Yvan Burabyo [Yvan Buravan] yagize izina rikomeye abicyesha indirimbo ye yise ‘Malaika’ yasohoye mu 2016, kuva ubwo atangira guhangwa amaso na benshi. Ariko, impano ye yamenyekanye cyane ubwo yegukanaga umwanya wa kabiri mu marushanwa y’umuziki ku rwego rw’igihugu. Icyo gihe yari afite imyaka 14. Asize album ebyiri ku isoko, ‘Love Lab’ ndetse na ‘Twande’.
Mu myaka 6 yari amaze mu muziki, yakoze indirimbo zirenga 40 harimo; “Garagaza " yakoranye n’umubyeyi we [imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2], “Malaika " yamwubakiye izina mu buryo bukomeye, “Ni njye nawe ", “Oya ", “Si belle ", “With you ", “Just a dance ", “Supernatural ", ‘Tiku Tiku’, “Ni Yesu " na “Big time ".
Tariki 01 Ukuboza 2018 ni bwo yakoze igitaramo gikomeye cyabereye muri Camp Kigali akimurikiramo Album ya mbere "Lov Lab". Ni igitaramo yari yise Laboratwari y'urukundo (The Love Lab). Kitabiriwe n'ababyeyi be, mushiki we, n'abahanzi nka Intore Masamba na Aline Gahongayire.
Yvan Buravan witabye Imana ku myaka 27 y'amavuko, inkuru y’urupfu rwe yashenguye benshi barimo ibyamamare mu ngeri zitandukanye, bakaba bahurije ku kuba agiye akiri muto kandi agikenewe cyane. Abandi bavuze ko yari imfura idasanzwe akaba n’umuhanga byahamye.
Yvan Buravan yitabye Imana ku myaka 27
Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yagize ati: “Utabarutse atutira aba yujuje. Ruhukira mu mahoro Mukaragandekwe, icyo watumye indekwe yawe n'umurage uzaranda mu Rwanda umu. Urazindutse nshuti yacu, ayacu ashize ivuga."
The Ben yanditse avuga ko yabuze umuvandimwe, ati: “Ubuzima ntibuzakomeza kuba uko bwari bumeze. Nabuze umuvandimwe ".
Umuhanzi A.Y wo muri Tanzania wakoranye indirimbo 'Just a Dance'' na Yvan Buravan, yamwifurije iruhuko ridashira, avuga ko azakomeza kumuzirikana 'kugeza igihe tuzongera guhurira."
Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2020, yanditse kuri Twitter, avuga ko Buravan yabaye umuntu w'abantu n'ubumuntu. Ati "Wari umuntu w'agatangaza. Imana ikwakire Buravan ".
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju yagize ati “Ruhukira mu mahoro Buravan. Mfura y’i Rwanda."
Buravan yashimiye ababyeyi be mu mpera za 2021 asa nk'ubasezera
Tariki 19 Ukuboza 2021, Yvan Buravan yashyize hanze indirimbo yitwa “Ituro " ashimiramo ababyeyi be ku bwa byinshi bakoze mu buzima bwe, ababwira ko abatuye iyi ndirimbo. Ati “Ese nabitura iki ko murusha agaciro ifeza n’izahabu zose mu Isi. Mvuge iki ndeke iki, mpere hehe mbakeza mwe mwareze gitore mutereka intore mu ngamba ubu duhiga neza ".
“Babyeyi beza mwakoze ibinini reka mbiture aka gato, aka karirimbo ni akanyu babyeyi beza, Mama, Papa. Wowe utonesha umutware utwarana ineza ugira iyo uva ugenda nka so sogokuru, imfura y’i Rwanda karuhorane Papa, nseko nziza uwo ukunda ni we ikunda, wowe ndwara ukaremba, nakwishima ukizihirwa, mama nakwitura iki ".
Indirimbo yaherukaga gushyira hanze ni iyitwa “Big time " imaze ukwezi kumwe hanze kuko yasohotse kuwa 28 Kamena 2022. Irimo ubutumwa bukangurira abatuye Isi kwimakaza urukundo, ikanabibutsa ko "iby'uko urukundo rutakibaho ni amahomvu". Arongeraho ati "Ngo ni gacye agasigaye?, ok, nonese twemere barure akarura, natwe akarura tukamire? Oya".
Kuba hari hashize ukwezi kumwe gusa ashyize hanze indirimbo nshya, uyu musore bivugwa ko yiteguraga gukora ubukwe, biremeza ko agiye mu buryo butunguranye na cyane ko nta gihe kinini yari amaze arwaye. Indwara yari arwaye nayo ntabwo yari izwi kuko yamenyekanye ku rupfu rwe aho byatangajwe ko yazize Cancer y'urwagashya.
