Yabajyanye mu rugendo
rw’amateka rwamaze amasaha arenga ane, banyura ku ndirimbo zamugize uwo ari we
uyu munsi, kuva ku ntangiriro z’urugendo rwe kugeza ku bihangano aheruka
gushyira hanze.
Ni igitaramo cyabereye muri
BK Arena ku wa 01 Kanama 2026 cyuzuyemo amarangamutima, kwibuka amateka y’umuziki nyarwanda no
kongera guhuza ibisekuru bitandukanye byakuze biririmba indirimbo za King
James.
Mu gihe benshi bavuga ku
bahanzi batunguranye bagaragaye ku rubyiniro cyangwa amagambo yavugiwe muri iki
gitaramo, kimwe mu bintu byagikozeho cyane ni uburyo King James yari yateguye
urutonde rw’indirimbo yaririmbye (setlist), aho buri ndirimbo yakurikiranaga
indi mu buryo bwatekerejweho neza.
Mu byiciro bitatu by’ingenzi
by’igitaramo, King James yaririmbye indirimbo zirenga 40, zirimo izo yaririmbye
wenyine n’izo yahuriyemo n’abandi bahanzi bazamukaga ku rubyiniro bagafatanya
kuzisubiramo.
Igice cya mbere cy’igitaramo
cyatangiranye n'indirimbo 'Naratomboye', yahise ikurikirwa na 'Nzakubona
Ryari', 'Narihannye', 'Ese Uracyamukunda' na 'Meze Neza', indirimbo zahise
zisubiza benshi mu bihe bya mbere King James yari amaze kwamamara.
Yakomeje yinjira mu ndirimbo
zirimo 'Hari Ukuntu', 'Agatimatima', mbere yo kwakira Zuba bafatanyije
kuririmba 'Ikirezi', imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane ndetse yaririmbwe ku minsi
yombi y'igitaramo.
Nyuma yaho yakomeje na 'Niki
Utabona', 'Ubudahwema', 'Umugisha', 'Yaciye Ibintu' ndetse na 'Naramukundaga',
indirimbo zatumye BK Arena yose iririmba ijambo ku rindi.
Muri iki gice kandi habayemo
umwanya wihariye wahariwe Clement Ishimwe, mbere y'uko King James akomeza na
'Ntamahitamo', 'Ese Warikiniraga', 'Birandenga', hanyuma Wayz akamwiyungaho mu
ndirimbo 'Ndagukumbuye', na yo yaririmbwe ku minsi yombi.
Yakomeje na 'Ndagukunda',
habanza indi segment ya Nicolas Pecks, mbere yo kuririmba 'Kugasozi ka Kure',
'Poupette', 'Narashize' ndetse asoza igice cya mbere na 'Igitekerezo (Inyamibwa)'.
Nyuma y'iminota 15
y'ikiruhuko, hakurikiyeho umwanya wahariwe Itorero Inyamibwa, amatangazo
y'abaterankunga ndetse n'abaririmbyi ba Korali mbere y'uko King James agaruka
ku rubyiniro.
Mu gice cya kabiri, yagarutse
atangiza na 'Ndakwizera', akurikizaho 'Abubu', 'Icyangombwa', hanyuma ku munsi
wa kabiri aririmbana na P Fla indirimbo 'Nisubiyeho'.
Yakomeje na Manick mu
ndirimbo 'Akayobe', yakurikiwe na 'Yebabawe', mbere y'uko Mico afatanya na we
muri 'Umugati', na yo yaririmbwe ku minsi yombi.
Ku munsi wa mbere yongeye kwakira Dany Nanone bafatanyije 'Ijanisha', akomeza na 'Bagupfusha Ubusa', hanyuma ku munsi wa kabiri Riderman aza bafatanya kuririmba 'Niko Nabaye'.
Mu gusoza igitaramo, King
James yahisemo kongera kuzamura ibyishimo atangira na 'Palapala', akurikizaho
'Biracyaza', hanyuma ku munsi wa kabiri Bulldog aza bafatanya kuririmba 'Ayarya
Nayanjye'.
Yakomereje kuri 'Umuriro
Watse', 'Ibare', 'Ganyobye', 'Inzozi', 'Buhoro Buhoro', mbere yo gusoza burundu
n'indirimbo 'Ndagutegereje', yasize abafana benshi bagikomeza kuyiririmba
n'ubwo yari amaze kuva ku rubyiniro.
Mu isesengura ry'imiterere
y'iki gitaramo, biragaragara ko King James atahisemo indirimbo azaririmba mu
buryo busanzwe. Yubatse urugendo rw'amateka y'umuziki we, aho yahereye ku
ndirimbo zamumenyekanishije, akanyura ku zakunzwe mu bihe bitandukanye, akagera
no ku bihangano bishya, byose abihuza n'abahanzi bagiye bagira uruhare mu
rugendo rwe.
Ni imwe mu mpamvu iki gitaramo cyamaze amasaha arenga ane kitigeze kirambirana, kuko buri ndirimbo yazanaga amateka yayo, buri muhanzi wazamukaga ku rubyiniro akazana indi sura y'urugendo rwa King James, mu gihe abafana bo basohotse bavuga ko bumvise ko basubijwe mu myaka 20 yose y'umuziki we mu ijoro rimwe gusa.

King James yaririmbye indirimbo zirenga 40 mu gitaramo cya mbere yakoreye muri BK Arena yizihiza imyaka 20 ishize ari mu muziki

King James yahinduranyije imyambaro mu bihe bitandukanye kugira ngo atange igitaramo gishyitse

King James yavuze ko mu rugendo rwe yashyigikiwe n'abafana ibyatumye akomeza gukora ubudacogora
Kanda hano ubashe kureba Amafoto menshi yaranze igitaramo cy'umunsi wa Mbere cya King James
AMAFOTO: Karenzi Rene/InyaRwanda
VIDEO: Paul/ InyaRwanda
