Byabaye
ubwo imvura nyinshi yaguye i Kicukiro yasenye inzu ye, umutungo we, ibikoresho
byose, akibona imbere mu maso byangirika ndetse bimwe bigatwarwa n’amazi.
Mu
gihe abandi babona ibi nk’ibyago by’ihungabana n’umwijima, Mani Martin
yabibonye nk’umwanya wo guhabwa ubuzima bwa kabiri.
Ni
yo mpamvu Album ye nshya ya Karindwi, yise “Rebirth”, ayigereranya no “kuvuka
ubwa kabiri” – urugendo rwo kuva mu rupfu rw’ibihe rukamusiga abonye impamvu
nshya yo kubaho no kuririmba.
Mu
butumwa yashyize kuri konti ye ya Instagram kuri uyu wa Gatanu tariki 21
Ugushyingo 2025, Mani Martin yagarutse ku mezi yari amaze yaracecetse, adakunda
kugaragara cyane.
Uyu
muhanzi umaze imyaka 25 mu muziki yavuze ko yari yisubiyeho, akajya kure y’amafoto
n’inyikirizo z’abatamumenyeho byinshi, agahera mu buzima nyabwo, mu gutuza no
kwita ku buzima bwe bwo mu mutwe.
Yagize
ati: “Nakiriye igihe cyo kuva ku nyakira-mashusho, ngahera ku buzima bw’ukuri.
Uru rugendo rwari urwo kwiga no kwiyigisha, kwiyunga nanjye ubwanjye no
kubabarira abandi.”
Yungamao
ati “Umunsi umwe mu Ugushyingo, urupfu rwarahageze, imvura yaguye, si ukunkura
umwuka ahubwo kungarura ku mpamvu yo kubaho, no kwibuka ko ibintu si ibyacu.”
Ibi
byabaye ku wa 30 Ugushyingo 2024, ubwo amazi yinjiraga mu nzu ye i Kicukiro,
agasenya ibintu byose byo mu nzu kugeza ubwo atakaje buri kintu cyose yari
atunze. Ni ho yahereye amenya ko umuntu aza ku isi nta kintu yazanye
kandi ntacyo asiga.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Mani Martin yasobanuye uko icyo gikorwa
cy’akaga cyamushushanyirije isura nshya y’ubuzima. Ubwo inkuta zari ziziritse ibintu
by’igiciro zaridukaga, amazi agasiga ubusa, yari ahagaze mu nzu, areba ibye
byose bigenda nk’abahunga.
Yavuze
ati: “Ubu nzi ko imvura igwa kugaburira ubutaka no kurema ubuzima bushya. Ibintu
byo simfite icyo kubivugaho kirenze kuba narize ko ugenda ntacyo ujyanye nk'uko
waje ntacyo uzanye.”
Akomeza agira ati “Kuba byo byaragiye mu mazi ibindi bikamenagurika mbirora nari mu nzu hamwe
nabyo kandi bimwe nshumbitse mu mubiri nzi ko woroshye kubirusha nkabasha kubaho
byo bitagihari ni cyo nagiraho ijambo ubu.”
Yakomeje
avuga ko ubwo yari mu nzu, amazi yisukiranya, ibintu bimenagurika, we ubwe
yumvise ko n’umubiri we ushobora kuba woroshye cyane kurusha ibyo yarebaga
bisenyuka. Ariko we yarokotse.
Uko
iminsi yahindukaga nyuma y’ibyago, ubuzima bwamuhaye isomo rishya: ko ubuzima
ari impano y’Imana, ko amahirwe yo gukomeza kubaho n’ubundi ari impano ikomeye
kurusha byose. Ni rwo rugendo rwatumye agaruka ku muziki, ariko uyu munsi atari
nk’uko yari abimenyereye.
Album
“Rebirth”, izasohoka mu minsi iri imbere, ni umushinga avuga ko uzaba ari
ubuhamya bw’ihinduka, bw’ubuzima bushya, bw’umubiri n’umutima byahagurutse mu
ivumbi byicaye mu nzu ishyira ibishushanyo bishya mu gihe mu bindi bintu byose
byari byagiye.
Kuri
Mani Martin, imyaka 25 mu muziki ayikomezanya n’ibyiringiro bishya. Yashyinguye
byinshi mu mazi y’imvura, ariko gutakaza imitungo byabaye umuryango mushya
w’ubuzima bw’imbere.
Uyu
munsi, aravuga ko impano ye yavuye mu bindi byose byamwirukaga imbere, ko
akeneye gusubiza abantu indirimbo nziza, ahubwo nk’impano iva mu mutuzo
w’umutima warungurutse urupfu rugasiga aho ubuzima bushya butangirira.
Rebirth,
nk’uko ayivuga, ni ‘ubuhamya’ bw’uko igihe cyose ubonye amahirwe yo kongera
guhumeka uba ubonye impano idasanzwe: impano yo kuvuka ubwa kabiri.

Mani Martin yatanze integuza y'igaruka rye afite ubutumwa bushya nyuma y’imvura yasenye inzu ye mu Ugushyingo 2024

Umuhanzi ari mu myiteguro ya Album ‘Rebirth’ ayifatanya no kuvuga ku buzima bushya yabonye nyuma yo gutakaza ibintu byose

Mani
Martin avuga ko urugendo rwo kuva bwa kabiri rwamwigishije ko ubuzima buhenze
kurusha ibyo umuntu atunze.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ZINYURANYE Z'UMUHANZI MANI MARTIN
