Iyo shusho, yitwa “Sleeping by the Lion Carpet”, yashushanijwe mu 1996, ikaba igaragaza Sue Tilley aryamye mu buryo busanzwe, ariko ifatwa nk’imwe mu bihangano bikomeye by’uyu muhanzi wagiye amenyekana mu gushushanya abantu mu buryo nyabwo, butagira ubuhimbano bwinshi.
Iyi shusho itegerejwe kugurishwa hagati ya miliyoni 33 na 47 z’amadolari ya Amerika, bikaba bishobora kongera kuyigira kimwe mu bihangano bihenze cyane byigeze kugurishwa ku isoko ry’ubuhanzi ku isi.
Nubwo Sue Tilley ari we wagaragaye muri iyi shusho, avuga ko igihe yabyemereraga atari azi ko bizamugeza ku rwego nk’uru. Yabaye icyitegererezo cya Freud nta mafaranga akomeye yahawe icyo gihe, ariko nyuma yaje kubona ko ibyo byamuhinduye umuntu uzwi mu mateka y’ubuhanzi mpuzamahanga.
Si ubwa mbere ishusho ye igaragaye mu bihangano bihenze. Mu 2008, indi shusho ya Freud yamugaragazaga yaje kugurishwa miliyoni 33.6 z’amadolari, igaragaza uburyo ibikorwa by’uyu muhanzi bikomeje kugira agaciro gakomeye uko imyaka igenda ishira.
Ubu, iyi shusho nshya iri gutegerezwa cyane n’abakunzi n’abashoramari mu buhanzi, aho benshi bavuga ko ishobora kongera guca agahigo ku isoko rya Sotheby’s.

