Uyu
muhanzi yagaragaje ko atari aje gutanga igitaramo gisanzwe, ahubwo yari yazanye
imyiteguro idasanzwe yagaragaje urwego ibitaramo bye bimaze kugeraho.
Bruce
Melodie wari umaze ibyumweru azenguruka igihugu mu bitaramo bya Summer Country
Tour, yongeye kwerekana ko akomeje kuba umwe mu bahanzi bafite igikundiro
gikomeye mu Rwanda. Kuva ku rubyiruko kugeza ku bakuru, abafana be bamwakiranye
urugwiro, baririmbana na we indirimbo ze hafi ya zose.
Mbere
y'uko ahamagarwa ku rubyiniro, abafana benshi bari bamaze gufata imyanya yabo
bafite ibyapa byanditseho amazina amuranga nka "001" na
"Munyakazi", bategereje ko aza kubaha ibyishimo bari bategerezanyije
amatsiko.
Icyatangaje
benshi ni uko Bruce Melodie atacurangiwe na Symphony Band isanzwe iherekeza
abahanzi muri MTN Iwacu Muzika Festival. Ahubwo yazanye Target Band, itsinda
bari basanzwe bakorana mu bitaramo bya Summer Country Tour, ibintu byahise
bitanga isura itandukanye y'igitaramo cye.
Si Band gusa
yahinduye.
Uyu
muhanzi yanageze ku rubyiniro aherekejwe n'ababyinnyi 53, abakobwa n'abasore,
ibintu bitari bisanzwe biboneka muri ibi bitaramo.
Yanahinduye
uburyo bw'imiririmbire ye akoresha abakobwa batanu bamufashaga nk'abaririmbyi
(back-up singers), mu gihe ubusanzwe abahanzi baririmbira muri MTN Iwacu Muzika
Festival bafashwa n'abaririmbyi babiri gusa.
Bruce
Melodie yari yanazanye umugabo ushinzwe amajwi (sound engineer) ndetse
anaherekezwa n'itsinda rinini ry'abamushyigikiye, barimo n'umunyarwenya Pilate
ukunzwe muri Gen-Z Comedy.
Ubwo
yafataga ijambo hagati mu gitaramo, Bruce Melodie yahisemo kubanza kwibutsa
abaturage ba Karongi amateka abafitanye.
Yavuze
ko aka karere gafite umwanya wihariye mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko mu bihe
bya Covid-19, ubwo ibikorwa byinshi byari byarahagaze, ari i Karongi yafatiye
amashusho y'indirimbo ye "Saa Moya", imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane
ndetse zikaba zarabaye igice cy'ibihe by'ingenzi mu muziki we.
Aya
magambo yakiriwe n'amashyi menshi, agaragaza ko n'abafana bishimiye kuba uyu
muhanzi ataribagiwe amateka abafitanye.
Nyuma
y'aho, Bruce Melodie yahise atangira urugendo rw'indirimbo ze zakunzwe,
aririmba "Selebura", "Ikinya", "Ikinyafu",
"Pom Pom", "Kungola", "Bado" na
"Henzapu".
Buri
ndirimbo yakirwaga nk'aho ari yo ya mbere. Abafana bamufashaga kuririmba ijambo
ku rindi, bamwe basimbuka, abandi babyina, mu gihe abandi bafataga amashusho
n'amafoto yo kwibukiranya uwo mugoroba.
Bruce
Melodie yongeye kugaragaza ko indirimbo ze zaciye mu byiciro byose by'abakunzi
b'umuziki, kuko abato n'abakuru bose bagaragazaga kuzimenya no kuziririmbana na
we.
Iki
gitaramo cya Karongi cyari kimwe mu bigize urugendo rwa MTN Iwacu Muzika Festival
2026, aho abahanzi umunani, biyongeraho Bruce Melodie nk'umushyitsi wihariye
watwaye Primus Guma Guma Super Star ya munani, basusurukije abaturage b'Intara
y'Iburengerazuba.
Nk'ibisanzwe,
iki gitaramo cyayobowe n'abashyushyarugamba Ntakirutimana Halifa uzwi nka MC
Buryohe afatanyije na Uwamwezi Mugire Daphine uzwi nka MC Bianca. Bombi
bakomeje kwigarurira imitima y'abitabira ibi bitaramo binyuze mu mikino,
kubyina no kuganiriza abafana mbere yo guhamagara abahanzi ku rubyiniro.
Mu
bitabiriye iki gitaramo harimo Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura
Jean Bosco, Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, hamwe n'ibihumbi
by'abaturage bari baje kwihera ijisho iri serukiramuco.
Ku
nshuro ya mbere MTN Iwacu Muzika Festival ibereye i Karongi, abaturage baho
bagaragaje ko bari bamaze igihe bifuza kwakira ibitaramo nk'ibi bihuriza hamwe
bamwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu.
Naho Bruce Melodie we, ntiyasize gusa asusurukije Karongi. Yasize anongeye kwerekana ko iyo ageze ku rubyiniro, aba ashaka gutanga igitaramo kirenze ibisanzwe, haba mu myiteguro, mu mubare w'abamuherekeza no mu buryo yubaka isano n'abafana be.














KANDA HANO UREBE UBURYO BRUCE MELODIE YITWAJE KU RUBYINIRO I KARONGI
