Shaffy
yari ari ku rutonde rw’abahanzi baririmbye mu gitaramo “The Last Night” cya
Kevin Kade, cyabereye muri Kigali Convention Center ku wa 31 Ukuboza 2025,
cyasozaga umwaka mu buryo budasanzwe.
Iki
gitaramo cyabaye amateka kuri Shaffy, kuko byari ubwa mbere ataramiye i Kigali
nyuma y’imyaka igera kuri irindwi amaze mu rugendo rwe rwa muzika, n’ubwo yari
asanzwe agaragara mu bitaramo bitandukanye byabereye hirya no hino mu gihugu no
hanze yacyo.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Shaffy wamamaye mu ndirimbo zirimo
‘Akabanga’, yavuze ko ikote yaserukanye kuri urwo rubyiniro atari iryambarwa
risanzwe, ahubwo ari ikintu cyihariye cyane mu buzima bwe.
Yagize
ati: "Ikote nari nambaye ntabwo risanzwe kuri njye. Kuko ni ikintu
gikomeye ku buzima bwanjye ndetse no ku muziki wanjye. Kuko ni ikote naguze
muri 2017, ntaratangira umuziki."
Yakomeje
asobanura ko akimara kurigura, yahise aribika, arigenera umunsi umwe wihariye, umunsi
azaba agiye gukora igitaramo cye cya mbere i Kigali. Ibyo byatumye ataryambara
mu bindi birori n’ibitaramo yagiye atumirwamo mu myaka yose ishize.
Ati:
"Naravuze nti umunsi nzakorera igitaramo mu Rwanda nzaryambara. Ni ikote
nabitse ahantu abantu batagera. Kuva muri 2017, ikote ryasaga neza rwose."
Shaffy
yavuze ko hari igihe yagiye atumirwa mu bukwe n’ibindi bitaramo bikomeye, ariko
agahitamo kwanga kuryambara, kuko yari yararihariye umunsi umwe w’ingenzi mu
buzima bwe bw’umuziki.
Yakomeje
agira ati: "Hagiye haba ubukwe, hazaba ibitaramo, nkavuga nti Oya! Kugeza
ubwo narizanye mu gikapu ndavuga nti ngomba kuzaryambara mu gitaramo."
Kugaragara
kuri urwo rubyiniro yambaye iryo kote ryari rimaze imyaka umunani ribitse,
byabaye ishusho y’urugendo rurerure Shaffy yanyuzemo, ishimangira ko inzozi
zifatwa nk’izidashoboka, iyo zitegerejwe kandi zigaharanirwa, zishobora kugera
igihe zigashyirwa mu bikorwa.
Iki
gitaramo cya Kevin Kade cyabaye umwanya wo kwishimira intambwe Shaffy agezeho,
no kugaragaza ko amateka y’umuhanzi ataba ari mu ndirimbo gusa, ahubwo aba no
mu bintu byoroheje ashobora kubika imyaka myinshi ategereje umunsi wabyo.
Shaffy
yahishuye amateka y’ikote yambaye mu gitaramo cya Kevin Kade


Shaffy
ati “Naravuze nti umunsi nzakorera igitaramo mu Rwanda nzaryambara’ – inkuru
y’ikote ry’ingenzi mu rugendo rwe
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA SHAFFY
