mu rwego rwo kubashimira kuba inshuti z’akadasohoka kuri uyu muryango.

Ibi byagaragaje ko kuri M. Iréné uyu munsi utari uw’umuryango we gusa, ahubwo wari n’umwanya wo kwizihiza ubucuti n’abantu bagiye bagira uruhare mu buzima bwe bwite n’umwuga.

Murindahabi Iréné ni umwe mu banyamakuru bamaze igihe bakora mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda.

Yanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star na Isibo TV, aho yakomeje kumenyekana cyane mu bikorwa bijyanye n’imyidagaduro, cyane cyane umuziki n’abahanzi.

Nyuma y’imyaka mu itangazamakuru, M. Iréné yashinze igitangazamakuru cye yise MIE, akomeza urugendo rwe mu mwuga nk’umunyamakuru n’umuyobozi w’urubuga rw’itangazamakuru.

Uretse itangazamakuru, M. Iréné yanagiye agira uruhare mu guteza imbere ibikorwa by’abahanzi batandukanye, aho yakoranye n’abarimo Niyo Bosco, Vestine na Dorcas ndetse n’abandi.

Mu rugendo rwe rwo kwagura ibikorwa bye mu myidagaduro, M. Iréné yaninjiye mu ruhando rwa sinema.

Yakoze filime yise Isereri, imwe mu mafilime amaze iminsi yitabirwa cyane ku rubuga rwa YouTube.

Muri iyi filime hagaragaramo abakinnyi bazwi muri sinema nyarwanda barimo Aisha Inkindi, Nyabitanga Nicole n’abandi.

Kuba uyu munyamakuru yarahinduye urugendo rwe akajya no mu ikorwa rya filime, ni kimwe mu bimugaragaza nk’umwe mu bakomeje gushaka ubundi buryo bwo kugira uruhare mu guteza imbere urwego rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Kuri ubu, M. Iréné yinjiye mu kindi cyiciro cy’ubuzima bwe, aho nyuma yo gusezerana na Liliane imbere y’amategeko, ndetse n’imbere y’Imana, bombi batangiye urugendo rushya nk’umuryango.

Ubukwe bwabo bwahurije hamwe umuryango, inshuti, abanyamakuru, abahanzi n’abakina filime, bose baza kwizihiza intambwe nshya y’ubuzima bwa M. Iréné na Nishimwe Liliane.

Mu gusaba no gukwa, Murindahabi yaherekejwe n'ibyamamare nka Chriss Eazy, Rumaga, Fally Merci utegura Gen-z Comedy, Kimenyi Tito, Phil Peter, Rock Kimomo n'abandi

Amarangamutima yari yose ubwo Nishimwe Liliane yasanganiraga umugabo we Murindahabi

Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim yaririmbye mu bukwe bwa Murindahabi n'umukunzi we Liliane

Umuhanzi Chriss Eazy ari mu batashye ubukwe bwa Murindahabi n'umugore we 

Umusizi wamamaye nka Junior Rumaga yashyigikiye intambwe yatewe na Murindahabi na Nishimwe

Sankara The Premier wamenyekanye cyane mu gusobanura filime yashyigikiye Murindahabi na Nishimwe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...