Yasanze umwana atari uwe? Yago yatandukanye n'umugore we nyuma y'ibyumweru bitatu

Imyidagaduro - 26/06/2025 9:07 AM
Share:

Umwanditsi:

Yasanze umwana atari uwe? Yago yatandukanye n'umugore we nyuma y'ibyumweru bitatu

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent, uzwi cyane nka Yago, yatangaje ko yamaze gutandukana n’umugore we Teta Christa, nyuma y’ibyumweru bitatu gusa bibarutse imfura yabo. Ni inkuru yashenguye imitima ya benshi, bitewe n’ukuntu urukundo rwabo rwari rumaze iminsi rugaragazwa nk’intangarugero, kuko rwasaga n’urufite imizi.

Mu kiganiro yakoze ku rubuga rwa Instagram mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 25 Kamena 2025, Yago yavuze atuje ariko agaragaza ikiniga, ashimangira ko iby’urukundo rwe n’umugore we byarangiye, kandi ko ibimuvugwaho atari ‘prank’ yo kwamamaza Album ye nshya “Yago Life II”, ahubwo ari ukuri gutangaje kandi kumurimo.

Aragira ati “Uyu mukobwa nakundaga, ntabwo tukiri kumwe. Nkeka ko noneho bibaye official, ni nanjye ubyivugiye. Ari mu muryango we ndabishimira Imana, kuko ameze neza, n’umwana ameze neza.”

Yago yavuze ko yatunguwe n’uburyo ibintu byagenze, kuko ngo umugore we yamusezeyeho atari mu rugo. Ati “Yansezeye ntari mu rugo, nari nagiye mu kazi. Yanyoherereje ubutumwa ambwira ko agiye. Sinigeze mwirukana, sinigeze mukubita.”

Yavuze ko nubwo atahamya neza impamvu zatumye umugore we afata umwanzuro, akeka ko ashobora kuba yarahuye na ‘depression’ nyuma yo kwibaruka. Yago yavuze ko byamukomereye cyane, kuko yumvaga ari mu gihe cyo kwishimira imfura ye, atari mu gihe cyo gutandukana.

Ati “Umuntu akagutwara umwana w’ibyumweru bitatu mukiva kwa muganga? Ni nk’inkota yinjiye. Ariko umuntu aba agomba gukomera.”

Yavuze ko yashenguwe n’amarangamutima, ariko ko atari umugabo usaba imbabazi z’urukundo ngo agarurwe ku ngufu. Arakomeza ati “Ndamukunda by’ukuri. Amakosa nakora mu rukundo ntakuraho ko nkunda by’ukuri. Nta rukundo rutarimo icyubahiro.”

Uyu munyamakuru wavuyemo umuhanzi yavuganaga amarangamutima, akitsa, ubundi akifata. Yavuze ko yirwaniriye mu rukundo, ariko kandi kuva umugore we yamubwira ati 'urabeho', yatekereje ko ashobora kuba ari kurota, ariko yaje gusanga ari ukuri. Ati "Uburyo inkota yinjiye, umuntu ukujyana umwana w'ibyumweru bitatu mukiva kwa muganga??"

Yago Pon Dat yagaragaje ko atigeze atekereza ko urukundo rwabo rushobora kurangira gutyo, kuko ngo yamukunze “byimbitse.”  Ati “Namukunze ku buryo numva nta wundi mukobwa nakunze urwo rukundo. Umuntu ukubyarira hari icyubahiro uba umuha.”

Yongeyeho ko atigeze atangaza aya makuru agamije kwamamaza Album, ahubwo ari ukugira ngo asobanure neza uko ibintu byifashe, kuko we ubwe ari we wamenyesheje rubanda ko ari mu rukundo na Christa.

Yago yavuze ko amaze kubona ko hari abishimira ko mu muryango we harimo ibibazo, ibintu yababajwe nabyo, ariko avuga ko bitamuca intege. Ati “Nimwisekere, nabahariye amenyo y’abasetsi. Ariko ntimungirire impuhwe, Imana niyo izacira inzira.”

Yanavuze ku nkuru zari zimaze iminsi zivuga ko yasanze umwana atari uwe, asubiza agira ati "Oya! Life ni uwanjye (avuga umwana we) kandi azabaho neza, na Nyina azabaho neza, kuko ndi umugabo w'umukozi, ntabwo ndi umugabo usabiriza. Umuhungu wanjye azabaho neza."

Yavuze ko yahisemo gukora cyane, kurusha kwibabarira cyangwa kwiheba. Yemeje ko agiye gushyira hanze Album y’indirimbo 16, ariko ko ibyo yatangaje bidafitanye isano na yo.

Ati “Mu rukundo nararwanye ariko biranga. Ntabwo nzigera niyahura kuko urukundo rutakunze. Ahubwo abari mu bibazo byo mu ngo, ndabihanganisha. Mugomba gukomera.”

Mu gusoza, Yago yavuze ko ashyize imbere gusenga no kwemera ubushake bw’Imana ku hazaza h’urukundo rwe. Asoza agira ati “Nabahaye byose, sinshaka ko umuntu amfata nk’aho ndimo gusaba imbabazi. Ariko ndashaka ko Imana izampa igisubizo: niba Teta ari we, tuzongera guhuza. Niba atari we, izampindurire undi.”

Ubu butumwa bw’amarangamutima bwa Yago bwaherekejwe n’agahinda k’uwakomerekejwe n’urukundo, ariko kandi bushimangira umwanzuro we wo gukomeza ubuzima, kurera neza umwana we, no guharanira gutanga umusanzu mu muziki nyarwanda.

 

Yago yemeje ko yatandukanye na Teta nyuma y’ibyumweru 3 bibarutse

Yansezeye ntari mu rugo’ – Yago yavuze ukuri kose ku gutandukana n’umugore we Teta

 

Yari yakunze by’ukuri, ariko inzira ntizahura – Yago yasabye Imana kumucira inzira nshya mu rukundo

 

Yamusezeyeho amutunguye… Umwana ni uwanjye kandi azabaho neza – Yago yasobanuye byose

 

Yago yavuze ati: ‘Mu rukundo narairwaniye, ariko biranga’ – Urukundo rwamurenze, ubu ni Album n’akazi

 

Yago Life ni uwanjye’ – Yago yahakanye ibihuha, yemeza ko umwana ari uwe nubwo batakibana

 KANDA HANO UREBE IKIGANIRO YAGO YAVUGIYEMO IBY'URUGENDO N'UMUGORE WE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...