Yasabye amasengesho! Tity Brown yaciye amarenga y'akagambane mu rubanza rwe

Imyidagaduro - 21/07/2023 3:19 PM
Share:

Umwanditsi:

 Yasabye amasengesho! Tity Brown yaciye amarenga  y'akagambane  mu rubanza rwe

Urubanza rwa Titi Brown rwagaragaje ishusho yo kuba kugira ibimenyetso bidahagije kugirango ukurikiranywe abe umwere. Ni nabyo Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kutazibanda kuri DNA ahubwo rugaha agaciro ubuhamya bwa nyina wa w'umwana uyu musore ashinjwa gusambanya.

Bitandukanye n’ibyo uruhande rwunganira Titi Brown rwifuza kuko bashaka ko ibizami bya gihanga byaba kamarampaka.

 

Titi Brown mu rubanza rwatangiye saa 09:21 kugeza saa 10:37 yasabye ko yahabwa ubutabera.


Habayeho guhabwa umwanya uhagije ku bushinjacyaha bwari buhagarariwe n’umushinjacyaha  umwe naho Titi Brown yunganirwaga na Maitre Mbonyimpaye Elias.

 

Uru rubanza rwa Titi Brown rwasubitswe inshuro eshanu. Zimwe mu mpamvu zagiye zitangwa mu bihe bitandukanye harimo kuba hari hagitegerejwe ibizami byafashwe ku itariki 03 Gicurasi 2023. DNA yafashwe ku mpande zose. Yaba igi ryakuwe mu nda y'uyu mukobwa ryarapimwe  nawe ubwe  arapimwa ndetse na Titi Brown  arapimwa. Ibizami byakorewe raporo basanga Titi Brown ntabwoyateye inda uriya mwangavu wabonye izuba ku itariki 01 Mutarama 2004. Ku matariki ya 14 Kanama 2021 uriya mwangavu yari afite imyaka 17.

 

Titi Brown mu kwisobanura yavuze ko kuva mu ibazwa rye  ryo mu bugenzacyaha kugeza mu bushinjacyaha yagiye ahakana ko atasambanye n’uwo mukobwa. Icyokora mu rukiko yasobanuye ko asanzwe azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda kubera kubyina. Yagize ati:"Birashoboka ko naba naragambaniwe kuko inda sinjye wayimuteye kandi nta nubwo yageze mu nzu iwanjye. Yaje ashaka ko tuvugana ngo mwigishe kubyina rero ntabwo twari dusanzwe tuziranye ".


Ni kenshi hagenda humvikana ubugambanyi bubera mu myidagaduro yo mu Rwanda aho bamwe baba bashaka gukura abandi ku mugati ngo bicare ku ntebe y’ubwami bahabwe ikamba. Titi Brown ntabwo yeruye ngo avuge uwamugambaniye ariko yaciye amarenga ko uriya mwangavu yaba yaroherejwe ngo amuteze ibibazo.

 

Umunyamategeko wa Titi Brown yatanze icyizere ko Titi Brown azaba umwere agataha

 

Uru rubanza rw’inshinjacyaha ibimenyetso cyari gitegerejwe cya kamarampaka basanze ku itariki 23 Gicurasi n DNA ya Titi Brown idahuye n’iriya nda. Uyu munyamategeko yabwiye InyaRwanda ko ubushinjacyaha bwaba bwaragize ikibazo cy’icyongereza kuko raporo y’ibizami iri mu cyongereza. Ati:"DNA test yasanze Titi Brown atarateye inda uriya  mukobwa  ahubwo inda ni iy’umwangavu. Ibizami bigaragaza ko Titi Brown, Mpinganzima Joyeuse n’igi bakuye mu nda ye bose barapimwe ".

 

Maitre avuga ko ku itariki 22 Nzeri 2023 saa saba aribwo hazasomwa umwanzuro w’urubanza ruregwamo Titi Brown ku cyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwangavu.


Maitre Mbonyimpaye Elias avuga ko “Urubanza rwasubitswe inshuro nyinshi bisabwa n’ubushinjacyaha ngo hafatwe DNA. Bivuze ko twajyanye kuri Rwanda Forensic Laboratory ariko jye sininjiye mu cyumba kuko uwagombaga gupimwa yari Titi Brown. Muri make umurimo wacu twarawukoze. Twireguye ku byo ubushinjacyaha bwatureze. Ku bijyanye n’imvugo za nyina byose bizasuzumwa ".

 

Titi Brown asaba abamukunda kumusengera kuko yizeye gutaha akagaruka mu buzima busanzwe bwo kubyina. Maitre ati:"Titi Brow yantumye ngo abafana be bakomeze kumusengera kuko yumva azabona ubutabera ".

INKURU WASOMA

REBA HANO IKIGANIRO MAITRE WA TITI BROWN AHISHURA BYOSE
  ">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...