Ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, Mr Eazi yashyize amashusho kuri konti ye ya instagram agaragaza urugendo rw’ibyumweru bibiri amaze mu Rwanda.
Amashusho amaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 55. Yagaragajemo inama yagiranye n’abayobozi mu bigo bitandukanye, uko yatembereye ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, inzu z’imideli yahahiyemo imyambaro n’ibindi.
Uyu muhanzi yavuze ko bitewe n’ibihe byiza yagiriye mu Rwanda mu gihe cy’ibyumweru bibiri “niyemeje kongera icyumweru ku gihe nari kumara mu Rwanda kugira ngo nkomeze kureba ahari amahirwe ho gushora imari. Ni byiza ku guma hano. Niteguye gushora imari mu Rwanda."
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB, Clare Akamanzi yavuze ko ari inkuru nziza inyuze amatwi kuba Mr Eazi yongeye icyumweru ku gihe yari kumara mu Rwanda.
Avuga ko yakozwe ku mutima n’ishoramari rya Mr Eazi ufite inyota yo kubaka ishoramari ry’Abanyafurika bizanira agaciro umugabane wa Afuria. Clare ati “U Rwanda ruragushyigikiye."
INYARWANDA igiye kugaruka ku bintu 9 byaranze urugendo rwa Mr Eazi mu gihe cy’ibyumweru bibiri amaze mu Rwanda.
Tariki 11 Gicurasi 2021, nibwo Mr Eazi yashyize amashusho kuri konti ye ya Instagram yafashe ari mu ndege mu kirere cy’Umujyi wa Accra muri Ghana, yandikaho amagambo abiri asezera ku Mujyi wa Accra, ati “Urabeho Accra."
Nyuma y’isaha imwe, uyu muhanzi ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 3 yashyize andi mashusho kuri konti ye ya Instagram, agaragaza ko yamaze kugera mu kirere cy’iki kindi gihugu.
Mr Eazi uzwi mu ndirimbo ‘Leg Over’ yahe mu Rwanda ahaheruka mu 2017, aho yaririmbye mu gitaramo ‘Liberation Day Concert’ cyateguwe na Rock Events, cyacuranzemo Dj Miller witabye Imana na Dj Marnaud. Iki gitaramo cyabaye mu masaha y’umugoroba muri Kigali Convention Centre.
1.Mr Eazi yasuye RDB
Tariki 12 Gicurasi 2021, Mr Eazi yasuye Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB mu rwego rwo kumenya amahirwe mu ishoramari ari mu Rwanda.
Uyu muhanzi yagaragaje ko ashishikajwe cyane n'ubugeni n'ubuhanzi. Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, n'iby'imikino y'amahirwe.
Mr Eazi yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru muri RDB Ushinzwe ubukerarugendo na Pariki z’igihugu, Belise Kaliza. RDB yatangaje ko ibiganiro byayo na Mr Eazi byibanze 'kumwereka ahari amahirwe ho gushora imari mu Rwanda'.
Mr Eazi yagaragaje ko yishimiye aho u Rwanda rugeze mu guhanga udushya, gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana n'ibindi.
2.Yagiriye ibihe byiza mu mihanda yo muri Kigali anakora ku ndirimbo nshya
Tariki 12 Gicurasi 2021, izahora mu ntekerezo za Mr Eazi, kuko yayikozeho ibikorwa by’ingirakamaro birimo kugirana ibiganiro n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), gutemberera mu Mujyi rwagati no gukora ku ndirimbo ye nshya yitegura gusohora.
Uyu muhanzi yavuye kuri RDB yerekeza mu Mujyi rwagati. Yaciye ku muhanda wa Kigali Convention Center, azamurikira ahazwi nka Peaji, anyura iruhande rw’inyubako ya Makuza na La Bonne Adress ahakorera INYARWANDA afatira feri mu nyubako ikoreramo Banque Populaire yegeranye na Ubumwe Grande Hotel.
Muri iyi nyubako hakoreramo ikigo Kigali International Financial Centre, gifasha abashoramari mpuzamahanga bashaka gushora imari muri Afurika no ku y’indi migabane.
