Yari umubyinnyi mwiza - Urwibutso KNC afite kuri Tom Close yahembye ibiceri 700 Frw mu gitaramo cya mbere

Imyidagaduro - 08/08/2025 7:16 AM
Share:

Umwanditsi:

Yari umubyinnyi mwiza - Urwibutso KNC afite kuri Tom Close yahembye ibiceri 700 Frw mu gitaramo cya mbere

Umuhanzi, umunyamakuru n’umushoramari Kakooza Nkuriza Charles, uzwi cyane nka KNC, yagarutse ku rugendo rwe rwa mbere mu gutegura ibitaramo, agaragaza uko mu gitaramo cya mbere yakoze, Tom Close wari ukiri umubyinnyi yamwishyuye amafaranga 700 Frw.

Yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 7 Kanama 2025, mu kiganiro “Meet me Tonight” cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali), cyari kibumbatiye n’igitaramo cya Gen-Z Comedy gisanzwe kiba kabiri mu kwezi.

Ibi bitaramo bifasha urubyiruko kwidagadura no kumenya ubuhamya bw’abageze ku nzozi zabo, bagasangiza n’amabanga y’ingenzi yabafashije gutera imbere.

KNC yavuze ko nk’undi musore watangiraga ubuzima bw’umurimo, yateguye igitaramo cya mbere cya simusiga muri Lycée de Kigali, kigaragaramo ababyinnyi bari bakomeye icyo gihe.

Muri bo harimo na Muyombo Thomas, wamamaye nyuma nka Tom Close, icyo gihe wari umubyinnyi kabuhariwe. Ati: “Icyo gitaramo cyarimo ababyinnyi bakomeye nka Tom Close, yarabyinaga mu buryo buteye ubwoba. Yari umubyinnyi mwiza cyane utagira uko asa. Tom Close uriya mubona, yabayeho umubyinnyi wanjye kandi.”

“Ngirango ntimubone ubu ngubu igihugu cyaramuhaye icyizere cyikamuha inshingano, ngirango amafaranga ya mbere y’umushahara yakoreye yari nka Magana arindwi (700 Frw) ni njye wamuhembye. Inote ya Magana atanu iriho ibice bindi bibiri by’ijana.”

KNC avuga ko icyo gitaramo cyamuhesheje amafaranga menshi, ariko ntashaka gutangaza ayo yatahanye. Yongeraho ati: “Ariko bagenzi banjye narabahembye, ubwo akazi kaba gatangiye uko.”

Ibi byabaye isoko ry’igitekerezo cyo gushaka ibyuma by’umuziki kuko icyo gihe yakodeshaga ibyakoreshejwe mu bukwe n’ibitaramo.

Avuga ko ibyuma bya mbere yakoresheje bitari bifite ireme, ku buryo ubukwe bwa mbere yakoreye bwabaye ikibazo. Ariko ntiyacitse intege; yakomeje kwiyubaka kugeza aguze ibyuma byiza byamufashije mu bikorwa bye bikurikiyeho.

Mu bindi, KNC yavuze ko ari we watangije umuco wa Showbiz mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, abinyujije mu kiganiro Kunda Umuziki Nyarwanda kuri Flash FM.

Ati “Ni njye wa mbere watinyutse gushyira umuziki nyarwanda kuri Radio. Icyo gihe nta n’igiti cy’icyuma cyarimo, ariko narabikoze. Kuva icyo gihe, si ibintu byigeze byoroha.”

Yemeje ko intambara hagati y’abahanzi n’abanyamakuru itazashira vuba, kuko hari igihe umunyamakuru ashobora kutakunda indirimbo bikaba imbogamizi ku muhanzi.

Yavuze ko yiyumva nk’umuhanzi wa mbere mu mateka y’u Rwanda, kubera ibintu yagezeho mbere y’abandi. Ati “Sinigeze nkora Playback, naririmanye na Shaggy muri 2003 na 2004. Ni njye muhanzi wa mbere waciye CD hano.”

KNC yatanze urugero rw’umuntu wiyubatse yifashishije imbaraga ze, ashimangira ko umurava, indangagaciro no kutajya mu gihirahiro ari byo byamugejeje ku ntsinzi. Yasabye urubyiruko kudategereza ibitangaza, ahubwo bakagira uruhare rugaragara mu guhindura ubuzima bwabo.


KNC yibuka igihe cya mbere yakoranye na Tom Close, akamwishyura 700 Frw mu gitaramo cya mbere yateguye 


Tom Close, wahoze ari umubyinnyi kabuhariwe mbere yo kwinjira mu muziki 


KNC yaganirije urubyiruko n’abandi binyuze mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 7 Kanama 2025


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...