Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2022 ku isaha ya saa tanu z’igitondo
ni bwo imiryango y’inzu y’imyidagaduro izwi nka State Farm Arena yari ifunguye.
Ni ahantu hafite ubushobozi bwo kwakira abagera kuri
21,000 bakaba ari nabo babashije gusezera bwa nyuma kuri Takeoff nubwo mu mihanda
yose abantu bari benshi cyane.
Ubuyobozi bw’iyi nyubako bwatangaje ko amatike y'abifuzaga kwitabira [byari ubuntu] yashize mbere y’umunsi nyirizina w’uyu muhango.
Justin Bieber, Yolanda Adams, Bryon Cage na Chloe Bailey nibo bahanzi nyamukuru basusurukije abitabiriye.
Mu byamamare byitabiriye harimo Drake, Quavo, Offset, Cardi B, Mayor Andre Dicken, Gucci Mane, Cee Lo Green, City Girls, Russel Simons, Lil Yachty n’abandi. Amafoto n’amashusho ntibyari byemewe gufatwa.
Kirsnick Khari Ball wamamaye nka Take Off yarashwe kuwa 01
Ugushyingo 2022 muri Houston, yari afite imyaka 28. Kugeza ubu ntiharagaragazwa
ukekwa wa nyawe wamurashe.
Gusa hari amashusho yakomeje gukwirakwira agaragaza Takeoff ari
gutongana n’umuntu mu buryo bukomeye mbere y'uko araswa, gusa ntabwo
haremezwa niba uwo batonganaga ari we uhamwa cyangwa ukurikiranwe.Takeoff yitabye Imana afite imyaka 28
Drake yavuze ibigwi bya Takeoff ahamya ko yari umugabo uri ku murongo
Offset wari wikomeje cyane yavuze ko Takeoff yahinduye amateka y'umuziki
Chloe Bailey yaririmbye indirimbo ya Beyonce
Mayor wa Atlanta, Andre yahaye umudari w'ishimwe Takeoff
Byari ibihe bitoroshye ku bantu bose barimo Cardi B na Offset
Yolanda Adams yaririmbye indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana
Justin Bieber mu bahanzi baririmbye
Abanyabigwi muri Hip Hop Coach K na PTeyan Taylor ufitanye indirimbo na Migos na Ceelo Green
Iyi foto ya Takeoff yafashwe mu 2019 Takeoff
Ni benshi baje gusezera kuri Takeoff
Ahabereye umuhango wo gusezera kuri Takeoff
Urupfu rwa Takeoff rwashenguye benshi
Uko gahunda zakurikiranye
Indege ya Drake
Indabo ntabwo zari mubeyemewe nkuko umuryango wari wabisabye