Craig Randall II yavukiye i Youngstown muri Ohio
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 22 Mata 1996. Yakuze akunda Basketball
kuva akiri umwana muto cyane.
Kuva muri 2011mu gihe yigaga mu mashuri yisumbuye ya Girard High School, Medina High
School na Shadow Mountain High School, ni bwo yatangiye kwigaragaza cyane
nk'umwe mu bakinnyi batsinda amanota menshi muri Basketball.
Mu mwaka wa nyuma w'amashuri yisumbuye, yatsindaga
amanota arenga 21 kuri buri mukino ndetse anahabwa igihembo cy'umukinnyi mwiza
muri Arizona Division II. Icyo gihe ni bwo yatangiye gukurura amakipe akomeye
ya kaminuza.
Mu 2015 yinjiye muri Memphis Tigers, imwe muri
kaminuza zizwi muri Basketball muri Amerika.
Icyakora imyaka ye ya mbere ntiyari yoroshye kuko
yabonaga umwanya muto wo gukina ndetse amanota yatsindaga yari make cyane. Hari
abari batangiye gushidikanya ku hazaza he muri Basketball.
Nyuma y'imyaka ibiri muri Memphis, yafashe icyemezo
cyo kuva muri iyo kaminuza ashaka aho yabona amahirwe menshi yo gukina.
Mu 2019 yinjiye muri UT Martin Skyhawks.
Nubwo yari amaze kwigaragaza muri kaminuza, Randall
ntiyatoranyijwe muri NBA Draft ya 2020.
Iki cyari kimwe mu bihe bikomeye yagize kuko benshi
bari bategereje ko yabona ikipe muri NBA. Icyakora ntiyacitse intege ahubwo
yakomeje imyitozo no kwiyubaka.
Nyuma y'umwaka umwe ategereje amahirwe muri 2021
yinjiye muri Long Island Nets yo muri NBA G League nyuma yo gukora igeragezwa
ryari rifunguye ku bakinnyi bose.
Uyu ni wo mwaka watangiye guhindura amateka ye kuko
yerekanye ko ashobora guhangana ku rwego rwo hejuru.
Muri Mutarama 2022 yatsinze imikino ibiri
ikurikiranye atsindamo amanota 40 kuri buri mukino, ibintu bitari byarigeze
bikorwa n'umukinnyi wa Long Island Nets.
Muri Mata 2022 yahawe igihembo nk’umukinnyi wazamuye
urwego cyane ‘NBA G League Most Improved Player’.
Nyuma y'aho yakiniye Portland Trail Blazers muri NBA
Summer League, ibintu byatumye izina rye rikomeza kuzamuka.
Muri Kanama 2022 yasinyiye Adelaide 36ers yo muri
Australia.
Uyu mukino wabaye amateka kuko amakipe ya Australia
akunze gutsindwa n'ayo muri NBA. Icyo gihe izina rye ryavuzwe cyane ku isi
yose.
Nyuma yo kuva muri Australia yakinnye muri Iowa
Wolves, Cholet Basket yo mu Bufaransa, Ningbo Rockets yo mu Bushinwa ndetse
anasubira muri NBA G League akinira Rip City Remix na Wisconsin Herd.
Nubwo yakomezaga guhindura amakipe, yakomeje
kwigaragaza nk'umwe mu bakinnyi bafite impano ikomeye yo gutsinda amanita
menshi.
Mu ntangiriro za 2026 yari yasinye muri APR BBC mbere ya BAL.
Ku wa 4 Mata 2026, Randall yakoze ibintu bitari
byarigeze bibaho muri BAL.
Mu mikino ya
nyuma yabereye i Kigali, yakomeje kwitwara neza cyane.
Ejo yafashije RSSB Tigers yari ihagarariye u
Rwanda gutsinda Petro de Luanda yo muri Angola ihita ikora amateka yo kwegukana iki
gikombe cya BAL 2026 ku nshuro yayo ya mbere.
Randall yatsinze amanota 33 muri uyu mukino ndetse ahabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza BAL 2026 wa BAL 2026 nyuma yo gusoza irushanwa afite impuzandengo y'amanota 36.1 kuri buri mukino.
Icyo benshi batazi ni uko uru rugendo rw'intsinzi rwaje nyuma y'ibihe bikomeye uyu mukinnyi yanyuzemo, birimo guhinduranya amakipe no kutabona amahirwe ahoraho ku rwego rwo hejuru, ibintu byigeze gutuma ejo he muri Basketball gashyirwa mu majwi ko yaba agiye gusezera uyu mukino.
Nubwo yari afite impano idashidikanywaho, urugendo rwe ntirwigeze rworoha. Yagiye ahura n'ibibazo byatumaga atabona umwanya uhagije wo kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga nk'uko yabyifuzaga.
Mu ntangiriro za 2026, RSSB Tigers yafashe icyemezo cyo kumugirira icyizere. Icyo gihe iyi kipe yari igiye kwitabira BAL bwa mbere mu mateka yayo, ndetse benshi bayifata nk'ikipe yari igiye gushaka ubunararibonye aho guhatanira igikombe. Icyakora, ibintu byahindutse vuba.
Randall yahise yigaragaza nk'umwe mu bakinnyi beza iri rushanwa ryigeze kubona. Mu mukino wahuje RSSB Tigers na Dar City yo muri Tanzania, yatsinze amanota 54 ndetse aninjiza amanota atatu inshuro 11, ashyiraho amateka mashya muri BAL.
Yakomeje kuba umusingi wa RSSB Tigers mu mikino yose ikomeye. Uko irushanwa ryagendaga rikura ni na ko urwego rwe rwazamukaga, kugeza ubwo yafashije iyi kipe kugera ku mukino wa nyuma ndetse ikaza kwegukana igikombe itsinze Petro de Luanda yo muri Angola.
Mu mukino wa nyuma wabereye muri BK Arena, Randall yongeye kwerekana impamvu yari amaze igihe avugwa cyane, aho yatsinze amanota 33 yagize uruhare rukomeye mu gutuma RSSB Tigers yegukana igikombe cyayo cya mbere cya BAL.
Yahise ahabwa igihembo cy'umukinnyi mwiza wa BAL 2026 (MVP), anarangiza ari we mukinnyi watsinze amanota menshi kurusha abandi muri iri rushanwa. Inkuru ya Craig Randall II ni gihamya y'uko gutsindwa cyangwa guhura n'imbogamizi bitavuze iherezo ry'inzozi.
Nyuma y'imyaka myinshi ashakisha amahirwe yo kwigaragaza ku rwego rwo hejuru, yaje kuyabona mu Rwanda, igihugu yamazemo igihe gito ariko kikamufasha kwandika amateka atazibagirana muri Basketball ya Afurika.
Kuri RSSB Tigers, Randall ntabwo yabaye gusa umukinnyi mwiza; yabaye ikimenyetso cy'intsinzi, icyizere n'amateka mashya yanditswe n'iyi kipe ndetse na Basketball nyarwanda muri rusange.


Craig Randall II yabaye umukinnyi mwiza wa BAL 2026

Craig Randall II yafashije RSSB Tigers kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yegukanye BAL 2026

Craig Randall II yatanze ibyishimo bitazibagirana muri BK Arena muri BAL 2026
Abanditsi: Aloys Niyonyungu & Joyeux Ndungutse
