Yari umwalimu mwiza! Mimi Mireille wamamaye muri filime 'Cīramūnda' yavuze urwibutso afite kuri se witabye Imana

Imyidagaduro - 14/05/2026 3:14 PM
Share:
Yari umwalimu mwiza! Mimi Mireille wamamaye muri filime 'Cīramūnda' yavuze urwibutso afite kuri se witabye Imana

Umukinnyi wa filime, Mimi Mireille, uri mu gahinda ko kubura umubyeyi we witabye Imana, yavuze ko azahora amwibukira ku rukundo n’uburere yamuhaye. Yavuze ko se yari umwarimu mwiza wamwigishije imibare akamufasha gutsinda neza ikizamini cya Leta, anamutoza kubana neza n’abandi.

Mimi Mireille ni umukinnyi wa filime ukunzwe mu Burundi no mu Rwanda. Afite agahinda kenshi nyuma yo kubura se umubyara, Kamwenubusa Libert, witabye Imana ku wa 03 Gicurasi 2026 afite imyaka 62 y’amavuko.

Ku wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2026 ni bwo uyu mukinnyi wa filime yasezeye bwa nyuma umubyeyi we mu muhango waranzwe n’amarira menshi n’ishavu rikomeye. Ni umuhango wabereye mu gihugu cy'u Burundi.

Kamwenubusa Libert yavutse tariki ya 06 Kanama 1964, akaba yari azwi nk’umwarimu ukunzwe cyane n’abanyeshuri benshi kubera ubwitange n’ubuhanga bwe mu kwigisha cyane cyane amasomo y’imibare.

Urupfu rwe rwababaje umuryango we, inshuti ndetse n’abakunzi ba Mimi Mireille, umwe mu bakinnyi ba filime bagezweho mu Burundi no mu Rwanda.

Uyu mukinnyi yari amaze iminsi abarizwa mu Rwanda mu gukora ibikorwa bye bya sinema no kwagura ibikorwa bye mu karere. Yahise ajya i Burundi kwitafanya n'inshuti n'umuryango mu guherekeza umubyeyi we yakundaga cyane.

Mimi Mireille yamenyekanye cyane binyuze muri filime zirimo "Cīramūnda", "Inama" n’izindi zakunzwe cyane ndetse zimwe zinyura kuri ZACU TV, ibintu byamuhesheje izina rikomeye mu ruganda rwa sinema muri Afurika y’Iburasirazuba.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Mimi Mireille washenguwe cyane n'urupfu rw'umubyeyi we, yavuze ko se yari umuntu urangwa n'urukundo n’uburere bwiza, akaba amusigiye urwibutso rwinshi azahora amwibukiraho ubuzima bwe bwose.

Yagize ati: “Papa wanjye mfite byinshi nzamwibukiraho. Yadutoje kubana neza n’abandi nk’uko Ijambo ry’Imana ribivuga, duharanira kubana amahoro n’abandi bose.”

Yakomeje avuga ko se atari umubyeyi gusa, ahubwo yanamubereye umwarimu mwiza ubwo yamwigishaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, ibintu avuga ko byamufashije gutsinda neza ikizamini cya Leta.

Ati: “Yari umwarimu mwiza cyane. Yigishije abana benshi kandi bose bifuzaga kwigishwa na we kuko abo yigishaga batsindaga ibizamini bya Leta. Yakundaga cyane kwigisha imibare.”

Mimi Mireille yavuze ko mu bana batatu se yari afite, yamubonagamo ubutwari n’inshingano nyinshi, cyane cyane ko ari we usigaye atunze umuryango. Yavuze ko se yari yaramubwiye ko amufata nk’inkingi ikomeye y’umuryango, ibintu bituma kumubura bimubabaza cyane kurushaho.

Mu magambo ye y'Ikirundi, yagize ati: “Mubana ba papa ngira 3 ariko bitewe n’ubutwari yambonamwo kandi akaba ari jewe ndanatunze umuryango, yari yarambwiye ko ari jewe agize samuragwa.”

Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko yaherukaga kubonana na se mu mezi umunani ashize ubwo yakoraga ibirori byo kumurika ku mugaragaro filime ye "Cīramūnda", nyuma aza gukorera muri Kigali aho bavuganaga kuri telefone gusa.

Ikindi cyababaje cyane Mimi Mireille ni uko se atigeze arwara igihe kirekire ngo babone umwanya uhagije wo kumwitaho no kumuganiriza.

Yasobanuye ko yafashwe nijoro bamujyana kwa muganga hafi y’iwabo mbere baza kumwohereza mu bitaro bikuru, ariko mu gitondo abaganga bababwira ko urugendo rwe rwo ku Isi rurangiye.

Mu magambo yuzuyemo amarangamutima, Mimi Mireille yavuze ko mbere y’uko inkuru y’urupfu rwa se imugeraho yari yarose apfuye, ibintu yavuze ko byamutunguye cyane nyuma yo kumenya ko byabaye impamo.

Ati: “Iryo joro nasenze nk’uko bisanzwe, hanyuma ndaryama ndota papa yapfuye. Narimo ndira cyane mvuga nti ‘Papa ntushobora gupfa.’ Mu gitondo umuntu aza kunkomangira, nyuma menya ko yari azanye inkuru y’urupfu rwa papa.”

Uyu mukinnyi yavuze ko se yamukundaga cyane kubera uburyo yitwaraga neza mu ishuri, ariko akababazwa no kuba atarabashije gukomeza amashuri ye kubera ibibazo yanyuzemo mu buzima.

Ati: “Yambwiraga ko yababajwe no kuba ntararangije amashuri. Namusezeranyije ko nzasubira kwiga nkabona diplôme nziza ndetse nkaziga no hanze y’igihugu.”

Mimi Mireille yavuze ko inshingano zo kurera abo bavukana no gutunga umuryango ari zo zatumye ashyira ku ruhande inzozi ze zo gukomeza amashuri kugira ngo abanze ashake ubuzima bwafasha umuryango we.

Nubwo ari mu gahinda gakomeye, abakunzi be bakomeje kumuha ubutumwa bwo kumuhoza no kumwifuriza gukomera muri ibi bihe bitoroshye byo kubura umubyeyi yakundaga cyane.

Mimi Mireille wamamaye muri sinema yavuze urwibutso afite kuri se witabye Imana

"Yadutoje kubana neza n’abandi nk’uko Ijambo ry’Imana ribivuga" - Mimi Mireille ku rwibutso afite ku mubyeyi we

Mimi Mireille yamenyekanye cyane binyuze muri filime zirimo "Cīramūnda", "Inama" n’izindi zakunzwe cyane

Mimi Mireille yavuze ko azahora yibukira umubyeyi we ku rukundo n’uburere bwiza yamuhaye

BYARI AMARIRA N'AGAHINDA MU GUSHYINGURA UMUBYEYI WA MIMI MIREILLE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...