Iki kigo cyavuze ko cyishimiye kuganira ibiganiro na Mr Eazi, ndetse uyu muhanzi nawe yagaragaje amashusho n’amafoto ari muri iki kigo, avuga ko yagize inama nziza. Kigali International Financial Centre yavuze ko yaganiriye na Mr Eazi ku buryo bamufasha mu rugendo rwo gushora imari mu Rwanda.
Mr Eazi yakomereje urugendo rwe aho acumbitse, ari naho yakuriye na Producer umufasha gukora indirimbo. Uyu muhanzi agaragara ari kumwe na Producer, ndetse yashimye Imana yamufashishije kubona uririmbo (Melodie) rw’indirimbo ye nshya.
Yagize ati “Ijoro ryanjye muri studio. Imana ni nziza. Nzamuriye amaboko Allah yamfashije kubona Melodie." Agiye kuryama yifurije abafana be n’abakunzi b’umuziki ijoro ryiza. Yifata amashusho yiterera ku buriri.
3. Mr Eazi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ashima uko u Rwanda rwiyubatse
Tariki 13 Gicurais 2021, Mr Eazi yunamiye imibiri y’abarenga ibihumbi 250 ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi wa Kigali ruherereye ku Gisozi, avuga ko yishimiye uko u Rwanda rwiyubatse nyuma y’amateka asharira Abanyarwanda banyuzemo.
Uyu muhanzi yatemberejwe mu Rwibutso, asobanurirwa uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa, anashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abishwe.
Mr Eazi yanditse kuri
konti ye ya Instagram, avuga ko nyuma yo gusobanurirwa amateka yagejeje u
Rwanda muri Jenoside, yishimira intambwe idatsikira Abanyarwanda bateye bakaba
babanye mu mahoro.
Ati “Twibuke inzirakarengane zose zatakaje ubuzima bwazo, tunashimira u Rwanda rwiyubatse, rw’amahoro n’ubwiyunge."
Uyu muhanzi wubakiye umuziki we ku njyana ya Afropop, yasohoye amashusho y’indirimbo ye Gatanu yise ‘E Be Mad’ kuri Ep ye nshya yise ‘Something Else’.
Ep ye iriho indirimbo eshanu; ‘The Don’, Love for you’, ‘Cherry’ yakoranye n’umunya-Kenya Xinia Manasseh, ‘Saudi Arabia’ na ‘Ebe Mad’.
Muri Mutarama 2021, nibwo Mr Eazi yatangaje Ep (Extended Play) ye yise ‘Something Else’, atangira gusohora zimwe mu ndirimbo ziyigize kuva tariki 19 Gashyantare 2021, abinyujije mu rubuga rwe yise Empa Africa rugamije kuzamura impano z’Abanyafurika.
Empa Africa, ni urubuga Mr Eazi yafunguye agamije gufasha abahanzi bo muri Afurika, ngo impano zabo zimurike. Umuhanzi Joe Boy wataramiye i Kigali mu 2020, ni umusaruro w’uru rubuga, Mr Eazi avuga ko yitezeho guhindura umuziki wa Afurika.
EP ye yise ‘Something else’ iriho indirimbo nka ‘Don’ yakozweho n’abarimo Killertunes na E Kelly. Mu itangazo yageneye abanyamakuru, Mr Eazi yavuze ko yamaze hafi umwaka urenga akora ku rubuga rwe yise Empa Africa ntiyongera kubona umwanya wo gukora indirimbo.
Ati “Nta mwanya nabonaga wo gukora indirimbo. Iyi ndirimbo ni umusaruro wa Kel P na Killertunes, bakomeje kunsanga mu Mujyi wa Accra kugeza ubwo nkoze ‘The Don’. Byatumye nongera gufungura imiryango ya studio."
Uretse Producer Killertunes na E Kelly, iyi Ep yanakozweho n’abarimo Spellz, Blaq Jerzee, Kel P, Jaylon na Manasseh.
