Ibinyamakuru bya Leta ya Iran byemeje ayo makuru mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki ya 01 Werurwe 2026, nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje ko Khamenei yishwe mu gitero cy’indege cyahuriweho na Amerika na Israel cyabaye ku wa Gatandatu.
Ikigo cy’itangazamakuru cya Tasnim muri Iran cyatangaje ko “Umuyobozi w’Impinduramatwara ya Kiyisilamu, Ayatollah Sayyid Ali Khamenei, yapfuye mu gitero cyagabwe na Amerika n’ubutegetsi bwa Zionist.” Ibinyamakuru bya Leta byavuze kandi ko umukobwa we, umukwe n’umwuzukuru we na bo baguye muri icyo gitero.
Uruhare rwe mu mateka ya Iran
Khamenei yabaye Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran mu 1989, asimbuye Ayatollah Ruhollah Khomeini, wari warayoboye impinduramatwara ya Kiyisilamu yo mu 1979 ahiritse ubwami bwa Pahlavi.
Mu gihe Khomeini yari ishingiro ry’inyigisho n’ideolojiya y’impinduramatwara, Khamenei ni we wubatse kandi akomeza inzego z’umutekano n’iza gisirikare, cyane cyane Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), zabaye inkingi ya mwamba mu kurinda igihugu no kwagura ijambo rya Iran mu karere.
Mbere yo kuba Umuyobozi w’Ikirenga, Khamenei yabaye Perezida wa Iran mu gihe cy’intambara ikomeye ya Iran na Iraq yo mu myaka ya 1980. Iyo ntambara, hamwe n’uko ibihugu byinshi by’i Burengerazuba byashyigikiye Saddam Hussein, byatumye arushaho kutizera Amerika n’abo bafatanyabikorwa bayo.
Ku buyobozi bwa Khamenei, Iran yakomeje kuba mu murongo wo “kwirwanaho iteka” mu rwego rwo guhangana n’ibyo yabonaga nk’iterabwoba rituruka hanze. Yashyize imbere kubaka igisirikare gikomeye no guteza imbere ubukungu bwishingikiriza ku bushobozi bw’igihugu, mu rwego rwo guhangana n’ibihano by’ubukungu byafatiwe Iran.
Yashyigikiye kandi politiki yo kubaka icyo yise “Axis of Resistance” — ihuriro ry’abafatanyabikorwa ba Iran mu karere, barimo Hezbollah muri Liban, Hamas muri Palesitina n’imitwe yitwaje intwaro muri Iraq na Yemen. Uru rubuga rwafatwaga nk’uburyo bwo kurinda inyungu za Iran no gukumira igitutu cya Amerika na Israel.
Nubwo yari afite abayoboke benshi, ubutegetsi bwa Khamenei bwahuye n’ibibazo bikomeye imbere mu gihugu. Mu 2009 habaye imyigaragambyo ikomeye nyuma y’amatora atavugwaho rumwe.
Mu 2019 na 2022 na bwo habaye imyigaragambyo yamagana ibibazo by’ubukungu n’amategeko akomeye agenga imibereho, cyane cyane ajyanye n’imyambarire y’abagore.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yagiye ivuga ko imyigaragambyo myinshi yahashwe ku buryo bukomeye, ibintu byatumye bamwe mu Banya-Iran bamunenga bavuga ko atajyanye n’igihe cy’urubyiruko rwifuza impinduka.
Mu 2015, Iran yasinyanye amasezerano n’ibihugu bikomeye ku isi arimo Amerika agamije kugabanya ibikorwa bya nikereyeri mu rwego rwo gukurirwaho ibihano by’ubukungu (JCPOA). Ariko mu 2018, Donald Trump yakuye Amerika muri ayo masezerano, bituma umubano urushaho kuzamba.
Iran yakomeje kuvuga ko gahunda yayo ya nikereyeri igamije amahoro gusa, ndetse Khamenei yari yarasohoye itegeko ribuza gukora no gukoresha intwaro za nikereyeri.
Mu 2025, umwuka mubi hagati ya Iran na Israel warushijeho gukara, habaho ibitero by’indege byibasiye ibikorwaremezo bya nikereyeri n’abayobozi bakuru ba Iran. Iran yasubije ibitero, habaho imirwano yamaze iminsi 12.
Ku wa 28 Gashyantare, Donald Trump yatangaje ko Amerika yatangiye igikorwa cya gisirikare gikomeye muri Iran, agaragaza ko intego ari uguhindura ubutegetsi.
Nyuma y’amasaha make, hatangajwe ko Ayatollah Ali Khamenei yaguye mu gitero cy’indege cyibasiye aho yari atuye.
Ayatollah Ali Khamenei azibukwa nk’umuyobozi wamaze imyaka irenga 35 ayobora Iran mu bihe by’intambara, ibihano bikomeye n’impinduka zikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Abamushyigikiye bamufata nk’umurinzi w’ubwigenge bwa Iran n’ikirango cy’ukwihagararaho; abamunenga bakavuga ko politiki ye yatumye igihugu gikomeza kuba mu bwigunge no mu bibazo by’ubukungu.
Urupfu rwe ruteje impinduka zikomeye ku hazaza h’ubutegetsi bwa Iran no ku miterere y’umutekano mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.




Ayatollah Ali Khamenei azibukwa nk’umuyobozi wamaze imyaka irenga 35 ayobora Iran mu bihe bikomeye
