Uyu
mubyeyi Mukarugagi wari ufite imyaka 83, yitabye Imana azize uburwayi
ku wa 18 Nzeri 2025. Yari amaze iminsi arwariye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe. Uyu mubyeyi azashyingurwa tariki 30 Nzeri 2025.
Mu
gitaramo cyo kumwibuka no kwizihiza ubuzima bwe, cyabaye ku mugoroba wo kuri
uyu wa Mbere tariki ya 22 Nzeri 2025, ahazwi nko kwa Mushimire ku Kimironko,
Massamba Intore yagarutse ku rukundo rudahemuka no kwitangira abandi byaranze
nyina, ndetse n’ukuntu yaherekeje Se Sentore mu rugendo rw’ubuhanzi.
Massamba
yavuze ko nyina atari umubyeyi wo mu rugo rwe gusa, ahubwo yari uw’abana bose
bamusangaga mu rugo. Ati “Yareze intore nyinshi, atari abo yabyaye gusa cyangwa
abazukuru, ahubwo n’abandi bana batari bafitanye isano na we na gato. Buri gihe
mu rugo hari abana benshi, kandi bose yabafataga nk’abe.”
Umuryango
wa Sentore, isoko y’umuco
Massamba
yabanje kugaruka kuri Se, Sentore Athanase, avuga ko ari we wahimbye itorero
rya mbere mu Burundi ryitwa 'Indashyikirwa', ndetse akanashinga iry’abaririmbyi. Icyo
gihe, nyina Mukarugagi Ancilla yaramuherekezaga, akamufasha kwita ku baririmbaga no
kubatoza umuco nyarwanda.
Yagize
at “Ibyo byose Papa ntiyari kubigeraho adafite Mama iruhande rwe.
Yaramufashije, aramukunda, aramukundwakaza, kugeza ubwo Papa asezeye akazi ku burezi
kugira ngo yibande ku gusigasira umuco nyarwanda.”
Massamba
yibutsa ko mu ntangiriro, nyina atiyumvishaga ukuntu umugabo we asezeye akazi
kabatunze. Ariko Sentore yamubwiye amagambo yamubereye isoko y’ibyiringiro. Ati
“Yaramubajije ati tuzabaho gute? Undi aramubwira ati Imana y’i Rwanda izatuma tubaho.”
Urukundo
rwabereye abana urugero
Massamba
yavuze ko urukundo nyina yakundaga Se ari isomo rikomeye basigiwe. Avuga ati “Mu
buzima bwacu twabonye Mama akundwakaza Data mu buryo budasanzwe. Uru rukundo
twararubonye, twararurazwe, rutugira ab’ingenzi.”
Yongeyeho
ko zimwe mu ndirimbo Se yahimbye zaturutse ku rukundo yabaga afitiye umugore we
Ancilla, zikabera urwibutso rw’umuryango n’igihugu muri rusange.
Mu
muhango wo kumwibuka, inshuti n’abaturanyi babanye nawe mu Burundi no muri
Uganda, aho Ancilla yabaye mbere yo gushaka, bagarutse ku rukundo rwe no
kwitangira abandi.
Abahanzi
barimo Ruti Joel, Jules Sentore, Victor Rukotana, Nyirinkindi Ignace, abo mu
Itorero Inyamibwa, Alex Dusabe na Mariya Yohana bataramiye abari aho mu
gitaramo cyo “gutsinda urupfu” nk’uko umuryango wa Sentore ubivuga.
Massamba
yavuze ko gukunda umuziki kuri we byaturutse ku bihe yakundaga kumarana na Se,
ahanini mu masaha ya nijoro, bagahimba indirimbo.
Se yamutozaga kuririmba, amubona nk’uzasigarana umurage we mu muziki, kandi koko niko byagenze. Yasoje ashima nyina, avuga ko urukundo n’ubwitange bye bizahora ari isomo ikomeye.
Massamba Intore yagarutse ku rukundo n’ubwitange bwaranze Nyina, avuga ko “yareze intore nyinshi kandi akundwakaza Data mu buryo budasanzwe.”
Inshuti
n’imiryango bateraniye mu kwibuka Mukakigiri Ancilla no kumutaramira mu rwego
rwo “gutsinda urupfu.”