Kuri
uyu wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare 2026, Spice Diana yifashishije urubuga
rwe rwa Instagram, asangiza abamukurikira ibyishimo bye, agaragaza ko yaryohewe
n’izuba ryo mu Murwa Mukuru w’u Rwanda, Kigali.
Yanditse
agira ati: "Izuba riri kurabagirana i Kigali, ariko njye narushijeho
kurabagirana. Ndanezerewe cyane kuba ndi hano. Hari ushaka ko dusangira
ifunguro rya mu gitondo?”.
Ubu
butumwa bwahise bukurura amarangamutima y’abafana be bo mu Rwanda, benshi
bagaragaza ko bamwishimiye kandi ko bamubonamo umwe mu bahanzi bo muri Afurika
y’Iburasirazuba bafite izina rikomeje kwaguka mu karere.
Umuhanzi ukunzwe i
Kigali
Spice
Diana si izina rishya mu mitima y’Abanyarwanda. Mu Ukuboza 2024, Minisitiri
w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje
urutonde rw’abahanzi yumvise cyane kuri Spotify mu mwaka wa 2024, aho Spice
Diana yaje ku mwanya wa mbere.
Minisitiri
Nduhungirehe yavuze ko mu 2024 yumvise indirimbo 5,722 mu gihe cy’iminota
49,574, kandi muri abo bahanzi 1,554 yumvise, Spice Diana ari we wa mbere
yamazeho umwanya munini, aho yamaze iminota 1,226 yumva ibihangano bye.
Mu
ndirimbo eshanu yumvise cyane harimo ebyiri za Spice Diana zirimo ‘Siri
Regular’ na ‘Ndi Mu Love’, ibintu bigaragaza urukundo n’icyubahiro uyu
muhanzikazi afite mu Rwanda.
Abahanzi
batanu ba mbere Minisitiri yumvise cyane ni Spice Diana, Aya Nakamura, Juma
Jux, Vinka na Sheebah, ari na byo bikomeza gushyira Spice Diana mu rwego
rw’abahanzi b’igitsina gore bafite ijwi rikomeye mu karere.
Nubwo
uyu munsi Spice Diana ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda no mu karere,
urugendo rwe ntirwari rworoshye.
Mu
kiganiro yigeze kugirana na Ruth Kalibbala Bwanika, Spice Diana yavuze ko
atigeze akura arota kuzaba umuhanzi. Akiri muto, yabanye na se wabo wamutozaga
gushyira imbere ishuri no kurota imyuga nk’ubuganga cyangwa amategeko.
Icyakora,
ubuzima bwahise buhinduka bikomeye ubwo nyina yatandukanaga n’uwo mugabo, bituma
imibereho yabo isharira. Yisanze mu buzima bwo guhangana n’ubukene, akiri muto,
atuye mu bice bya Nakulabye na Kiwuunya.
Yibuka
uko buri gitondo nyina yabarekaga bagasohoka bashaka icyo kurya, ari na ho
yatangiye kwigira ku buzima bwo mu muhanda, ari bwo bwaje kumugira uwo ari we
uyu munsi.
Yagize
ati: “Ubuzima bwo muri Nakulabye ntibwarebaga amashuri. Hari igihe nageraga aho
ngahangana ubwanjye ngo njye kwiga kuko nta mafaranga twagiraga, Mama
agashobora gusa kutubona icyo turya.”
Mu
muryango we, Spice Diana ni we wenyine washoboye gukomeza ishuri, abikesha
buruse yabonye, mu gihe abo bavukana bo bari bararetse ishuri.
Mu
bihe by’ibiruhuko, yakoraga imirimo itandukanye irimo no gukorera muri iguriro
(supermarket) i Bakuli, agamije gushaka amafaranga yo gufasha umuryango no
kwiyishyurira ishuri.
Spice
Diana yemeza ko imyitwarire myiza n’ubushishozi bwo mu muhanda byamufashije
guhura n’umugabo wamufashije bikomeye.
Ubwo
yari ageze mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye yabuze amafaranga yo gukomeza,
uwo mugabo yamwishyuriye ishuri muri Kampala Citizen College, Namirembe Road,
nibura ku gihembwe kimwe
Yagize
ati: “Yampaye amahirwe yo gusubira ku ishuri kandi ansezeranya ko akazi
nakoraga kazantegereza. Ibyo byambereye intambwe ikomeye mu buzima bwanjye.”
Ni
muri urwo rugendo rutoroshye rwo guharanira kubaho, guhuza ishuri, imirimo
n’ubuzima bwo mu muhanda, aho inzozi zo gukora umuziki zatangiye kumera
nk’ukuri.
Spice Diana uyu
munsi
Uyu
munsi, Spice Diana ni umwe mu bahanzi b’igitsina gore bubashywe muri Uganda no
muri Afurika y’Iburasirazuba, indirimbo ze zigakundwa mu Rwanda ku rwego rwo
hejuru.
Kuba
ari mu Rwanda muri ibi bihe, yakiriwe neza kandi yishimiye Kigali, ni
ikimenyetso cy’uko umubano we n’abakunzi b’umuziki nyarwanda ukomeje gukomera.
Kuva
mu buzima bugoye bwa Nakulabye, kugera ku rubyiniro mpuzamahanga no ku rutonde
rw’abahanzi bakunzwe n’abayobozi b’u Rwanda, Spice Diana ni urugero rw’uko
umuhate, ukwihangana n’ubwenge bwo mu buzima bishobora guhindura amateka
y’umuntu.
Spice
Diana ari i Kigali, avuga ko yaryohewe n’izuba n’umwuka w’u Rwanda, agaragaza
ko ahanezerewe kandi yakiriwe neza



Kuva
mu buzima bugoye yanyuzemo akiri muto kugeza ku izina rikomeye mu muziki, Spice
Diana akomeje kwandika amateka ye