Tariki 3 Mata 2022 ni ukuvuga mu mezi 4 ashize, ni bwo Yvan Buravan wakuriye muri Kingdom of God Ministries izwi mu ndirimbo “Sinzava aho uri " na “Nzamuhimbaza ", yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise “Ni Yesu " aririmbamo ko umunezero n’amahoro yahoranaga ari ukubera Yesu.
Tariki 16 Nzeri 2018 Yvan Buravan ari mu bitabiriye igitaramo gikomeye Kingdom of God yakoreye muri CLA Nyarutarama ndetse yaririmbanye n’aba baririmbyi. Icyo gihe yabwiye inyaRwanda ko atigeze ava muri iri tsinda kuko inshuro nyinshi bahuriraga mu masengesho yo kwiyiriza ubusa anaca amarenga ko hari indirimbo zinyuranye yandikanye nabo.
Reka tugaruke ku ndirimbo ye “Ni Yesu " ibanziriza iya nyuma yashyize hanze mbere y'uko yitahira. Irimo amagambo agira ati “Bati kuki uhora wishimye Yeeh, bati kuki uhorana akanyamuneza, iyo nsubije nterura ngira nti nta wundi ni Yesu, ayo mahoro mumbonana ni Yesu, njye ntacyo nakwishoboza atari Yesu ahubwo mbonereho nshime Imana yo yabikoze ubuntu bwayo ni bwo bwangize uwo ndiwe ".
“Oh my God [Ohh Mana yanjye], ni yo ndirimbo mporana ku mutima wavuze ko no mu gicucu cy’urupfu uzantsindira urwo rupfu. I thank you Lord Abbah Data, nzagushima mu gitondo, ngushime bugorobye ".
Yari umwarimu mwiza w’urukundo!
Indirimbo ye “Inkuru ", itangira hagaragaramo umusore usa nk’uha ikaze Yvan Buravan yise YB (impine y'amazina ye) akanamwita Dr. Love, ariko Yvan Buravan akamuca mu ijambo ati “Oya reka kubeshya ". Buravan yari umuhanzi w’umuhanga u Rwanda rwari rufite, akaba yaririmbaga mu ndimi zitandukanye: Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili.
Iby’uko yari umuhanga mu muziki byo ntibishidikanwaho kuko yabihamije bosebabireba mu mwaka wa 2018 ubwo yegukanaga irushanwa mpuzamahanga rya 'Prix Decouvertes 2018' ritegurwa na Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI. Icyo gihe yahembwe Amayero 10,000 [ararenga Miliyoni 10 Frw] anemererwa gukorerwa ibitaramo 30 mu bihugu binyuranye bya Afrika.
InyaRwanda.com yagutoranyirije amagambo 50 Yvan Buravan yanyujije mu ndirimbo ze n'izo yakoranye n'abahanzi banyuranye, mu kwigisha abatuye Isi gukundana; ni impano, umurage mwiza w'urukundo n’urwibutso abasigiye. Ni amagambo meza abakundana by’ukuri bakwiriye kubwirana.
