Kuri
uyu wa Gatanu, tariki 30 Gicurasi 2025, yasohoye indirimbo ye ya mbere
y’amashusho yise ‘Velo’, ikaba ari intangiriro y’inzozi yari amaranye igihe.
Alan Blessed avuga ko impano yo kuririmba ayimaranye igihe kirekire, ndetse ko
mbere y’uko yinjira mu ruganda rwa sinema yagerageje gutangira umuziki ariko
ubushobozi bukamubera imbogamizi.
Uyu musore watumbagiye mu izina binyuze muri filime ya ‘Papa Sava’, yavuze ko
yagerageje gukora indirimbo ebyiri za mbere ariko yumvaga zidatanga icyizere.
Gusa yakomeje kwiyumvamo impamo y’umuziki, bituma yongera akagerageza.
Ati “Indirimbo ebyiri zose nakoze numvaga nta ngufu zifite. Gusa kuko namye
mbikunda, numvaga ngomba kongera nkabikora.”
Aravuga
ibi ashingiye mu kuba mu myaka irindwi ishize yarakoze indirimbo 'Mutima' ndetse
na 'My Valentine' zitarigeze zimenyekana, ndetse kuva kiriya gihe yahise acika
intege mu muziki.
Indirimbo ‘Velo’, yamaze kujya hanze, niyo ibaye intangiriro y’uru rugendo
rushya. Igaragaramo ubutumwa bw’urukundo bujyanye n’ubuzima bwo mu buzabukuru
n’ihangana riri hagati y’urukundo n’amahirwe y’ubuzima.
Amashusho
yayo yakozwe mu buryo bunogeye ijisho, agaragaramo ubuzima busanzwe
bw’urubyiruko rwa Kigali.
Alan Blessed avuga ko iyi ndirimbo atari yo ya nyuma, kuko hari izindi ndirimbo
amaze igihe akora azagenda ashyira hanze. Nubwo yinjiye mu muziki, avuga ko
bitavuze ko agiye kureka sinema yamuhesheje izina.
Ati “Kwinjira mu muziki ntabwo bivuze ko mpagaritse Cinema, ahubwo ndashaka
gukomeza kubikora byombi. Kuririmba ntabwo bivuze ko sinshobora gukina filime.”
Alan Blessed, amazina ye nyayo ni Umuhire Alain Gilbert, ni umwe mu bakinnyi ba
filime bagaragaye mu bice byinshi bya filime y’uruhererekane ya ‘Papa Sava’,
aho yagaragaye nk’umusore ugira udukoryo n’urwenya.
Yaje
gukundwa n’abatari bake kubera uburyo bwihariye yinjira mu mwuga wo gukina
filime, ndetse n’ubushobozi afite mu gutanga ubutumwa mu buryo bushimishije.
Afatwa nk’umwe mu bahanzi bashya bashobora kuzana amaraso mashya mu muziki
nyarwanda, cyane ko afite inyota yo gukora ibintu ku rwego mpuzamahanga.
Indirimbo ye ya mbere ‘Velo’ yatangiye kwakirwa neza kuri YouTube no ku zindi
mbuga zicuruza umuziki.
Mu gihe gito ari mu muziki, Alan arifuza gukora umuziki ufite ubutumwa,
ubunyamwuga n’icyerekezo. Avuga ko yifuza gukorana n’abandi bahanzi bakomeye mu
Rwanda no hanze yarwo, ndetse no gukorana na ba ‘Producer’ bafite
ubunararibonye.
Alan
Blessed yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Velo’
Alan
yavuze ko indirimbo ‘Velo’ yabaye intangiriro ye yo kwinjira mu muziki nk’umuhanzi
wigenga
Alan
yasobanuye ko yatekereje kwinjira mu muziki mbere yo gukora Cinema azitirwa n’ubushobozi
Alan
yavuze ko afite intego yo gukora umuziki, kandi akabihuza no gukina filime
KANDA
HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘VELO’ YA ALAN BLESSED WINJIYE MU MUZIKI
