Mu 2023, ari mu byamamare bakiriwe na Perezida Paul Kagame
muri Village Urugwiro, ndetse, kiriya gihe yatangaje ko ari we Perezida wa
mbere ahuye na we mu buzima bwe, anashimangira ko u Rwanda arufata nk’iwabo.
Nyuma y’imyaka hafi itatu, agiye kugaruka i Kigali afite
izina rikomeye kurushaho ku rwego mpuzamahanga.
Ubwo aheruka i Kigali mu 2023, yahuye na Perezida Paul
Kagame, umwanya yahise afata nk’udasanzwe mu rugendo rwe. Uyu muhanzi wari
umaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki muri Afurika no hanze yayo, yatangaje
ko Perezida Kagame ari we Perezida wa mbere ahuye na we mu buzima bwe.
Rema yabivuze nyuma y’uko yakiriwe na Perezida Kagame muri
Village Urugwiro ku Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023, mu muhango wakiriwemo
abahanzi begukanye ibihembo muri Trace Awards ndetse n’Umuyobozi wa Trace
Africa akaba n’umwe mu bashinze Trace Group, Olivier Laouchez.
Uwo munsi wari uwihariye kuri Rema kuko yari mu bahanzi
begukanye ibihembo bibiri muri Trace Awards, igikorwa cyari cyabereye i Kigali
kikongera gushyira u Rwanda ku ikarita y’imyidagaduro mpuzamahanga.
Aha ni ho Rema yaherewe ijambo maze avuga amagambo yakomeje
kumvikana nk’ikimenyetso cy’ukuntu yakiriye neza uruzinduko rwe mu Rwanda.
Rema kandi yavuze ko kuba Perezida Kagame yarakiriye abahanzi
ari ikimenyetso cy’uko afata urubyiruko n’ubuhanzi nk’ibifite agaciro.
Yumvikanishije ko Perezida Kagame atari Umukuru w’Igihugu
gusa, ahubwo ko abona muri we umuntu ushobora gufata urubyiruko nk’abana be
kandi akagira uruhare mu guteza imbere impano zabo. Ati: “Ntabwo ari Perezida
gusa, ni umubyeyi.”
Rema
n’u Rwanda: ahantu yumva ari iwabo
Nubwo Rema yari asanzwe agendera mu bihugu bitandukanye
birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza, yavuze ko u Rwanda rufite
umwihariko yarubonyeho.
Yagaragaje ko iyo ageze mu Rwanda yumva ameze nk’umwana ugeze
iwabo, ahantu umutima we uruhukira.
Ibi ni bimwe mu byatumye uruzinduko rwe rwa mbere i Kigali
rusiga urwibutso rutari urw’igitaramo gusa.
Kuri we, u Rwanda rwabaye igihugu cyamwakiriye mu buryo
bwihariye, kugeza ubwo ahura na Perezida Kagame ndetse akagira umwanya wo
kumushimira ku buryo ashyigikira urubyiruko n’ubuhanzi.
Ubu, nyuma y’imyaka hafi itanu kuva ubwo aheruka gutaramira
Abanyarwanda, Rema agiye kugaruka i Kigali ari undi muhanzi rwose.
Izina rye ryazamutse cyane ku rwego mpuzamahanga, indirimbo
ze zageze ku bantu benshi ku migabane itandukanye, ndetse n’umwihariko
w’indirimbo ye ‘Calm Down’ wamufashije kurushaho kwinjira mu isoko ry’umuziki
mpuzamahanga.
Rema
agarutse nyuma y’imyaka hafi itatu
Rema azasusurutsa igitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 5
Nzeri 2026, mu bikorwa bizaherekeza umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi
uzaba ku wa 4 Nzeri i Kinigi mu Karere ka Musanze.
Ni igitaramo kizaba gikomeye mu rwego rw’imyidagaduro, ariko
gifite n’indi shusho irenze umuziki.
Ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika muri iki gihe, bityo
kuba azaba i Kigali mu gihe cy’igikorwa ngarukamwaka rihuza kubungabunga
urusobe rw’ibinyabuzima, ubukerarugendo, umuco n’imyidagaduro, biha Kwita Izina
urundi rwego rwo kugera ku bantu benshi ku isi.
Rema si ubwa mbere azaba imbere y’Abanyarwanda.
Icyo gihe yari akiri mu cyiciro cy’abahanzi bakiri kuzamuka.
Uyu munsi agarutse afite izina rikomeye kurushaho, kandi
abafana b’umuziki mu Rwanda bamwakira bazi indirimbo ze nyinshi ndetse
n’urugendo rw’imyaka hafi itanu amaze arushaho kwagura umuziki we.