1. Simfite amagambo yabivuga uko mbitekereza, uri inzozi zanjye za ku manywa (#Malaika)
2. Ese mbyite Paradizo? Singitandukanya umunsi n’ijoro kuko nibanira n’Akazuba (#Malaika)
3. Iminsi yanjye ihora ari Sunday [ku cyumweru] kubera wowe Rukundo (#Malaika)
4. Njye mfite aka Malaika [#Malaika}
5. Nzahorana nawe, umutima wanjye urawufite (#Malaika)
6. Iby’uko wantwaye umutima, mbwira ujya ubikunda bae, ko njye mba numva nakuririmba bugacya? (#Malaika)
7. Mu misokoro, mu magufwa, nsanze kugukunda bindimo (#Bindimo)
8. Kubihagarika biranze, kubireka sinabishobora (#Bindimo)
9. Oya winsaba kongera kugukunda kuko ntigeze ndekera, njye ndacyagukunda (#Bindimo)
10. Birazwi, ntawutazi ko ngukunda ariko urabarusha bose (#NiNjyeNawe)
11. Erega uri uwanjye, oya ntawagusimbura (#NiNjyeNawe)
12. Haza ibyiza, haza ibibi, njyewe nawe tuzakomeza ibyacu (#NiNjyeNawe)
13. Ups and downs zo zihoraho, turi mu rukundo, ni ibisanzwe. Ngukundira ko tuzicamo tugakomezanya (#NiNjyeNawe)
14. Ntakubeshye, sinabaho udahari (#NiNjyeNawe)
15. Mbe wabaga he lady ko nari narabuze uwo duhuza nkawe? (#JustADance)
16. Nahera mu gitondo bukira namamaza ko wowe uri uwo nkunda (#ThisIsLove)
17. Sinjya ntegura amagambo nkubwira, ndakureba gusa nkivugira (#ThisIsLove)
18. Ndi mu nyanja y’urukundo ndimo ndarohama mbirora, ntacyo mfite nabikoraho (#Heaven)
20. Oya sinshidikanya uri Ijuru ryanjye ku Isi [You are my heaven on earth] (#Heaven)
21. Garagaza ko unkunda, bivane mu magambo ubishyire mu bikorwa niba koko unkunda (#Garagaza Ft Dad)
22. Mu magana yose y’abeza bose ntawakuza imbere, Nyampinga urabahiga (#Oya)
23. Ese ubona nagusiga, ese ubona bishoboka? Ni ukuri sinabikora, oya, nanabigerageje sinabishobora (#Oya)
24. Tuzarambana, tuzasazana, kuri njye ibyo ni ihame, so ntugire ubwoba (#Oya)
25. Nzakora uko nshoboye ubeho wishimye, burya iyo unsekeye ntacyo nabinganya (#WithYou)
26. Ibyishimo by’umutima ni intambwe iruhura umuntu wese (#Oroha Ft Charly na Nina).
27. Oroha uramfite, ubu nta na kimwe ubura kuko mpari, utete utuze mukunzi, ubindekere (#Oroha Ft Charly na Nina)
28. 1+1=1 when I am with my number one (#Supernatural)
29. Nirebera ibindeba, ibitandeba nkarora hirya (#YeAyee)
30. Keep the stress away from me, shitty fights are not for me (#YeAyee)
31. Waranyihaye maze uba umwe nanjye, umpa kuryoherwa n’ubuzima bumbera bombo (#TikuTiku)
32. Indoro yawe intera ‘chair de poule’ iyo umpa ka ga ‘smile’ kantera impuhwe (#TikuTiku)
33. Mpora nguharaye, oya ntibisaza (#TikuTiku)
34. ‘No matter how bad could be the situation’ [nubwo ibihe byaba bibi gute], nzakubera ubuhungiro [#TikuTiku)
35. Kunda nguture uwo mutwaro uremereye, umwiza nkawe akwiye ibyiza (#Bwiza Ft Andy Bumuntu)
36. Rwahuje Data na Mama, rurasendera intwari ndaseruka, urwo mbabwira ni rwo rudutera kwanda (#NiRwogere)
37. Rugwa neza [urukundo] kandi cyane rutemba ituze (#NiRwogere)
38. Ntakiruruta ni ukuri, reka ntacyo warunganya, nirwogere (#NiRwogere)
39. Chance (amahirwe) zose nagize nta n’imwe yandutiye urukundo nagize (#VIP ft Ish Kevin)
40. Ariko kandi nzabivuga mbisubire, urabarusha, baby mu bwiza ntawaguhiga kandi umutima wawe ni Gold (#VIP ft Ish Kevin)
41. Appreciation goes to you. You love me unconditionally grammatically if I was Shakespeare (#ILoveYouToo)
42. You kept in mind that I love you even when I messed up you fought for our love kept up and never gave up (#ILoveYouToo)
43. Urwo wanyeretse ntirugereranywa, hindukira undebe mu maso mbikubwire (#ILoveYouToo)
44. Iby'uko urukundo rutakibaho, ni amahomvu (#BigTime)
45. Let's spread love (#BigTime)
46. A billion melodies and songs for you makes this love fly, so high, I mean so high (#BigTime)
47. Nzakujyana iwabo w’abantu maze urebe aho zikamwa, ndabizi iwacu bazashima babihe umugisha (#Tulale ft Gaz Mawete)
48. Kenshi nkubonera utuzina; Ubaruta, Agasaro, cyangwa nkakwita Akarabo cyangwa se Keza (#FeelIt)
49. Ni njye muntu wa mbere unezerewe ku isi (#WeTheBest Ft Alyn Sano)
50. Nuwatugirira ishyari sinamurenganya kuko nanjye mbona uteye kwifuza (#WeTheBest Ft Alyn Sano)
Yvan Buravan yari amaze imyaka 6 atangiye kuririmba ku giti cye
Yvan Buravan asigiye urwibutso rukomeye abanyarwanda
Yari amaze ukwezi kumwe ashyize hanze indirimbo yise "Big Time"
Yvan Buravan hamwe na Kingdom of God Ministries mu gitaramo cyo mu 2018
Yari umuhanzi w'umuhanga byahamye unafite ijwi ryiza cyane
InyaRwanda.com yakoze urutonde rw'indirimbo 10 z'ibihe byose za Yvan Buravan n'izindi 5 yakoranye n'abandi bahanzi
YARI UMWALIMU MWIZA W'URUKUNDO; UMVA UNAREBE INDIRIMBO YISE "BIG TIME" ASOREJEHO URUGENDO RWE KU ISI
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA