Mu kiganiro yakoze ku rubuga rwa Instagram
mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 25 Kamena 2025, Yago yavuze atuje ariko
agaragaza ikiniga, ashimangira ko iby’urukundo rwe n’umugore we byarangiye,
kandi ko ibimuvugwaho atari ‘prank’ yo kwamamaza Album ye nshya “Yago Life II”,
ahubwo ari ukuri gutangaje kandi kumurimo.
Aragira ati “Uyu mukobwa nakundaga, ntabwo
tukiri kumwe. Nkeka ko noneho bibaye official, ni nanjye ubyivugiye. Ari mu
muryango we ndabishimira Imana, kuko ameze neza, n’umwana ameze neza.”
Yago yavuze ko yatunguwe n’uburyo ibintu
byagenze, kuko ngo umugore we yamusezeyeho atari mu rugo. Ati “Yansezeye ntari
mu rugo, nari nagiye mu kazi. Yanyoherereje ubutumwa ambwira ko agiye. Sinigeze
mwirukana, sinigeze mukubita.”
Yavuze ko nubwo atahamya neza impamvu
zatumye umugore we afata umwanzuro, akeka ko ashobora kuba yarahuye na
‘depression’ nyuma yo kwibaruka. Yago yavuze ko byamukomereye cyane, kuko
yumvaga ari mu gihe cyo kwishimira imfura ye, atari mu gihe cyo gutandukana.
Ati “Umuntu akagutwara umwana w’ibyumweru
bitatu mukiva kwa muganga? Ni nk’inkota yinjiye. Ariko umuntu aba agomba
gukomera.”
Yavuze ko yashenguwe n’amarangamutima,
ariko ko atari umugabo usaba imbabazi z’urukundo ngo agarurwe ku ngufu. Arakomeza
ati “Ndamukunda by’ukuri. Amakosa nakora mu rukundo ntakuraho ko nkunda
by’ukuri. Nta rukundo rutarimo icyubahiro.”
Uyu munyamakuru wavuyemo umuhanzi
yavuganaga amarangamutima, akitsa, ubundi akifata. Yavuze ko yirwaniriye mu
rukundo, ariko kandi kuva umugore we yamubwira ati 'urabeho', yatekereje ko
ashobora kuba ari kurota, ariko yaje gusanga ari ukuri. Ati "Uburyo inkota
yinjiye, umuntu ukujyana umwana w'ibyumweru bitatu mukiva kwa muganga??"
Yago Pon Dat yagaragaje ko atigeze
atekereza ko urukundo rwabo rushobora kurangira gutyo, kuko ngo yamukunze
“byimbitse.” Ati “Namukunze ku buryo
numva nta wundi mukobwa nakunze urwo rukundo. Umuntu ukubyarira hari icyubahiro
uba umuha.”
Yongeyeho ko atigeze atangaza aya makuru
agamije kwamamaza Album, ahubwo ari ukugira ngo asobanure neza uko ibintu
byifashe, kuko we ubwe ari we wamenyesheje rubanda ko ari mu rukundo na
Christa.
Yago yavuze ko amaze kubona ko hari
abishimira ko mu muryango we harimo ibibazo, ibintu yababajwe nabyo, ariko
avuga ko bitamuca intege.
Yanavuze ku nkuru zari zimaze iminsi
zivuga ko yasanze umwana atari uwe, asubiza agira ati "Oya! Life ni
uwanjye (avuga umwana we) kandi azabaho neza, na Nyina azabaho neza, kuko ndi
umugabo w'umukozi, ntabwo ndi umugabo usabiriza. Umuhungu wanjye azabaho
neza."
Yavuze ko yahisemo gukora cyane, kurusha
kwibabarira cyangwa kwiheba. Yemeje ko agiye gushyira hanze Album y’indirimbo
16, ariko ko ibyo yatangaje bidafitanye isano na yo.
Ati “Mu rukundo nararwanye ariko biranga.
Ntabwo nzigera niyahura kuko urukundo rutakunze. Ahubwo abari mu bibazo byo mu
ngo, ndabihanganisha. Mugomba gukomera.”
Mu gusoza, Yago yavuze ko ashyize imbere
gusenga no kwemera ubushake bw’Imana ku hazaza h’urukundo rwe.
Ubu butumwa bw’amarangamutima bwa Yago
bwaherekejwe n’agahinda k’uwakomerekejwe n’urukundo, ariko kandi bushimangira
umwanzuro we wo gukomeza ubuzima, kurera neza umwana we, no guharanira gutanga
umusanzu mu muziki nyarwanda.
Yago yemeje ko yatandukanye na Teta nyuma
y’ibyumweru 3 bibarutse
Yansezeye ntari mu rugo’ – Yago yavuze
ukuri kose ku gutandukana n’umugore we Teta
Yari yakunze by’ukuri, ariko inzira
ntizahura – Yago yasabye Imana kumucira inzira nshya mu rukundo
Yamusezeyeho amutunguye… Umwana ni uwanjye
kandi azabaho neza – Yago yasobanuye byose
Yago yavuze ati: ‘Mu rukundo narairwaniye,
ariko biranga’ – Urukundo rwamurenze, ubu ni Album n’akazi
Yago Life ni uwanjye’ – Yago yahakanye
ibihuha, yemeza ko umwana ari uwe nubwo batakibana