Hernán Gil yari ari mu kazi k'umuzamu w'ijoro mu nyubako y'ubucuruzi ya Galerías Playa Grande, i Catia La Mar mu Ntara ya La Guaira, igihe imitingito ibiri ikomeye ifite ubukana bwa 7.2 na 7.5 yibasiraga Venezuela mu gihe kitarenze umunota umwe. Iyi nyubako yahise isenyuka, asigara munsi y'amatongo.
Igikorwa cyo kumurokora cyamaze iminsi myinshi gikozwe ubutaruhuka. Nyuma y'uko abatabazi babashije kumenya aho ari, bamaze amasaha arenga 100 bacukura buhoro buhoro kugira ngo bamugereho, birinda ko inyubako yasigaye ihita imugwaho.
Iki gikorwa cyahuje inzobere n'abatabazi baturutse muri Venezuela, Chile, Costa Rica, El Salvador, Mexico, Portugal na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu gihe yari agifungiye munsi y'amatongo, Hernán yagezwagaho amazi, intungamubiri n'ubuvuzi bw'ibanze binyuze mu mwobo muto wari waracukuwe n'abatabazi. Bakomeje kandi kuvugana na we bifashishije camera yihariye, bamwongera icyizere cyo kurokoka.
Abatabazi bavuga ko icyumba gito yakoreragamo nk'umuzamu ari cyo cyamurinze, kuko cyakoze nk'ubuhungiro hagati y'amatoni agera kuri 140 y'amatongo y'inyubako yamuguyeho, kikamusigira umwanya muto wo guhumeka.
Amashusho yafashwe ubwo Hernán Gil yavaga munsi y'amatongo yambaye agapfukamunwa k'ubutabazi (oxygen mask), ateruwe ku ngobyi, yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abatabazi bishimira ko umwe mu bari bamaze iminsi umunani bafungiye munsi y'inyubako yabashije kurokoka.
Iyi mitingito imaze guhitana abantu barenga 2,200, mu gihe abarenga 11,000 bakomerekeye muri iki kiza. Abayobozi bavuga ko ibikorwa byo gushakisha abarokotse no gutabara bikomeje, nubwo icyizere cyo kubona abandi bakiri bazima kigenda kigabanuka uko iminsi ishira.