Uyu muhanzi amaze iminsi anategura Album ye ya Gatatu yise ‘Life is Eazi, Vol.3’. Ni nyuma yo gusohora Album ‘Life Is Eazi, Vol. 1 - Accra to Lagos’ mu 2017 na ‘Life Is Eazi, Vol. 2 - Lagos to London’ mu 2018.
5.Mr Eazi agiye kubaka amacumbi n’aho kwidagadurira mu kirwa giherereye mu kiyaga cya Kivu
Tariki 18 Gicurasi 2021, Mr Eazi yagiye gusura ikirwa giherereye mu kiyaga cya Kivu, avuga ko ari ahantu azubaka amacumbi n’aho kwidagadurira yise "Luxy Eco Resto and Wellness Center."
Ni urugendo yakoreye mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba ari kumwe n’abamufasha mu muziki we.
Amashusho yashyize kuri konyi ye ya Instagram amugaragaza ari mu bwato mu kiyaga rwagati ahagirira ibihe byiza.
Yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko yagenzwaga no kureba ikirwa kiri mu kiyaga cya Kivu, aho azubaka amacumbi y’abantu batandukanye.
6.Mr Eazi yateje imbere ibikorerwa mu Rwanda
Ku wa kane tariki 19 Gicurasi 2021, Mr Eazi yasuye abahanzi b’imideli batandukanye harimo n’inzu ya Zöi y’itsinda rya Mackenzies n’inzu y’imideli ya House of Tayo.
Mu nzu y’imideli ya Zöi y’itsinda rya Mackenzies yashinzwe n’abavandimwe barimo Miss Nishimwe Naomie, Mr Eazi yahaguze ishati ifite agaciro k’amafaranga 208000 Frw, anagurira izindi eshatu abamufasha mu muziki.
Mr Eazi yashimye ibyo aba bakobwa bakora anashishikariza, abandi kubagana. Uyu muhanzi yamenyanye n’itsinda rya Mackenzies ubwo bifataga amashusho baririmba indiirmbo ye ‘Leg over’ yamuhaye igikundiro kidasanzwe muri Afurika.
7.Mr Eazi yaganiriye na MTN Rwanda
Mr Eazi yasuye icyicaro gikuru cya MTN Rwanda giherereye Nyarutamara, agirana ibiganiro byihariye na Kagame Chantal ushinzwe Mobile Money Rwanda Ltd.
Ibiganiro by’aba bombi
byibanze ku ngingo zitandukanye, harimo nko kohererezanya amafaranga
hakoreshejwe ikoranabuhanga, ibijyanye n’imikino y’amahirwe n’ibindi.
8.Mr
Eazi yahuye n'abayobozi muri MINICOM
Tariki 21 Gicurasi 2021, Mr Eazi yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Michel Minega Sebera.
Ibyo baganiriye ntibyatanzwe, gusa uyu muhanzi yavuze ko yari ‘inama y’ingirakamaro’.
Uyu muhanzi kandi yanahuye na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Soraya Hakuziyaremye. Bombi bahuriye muri Ubumwe Grande Hotel.
9. Mr Eazi yasuye Kigali Innovation City na Kaminuza ya ALU
Tariki 14 Gicurasi 2021, Mr Eazi yagiriye uruzinduko muri Kigali Innovation Center asobanurirwa byinshi biri, uko impano zitezwa imbere n’uko tekinoloji ihagaze mu Rwanda.
Uyu muhanzi kandi yanasuye Kaminuza ya African Leadership University yagaragaje ko byari igiciro kinini kwakira uyu muhanzi.
Clare Akamanzi yagaragaje ko ari iby’igiciro kinini kuba Mr Eazi yongeye icyumweru ku gihe yari kumara mu Rwanda
Mr Eazi yahuye na Michel Minega Sebera Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM)
Mr Eazi yatangaje ko yongeye icyumweru ku gihe yari kumara mu Rwanda
Mr Eazi yeretswe byinshi bikorerwa muri Kigali Innovation City
Mr Eazi yaganiriye na Minisitiri Soraya Hakuziyaremye