Ni
yo ngingo nyamukuru igarukwaho muri filime mbarankuru nshya yiswe “Umuganda”,
yakozwe n’umwanditsi, umukinnyi wa filime unaziyobora, Zion Sulaiman Mukasa
Matovu.
Iyi
filime yamuritswe ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 4 Werurwe 2026, mu Ishami
rya Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST), ahazwi nka
KIST.
Iki
gikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi mu nzego zinyuranye,
urubyiruko rwinshi cyane cyane abanyeshuri, ndetse n’abashyitsi barimo
Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala.
Zion
Sulaiman Mukasa Matovu yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi filime cyaturutse
ku kuba we ubwe atari asobanukiwe neza icyo Umuganda usobanuye, nubwo awubona
nk’igikorwa gisanzwe cyo ku wa Gatandatu.
Yavuze
ko mu bushakashatsi yakoze afatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Inararibonye, REAF
(Rwanda Elders Advisory Forum), ari bwo yatangiye gusobanukirwa ko Umuganda
atari igikorwa cy’umunsi umwe gusa, ahubwo ari igitekerezo cyagutse gishingiye
ku ndangagaciro z’Abanyarwanda.
Ati:
“Ubusanzwe nari nziko Umuganda ari igikorwa cyo ku wa Gatandatu. Ariko
twakoranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Inararibonye, REAF, tumenya ko Umuganda ari
intekerezo z’Igihugu, ni uburyo abantu bashyira hamwe bakubaka igihugu cyabo.”
Ni
igitekerezo cyatumye afata icyemezo cyo gukora filime mbarankuru izafasha
Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kumva neza icyo Umuganda usobanuye.
Mu
kiganiro cyabereye aho iyi filime yamurikiwe, bamwe mu rubyiruko bagaragaje ko
Umuganda ari kimwe mu bikorwa byubaka igihugu mu buryo bufatika.
Umugwaneza
Ephraim yavuze ko Umuganda utari ugukora ibikorwa by’iterambere gusa, ahubwo
ari n’umwanya utuma abaturage bahura, bagasabana ndetse bakanaganira ku bibazo
byugarije aho batuye.
Ati:
“Umuganda tugomba kuwuha agaciro kuko uretse kuba twubaka ibikorwaremezo, ni
naho duhurira nk’abaturage, tukamenyana, tukamenya gahunda za Leta zigomba
gushyirwa mu bikorwa.”
Yakomeje
agaragaza ko urubyiruko rugomba kuwufata nk’inshingano yarwo, kuko ari rwo
rufite uruhare runini mu kubaka igihugu cy’ejo hazaza.
Ati:
“Iyo turebye no mu buyobozi bw’Igihugu harimo urubyiruko. Bivuze ko Umuganda
ari igikorwa kitureba twese. Ababyeyi ntibagomba kudusiga turyamye, tugomba
gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu cyacu.”
Abanyeshuri
ba Kaminuza y’u Rwanda bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko Umuganda ufite
uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.
Abahire
Dharlia, wiga muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST), yavuze ko Umuganda
ufasha mu bikorwa byinshi birimo kubakira abatishoboye, kubaka imihanda no
kwita ku bidukikije.
Ati:
“Umuganda ni ngombwa cyane. Uretse kubakira abatishoboye no kubaka imihanda,
udufasha no kwita ku bidukikije ndetse ugatuma abaturage bakorera hamwe.”
Yongeyeho
ko ibikorwa nk’ibi bigira uruhare mu gutuma urubyiruko rumenya neza
indangagaciro z’umuco Nyarwanda.
Ubuyobozi
bwa Kaminuza y’u Rwanda bwagaragaje ko iyi filime ishobora gufasha abanyeshuri
gusobanukirwa neza akamaro k’Umuganda, cyane cyane mu gihe bamwe mu rubyiruko
bawufata nk’igikorwa gisanzwe cyo gukora imirimo rusange gusa.
Mu
kumurika iyi filime, abanyeshuri barenga 2000 bari bitabiriye iki gikorwa
bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo byabo, banagaragaza ko bumva neza ko
Umuganda atari igikorwa cyo gukora imirimo gusa, ahubwo ari igitekerezo n’umuco
wubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda.
Filime
“Umuganda” igamije gukomeza gusobanurira Abanyarwanda n’abanyamahanga ko iki
gikorwa atari gahunda ya Leta gusa, ahubwo ari indangagaciro n’imitekerereze
y’Abanyarwanda igaragaza uburyo bashyira hamwe mu kubaka igihugu cyabo.
Mu
buryo bwagutse, iyi filime ishobora kuba umwe mu mishinga ya sinema igaragaza
uko umuco Nyarwanda ushobora gusobanurwa no kumenyekanishwa ku Isi binyuze mu
mashusho.
Mu
mashusho yafatiwe hirya no hino mu gihugu, filime “Umuganda” yerekana uko
abahinzi, abanyeshuri, abasirikare, abakozi ba Leta n’abandi bahuriza hamwe mu
mirimo yo gusukura, gutera ibiti, kubaka amazu no gufasha abatishoboye, ibyo
byose bikerekana ko iterambere ry’igihugu rishingiye ku baturage ubwabo.
Ije
ikurikira izindi filime nka “Beyond the Genocide” ya Zion Mukasa n’izindi
zagaragaje amateka n’iterambere ry’u Rwanda, ariko Umuganda yo ikajya kure,
ikerekana isura nshya y’igihugu cyiyubaka ku murongo w’umutima umwe.
Iyi filime igaragaramo kandi yagizwemo uruhare n’abarimo: Rucagu Boniface uri mu bagize Akanama Ngishwanama k'Inararibonye z'u Rwanda, Solange Mukasonga wabaye Meya w’Akarere ka Nyarugenge, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga n’abandi banyuranye bagaragaje uruhare rw’ibikorwa by’umuganda.
Ambasaderi
wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala, yashimye ibikubiye muri filime
‘Umuganda’, agaragaza ko iki gikorwa cy'Abanyarwanda ari urugero rwiza
rw’uburyo abaturage bashobora kwishyira hamwe bakubaka igihugu cyabo
Zion
Mukasa wakoze akanayobora filime mbarankuru ‘Umuganda’ yavuze ko kuyitunganya
byamusabye imbaraga n’umuhate, anagaragaza ko ayitezeho kuzahatana mu
marushanwa mpuzamahanga ya sinema ku Isi
Umukinnyi
wa filime Mazimpaka Jones Kennedy ni we wayoboye umuhango wo kumurika ku
mugaragaro filime mbarankuru ‘Umuganda’, igikorwa cyahuje abanyeshuri,
abayobozi n’abakunzi ba sinema muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyarugenge
Umwe
mu ba ‘Director’ bagize uruhare rukomeye mu itunganywa rya filime ‘Umuganda’ ya
Zion Mukasa, yasobanuye ko iyi filime igamije kugaragaza ko Umuganda ari
indangagaciro n’umuco uhuza Abanyarwanda
Abanyeshuri
ba Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyarugenge, bahawe umwanya wo kubaza ibibazo
binyuranye ku ikorwa rya filime ‘Umuganda’ n’uburyo igaragaza akamaro k’iki
gikorwa mu kubaka igihugu
Abahire
Dharlia wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga
(CST), yavuze ko filime mbarankuru ‘Umuganda’ yamufashije gusobanukirwa neza
akamaro k’iki gikorwa mu kubaka ibikorwaremezo no guteza imbere umuco wo
gukorera hamwe