Ku wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2026 ni bwo habaye igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bw'umuhanzikazi Nyiranyamibwa Suzanne witabye Imana ku wa 16 Ukwakira 2026. Asize abana bane, abuzukuru 11 n’umwuzukuruza umwe. Yitabye Imana nyuma y’iminsi ibiri avuye mu Bubiligi.
Umugoroba wo kwizihiza ubuzima bwe witabiriwe n’abarimo Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi; Umushakashati akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Tom Ndahiro; inshuti, abavandimwe, imiryango, abahanzi n’abandi.
Mu bahawe umwanya ngo bagire icyo bavuga bahurizaga ku kuba Nyiranyamibwa Suzanne yari intwari, yari inyangamugayo, akaba agiye uko yabayeho. Umwe muri abo, Alphonse yavuze ko Suzanne adasize ubusa bityo ko abantu badakwiye kubabara.
Ati: ”Ntabwo asize ubusa bikwiye no kutubera impamvu yo kudahungabana, yo kutababara, yego kubabara ntabwo byabura ariko kandi duhumurizwe koko nk'uko ijambo ry’Imana tumaze kumva ryabitubwiye”.
Yavuze ko Suzanne yitabye Imana yari amaze igihe avuye mu Bubiligi. Ati: ”Suzanne yitabye Imana yari amaze igihe gito avuye mu Bubiligi. Yari aje atashye mu Cyumweru gishize ku wa Kabiri, ku wa Gatanu yitaba Imana. Ni bimwe mu bintu dushimira Imana kuko yaje kudusezeraho, yarangirije ubuzima mu gihugu yakunze. Igihugu yitangiye, igihugu yagaragarije urukundo, igihugu yarereye”.
Alphonse yavuze ko Suzanne yarangije ubuzima bwe mu buryo yifuzaga. Ati: ”Ikindi dushimira Imana ni uko Suzanne yarangije ubuzima bwe mu buryo yifuzaga. Yahoraga avuga ko atifuza kuzarangiza ubuzima bwe aruhanyije. Urumva yaje yigenza ntabwo bari bamuhetse aza kugubwa nabi biza kurangira yitabye Imana”.
Iyo havuzwe Nyiranyamibwa Suzanne, benshi bahita bibuka indirimbo ze zirimo ‘Telefone ko ititaba’ na ‘Ni muberwe bakobwa’. Ni ibihangano byamufashije kumenyekana no gukomeza kugira umwanya mu mitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda.
Ariko kumwibuka ntibigarukira ku mazina y’indirimbo ze. Ni no kuzirikana uruhare yagize mu guteza imbere umuziki gakondo, injyana ifasha Abanyarwanda kwibuka aho bakomoka, indangagaciro zabo n’uburyo abakurambere babo babonaga ubuzima.
Mu gihe umuziki ukomeza guhinduka uko ibihe bisimburana, abahanzi nka Nyiranyamibwa basize urugero rw’uko indirimbo zishobora kurenga kuba imyidagaduro, zikaba n’uburyo bwo kubika amateka, guhererekanya umuco no guhuza abantu bo mu bisekuru bitandukanye.
Ku bantu bakuranye n’indirimbo ze, izo ndirimbo zishobora kubibutsa ibihe by’ingenzi banyuzemo, abantu babanye na bo cyangwa ahantu bibuka.
Ku rubyiruko rutamumenye akiri ku rubyiniro, ibihangano bye ni umwanya wo kumenya no gusobanukirwa igice cy’amateka y’umuziki gakondo w’u Rwanda.
Nyiranyamibwa Suzanne kandi yari umwe mu bashinze Itorero Isamaza, ryamenyekanye mu ndirimbo zagize uruhare mu gushyigikira urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Ibi byongerera uburemere umurage we, kuko bigaragaza ko urugendo rwe mu muziki rutari urwo kuririmba gusa, ahubwo rwari rufitanye isano n’amateka y’igihugu ndetse n’uburyo inganzo yakoreshejwe mu bihe bikomeye byaranze Abanyarwanda.
Mu buzima bwe, yanyuze mu buhungiro nyuma yo kuva mu Rwanda mu 1973, ahunze itotezwa ryakorerwaga Abatutsi. Yabanje guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbere yo gukomereza mu Bubiligi.
Uru rugendo na rwo ni igice cy’amateka ye bwite, agaragaza ubuzima bw’umuhanzi wabayeho mu bihe bitari byoroshye, ariko agakomeza kugira umwanya mu muziki nyarwanda.
Inkuru y’ubuzima bwe, ibihangano bye n’uruhare yagize mu gusigasira umuco ni ibintu bishobora gukomeza gufasha ab’ubu n’abazaza gusobanukirwa amateka y’igihugu binyuze mu muziki.
Urupfu rwa Nyiranyamibwa Suzanne, ku bahanzi bakoranye na we, yari mugenzi wabo basangiye urugendo rw’umuziki. Ku bamwigiragaho, yari isoko y’ubumenyi n’ubunararibonye.
Ku bakunzi be, yari ijwi ryabafashaga kuryoherwa n’inganzo gakondo no kuyumva nk’igice cy’umuco wabo.






Umugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Nyiranyamibwa Suzanne witabiriwe n’abarimo Bamporiki Edouard
