Uyu mukinnyi w’Umunya-Brazil yitwa Vinícius, yakiniye Real Madrid y’Abato kuva muri 2022 ku ntizanyo ya Shakhtar Donetsk yo muri Ukraine. Mu mwaka ushize yazamuwe muri Real Madrid nkuru nubwo
atabonye umwanya wo gukina.
Vinícius Tobías ubwo yari akibana n’umugore we
usanzwe uzwi ku mbuga nkoranyambaga cyane muri Brazil witwa Ingrid Lima
bibarutse umwana w’umukobwa bamwita ‘Maite’. Nyuma yo kwibaruka, uyu mukinnyi ku
kuboko kwe yahise ashyiraho ‘tatouage’ iri mu
magambo agira ati: ”Maite ndagukunda “.
Kuri ubu hapimwe DNA, hasangwa uyu mwana atari uw’uyu
mukinnyi ahubwo ari uw’umugabo usanzwe ari umushoferi mu modoka zikora
‘delivery’.
Vinícius Tobías na Ingrid
Lima baratandukanye ndetse ni na byo byatumye agira igitekerezo cyo kujya
gupimisha DNA.

Vinícius Tobías yasanze umwana yishyizeho 'tatouage' ye atari uwe

Uwakiniye Real Madrid yatunguwe no gusanga umwana yitaga uwe atari uwe
