Benza Raphael ari mu bihumbi
byitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gicumbi aho
Perezida Kagame yiyamamarije ku wa 10 Nyakanga 2024.
Uyu mugabo wo muri Afrika y'Epfo, yasangije
abamukurikira ibihe yagiriye mu Rwanda ati: "Nari i Gicumbi, abanyarwanda bari mu bihe
kwiyamamaza byerekeza ku matora."
Ahamya ko ibyo yiboneye bidasanzwe, akaba ari ibitangaza kubona abanyarwanda bahuje imbaraga bakunda igihugu.
Uyu mugabo ari muri
bacye Afurika ifite bashoye umwanya wabo, ubumenyi n’amafaranga
mu ruganda rw’imyidagaduro amazemo imyaka igera kuri 15 mu buryo bw’umwuga.
Ibirebana no gutangira
gukunda umuziki n’imyidagaduro, yabitabiye ubwo yari afite
imyaka 9 aba muri Liberia.
Icyo gihe yateguye ibirori
bya mukuru we by’isabukuru y’amavuko, bigenda neza cyane. Nyuma yaje kujya
kwiga muri New York, akaba yari muri bacye bakiri bato bagaragaza umwuka w’impinduramatwara
mu muziki n’imyidagaduro.
Bidatinze, Benza yaje
gukomereza urugendo rwe mu kuzamura imyidagaduro ya Afurika, yerekza mu
gihugu cya Afurika y'Epfo.
Muri 2011 yatangije inzu
ireberera inyungu z’abahanzi, atangira gukorana n’umuraperi AKA uheruka
kwitaba Imana na Ami Faku umwe mu bashoboye mu njyana ya AfroSoul.
Ubuhanga bwe mu kumenya
impano nyayo bwatumye atangira gukorana n’abandi bakiri bato nka ZÄdok
na Nhlonipho ndetse bidatinze, bisanze bari mu bahataniye ibihembo bikomeye muri iki
gihugu nka Metro FM Music Awards 2023.
Ibikorwa by’uyu mugabo byamuhesheje kwegukana
ibihembo nka South African Music Awards (SAMAs), MTV Africa Music Awards
(MAMAs) anahatana mu bikomeye nka Black Entertainment Television
(BET) Awards na MTV Europe Music Awards (EMAs). Raphael Benza ari mu bihumbi by'abantu bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida Kagame i Gicumbi
Si ubwa mbere aje mu Rwanda kuko muri 2023 yigeze gutanga ikiganiro muri rimwe mu iserukiramuco ryabereye i Kigali
Ari mu bagabo bashoye kandi bagahirwa mu ruganda rw'ubuhanzi muri Afurika
Yari umujyanama wa AKA uheruka kwitaba Imana mu rupfu rwashenguye imitima ya benshi