Yarokotse nyuma y’amasaha 62 mu nyanja

Utuntu nutundi - 15/09/2026 7:46 AM
Share:
Yarokotse nyuma y’amasaha 62 mu nyanja

Umusore w’imyaka 15 wo muri Alaska muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yarokotse amasaha hafi 62 ari mu nyanja nyuma y’uko ubwato yari arimo na mukuru we ndetse na mubyara we buhindukiye. Umuryango we uvuga ko yamaze icyo gihe asenga, nta biryo cyangwa amazi abona.

Uyu musore witwa Derek Parker Aghnaanga, yari ari kumwe na mukuru we Sidney Kulowiyi w’imyaka 35, ndetse na mubyara we Barton Rookok w’imyaka 34, ubwo bajyaga kuroba amafi yo mu bwoko bwa halibut hafi y’ikirwa cya St. Lawrence Island, ku wa 4 Nzeri 2026.

Ubwato bwabo buto bwaje guhindukira bugatwarwa n’amazi, bukinjira mu nyanja ya Bering. Umuryango wabo ukeka ko umugozi wo kurobesha ushobora kuba warafashwe na moteri y’ubwato, bigatuma buhindukira.

Aghnaanga yagerageje gufata kuri mukuru we na mubyara we igihe kirekire nyuma y’uko bombi batangiye kurengerwa n’amazi.

Mukuru we Sidney yapfiriye munsi y’ubwato wari wahindutse, mu gihe Rookok yamaze umunsi umwe ari kumwe na Aghnaanga mbere y’uko arushaho kugira intege nke, akinjira mu mazi na we akitaba Imana.

Yamaze iminsi ine n’amajoro atatu asenga

Nyina wa Aghnaanga, Vina Kulowiyi, yavuze ko umuhungu we yamaze iminsi ine n’amajoro atatu nta biryo cyangwa amazi afite.

Yagize ati umwana we yamubwiye ko muri icyo gihe cyose yicaye asenga.

Nyina yavuze kandi ko ubu umuhungu we arimo gukira umunaniro ukabije, kubura amazi mu mubiri ndetse n’ubukonje bukabije yari yagize.

Ku wa 7 Nzeri, ahagana saa 10:30 za mu gitondo, abashinzwe ubutabazi bo muri Amerika babonye Aghnaanga yicaye hejuru y’ubwato bwari bwahindutse.

Abashinzwe umutekano bari bamaze kumenyeshwa ko abo bantu batatu batagarutse mu rugo, bituma batangira ibikorwa byo kubashakisha.

Nyuma yo kumubona, abashinzwe kurinda inkombe basabye abari mu bwato bwo kuroba bwari hafi, Northwest Explorer, kugira uruhare mu kumutabara.

Abamurokoye bamusanze afite ibimenyetso by’ubukonje bukabije. Bamupfubikishijeí ibiringiti, bakomeza kuganira na we kugira ngo akomeze kuba maso, mu gihe bamujyanaga i Nome aho yari agiye kongera guhura n’umuryango we.

Nyuma yaho, imirambo ya mukuru we na mubyara we yashoboye kuboneka, nk’uko BBC yabitangaje.

Umuryango wibutse uwapfuye

Nyina wa Aghnaanga yatangaje kandi ko ku munsi umuhungu we yarokoreweho, havutse umwuzukuru wahawe izina rya mukuru wa Aghnaanga witabye Imana.

Yavuze ko yishimiye kuvuga ko umwuzukuru we yahawe izina rya Sidney, mu rwego rwo kumwibuka, nubwo uwo mwana atazigera ahura na nyirarume wamwitiriwe.

Hagati aho, hatangijwe ubukangurambaga bwo gukusanya amafaranga yo gufasha umuryango wa Aghnaanga, cyane cyane mu bijyanye no gushyingura abitabye Imana. Amafaranga yari amaze kwegera intego ya $45,000.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...