Mu
kiganiro cy’iminota 47 n’amasegonda 50’ yasohoye mu ijoro ryo ku wa Gatanu
tariki 24 Mata 2026, Yago agaragaza amarangamutima akomeye, asobanura uko
yavuye mu bitaro afite amashimwe.
Ati: “Imana yakingize ukuboko, Imana yashyizeho uburinzi bwayo. Imana yongeye
kutwibuka, yibuka ko hari imirimo twakoze tutarahemberwa, kandi tugomba
guhemberwa. Imana yibutse ko hari ibyiza twakoze, tukaba tutarabona ishimwe
ryawe, tukaba tukiriho natangiye ndirimba indirimbo 'Suwejo" nzirikana ko
abantu benshi mwakunze."
Yago
yagaragaje ko ibi bihe byamugaruye ku nkomoko y’urugendo rwe rw’umuziki, yibuka
indirimbo ye ya mbere “Suwejo” yamumenyekanishije, ayifata nk’ikimenyetso
cy’uko urugendo rwe rutararangira.
Ati:
“Natangiye ndirimba ‘Suwejo’, kandi n’ubu ndacyizera ko hari byinshi biri
imbere. "Ntewe ishema no kuvuga ko Imana iriho, kandi ikora. Nta muntu
Yago
avuga ko impanuka yabaye mu minsi ishize, imodoka barimo igongwa n’indi
yabaturutse inyuma, ibintu byasize yangiritse bikomeye ku buryo kugeza ubu
itarasanwa.
Icyakora,
n’ubwo ubukana bwayo bwari bukomeye, we na mukuru we bayirokotse ku buryo
atabasha kubisobanura neza.
Mu
ngaruka z’iyi mpanuka, Yago yaje kugerwaho n’ubuvuzi bwatumye yogoshwa
umusatsi, ibintu avuga ko atifuzaga ariko yabyakiriye nk’igice cy’urugendo rwo
gukira.
Mu
gihe yari ari mu bitaro, Yago ntiyari wenyine. Yashimangiye ko yasuwe n’abantu
benshi, barimo n’abahanzi nka Levixone, baje kumwihanganisha no kumuba hafi
muri ibi bihe bikomeye.
Yanashimiye
cyane umuryango we, ababyeyi n’abavandimwe, avuga ko bamubereye igicumbi
cy’ihumure mu bihe bikomeye.
Yago
wamenyekanye mu itangazamakuru mbere yo kwinjira neza mu muziki, yibukije ko
urugendo rwe rwatangiriye kuri GoodRich TV mbere yo gukomereza kuri Radio/TV10,
aho yakoreye ibiganiro bitandukanye birimo Code 250 na The Link Up.
Mu
2020, yafashe icyemezo cyo gutangira umuyoboro we wa YouTube “Yago Tv Show”,
umaze gukurikirwa n’abarenga ibihumbi 826, ukaba ari umwe mu miyoboro ikomeye
mu myidagaduro nyarwanda.
Uyu
munsi, nyuma yo kurokoka urupfu, Yago avuga ko abonye indi mpamvu yo gukomeza
gukora cyane no gutanga ubutumwa bufite icyo busigira abantu.
Yago
yarokotse impanuka ikomeye, ashimira Imana yamurinze urupfu n’ubwo yatakaje
umusatsi
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO YAGO AVUGA UKO YAROKOTSE IMPANUKA