Uko
Rema yakuze akagera ku rwego mpuzamahanga
Rema ni umwe mu bahanzi bagaragaje uburyo Afrobeats yakomeje
kuva ku isoko rya Nigeria ikagera ku bafana hirya no hino ku isi.
Mu 2018, yasubiyemo indirimbo ‘Gucci Gang’ y’umuraperi
D’Prince. Uwo muraperi yahise abona ubushobozi bw’uyu musore, amufasha kwinjira
muri Jonzing World, label yakomeje kumwubakira umusingi w’umwuga we.
Mu 2019, Rema yashyize hanze EP yamwitiriwe, ari na bwo
indirimbo ‘Dumebi’ yamufashije kumenyekana cyane.
Muri uwo mwaka, indirimbo ‘Iron Man’ nayo yatumye izina rye
rirushaho kugera kure, cyane ko yaje no gushyirwa na Barack Obama, wahoze ari
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku rutonde rw’indirimbo yakunze mu
2019.
Icyo cyari kimwe mu bimenyetso by’uko Rema atari kuzaba
umuhanzi wamenyekanye muri Nigeria gusa.
Kuva icyo gihe, yagiye ashyira hanze indirimbo zagiye
zimwubakira izina, zirimo ‘Soundgasm’, ‘Spiderman’, ‘American Love’, ‘Ginger
Me’, ‘Peace of Mind’ n’izindi.
Mu bihembo yegukanye harimo ‘Next Rated’ muri Soundcity MVP
Awards, igihembo gihabwa umuhanzi uba wagaragaje ubushobozi bwo kuzamuka no
kugira uruhare rukomeye mu muziki.
Rema kandi ni umwe mu bahanzi bakomeje guhuza umuziki wa
Afurika n’abakunzi b’umuziki wo ku yindi migabane.
‘Calm
Down’ yamushyize ku rundi rwego
Nubwo Rema yari asanzwe azwi, indirimbo ‘Calm Down’ ni imwe
mu zamufashije kurenga imbibi z’isoko rya Afurika.
Indirimbo yakoranye na Selena Gomez yatumye izina rye rigera
ku bantu benshi cyane ku rwego mpuzamahanga, iba imwe mu ndirimbo za Afrobeats
zakunzwe cyane ku isi.
Ibyo byatumye Rema ava ku kuba umuhanzi ukomeye muri Nigeria
no muri Afurika, aba umwe mu bahanzi bakiri bato bafite izina rikomeye ku rwego
mpuzamahanga.
Ni muri urwo rugendo kandi yakomeje kugaragara ku mbuga
zikomeye z’umuziki, mu bitaramo mpuzamahanga no mu bikorwa by’abahanzi
bakomeye.
Ubu abarizwa muri Jonzing World, ifitanye isano na Mavin
Records, imwe mu nzu zikomeye mu muziki wa Nigeria.
Trace
Awards yamusigiye indi sano n’u Rwanda
Kuba Rema yarakiriwe neza u Rwanda ntibishingiye ku kuba
yarigeze kuhataramira gusa.
Mu 2023, Kigali yabaye umujyi w’ingenzi mu rugendo rwe ubwo
yakiraga Trace Awards.
Rema yegukanye ibihembo bibiri muri ibyo birori, ahava ari
umwe mu bahanzi bagaragaje cyane ubuhanga n’ubushobozi bwo kwigarurira isoko
mpuzamahanga.
Nyuma y’ibirori, kwakirwa na Perezida Kagame byongeye kuba
igice cy’ingenzi cy’urwibutso rwe ku Rwanda.
Ni nacyo gituma kugaruka kwe muri 2026 bifite indi nkuru
inyuma yabyo.
Ntabwo ari umuhanzi waje bwa mbere mu Rwanda.
Ni umuhanzi ugarutse mu gihugu yigeze kuvugaho amagambo
yihariye, ndetse igihugu kikaba cyaramuhaye umwanya wo guhura n’Umukuru
w’Igihugu.
Kwita
Izina 2026: kuva ku ngagi kugera kuri Rema
Kwita Izina yo muri uyu mwaka igaragaza neza uburyo uyu
muhango umaze gukura ukarenga igikorwa cyo kwita amazina abana b’ingagi gusa.
Umuhango nyirizina uzaba ku wa 4 Nzeri i Kinigi, ariko
ibikorwa biherekeza uyu muhango bizakomeza mu minsi itandukanye, mu bice
bitandukanye by’igihugu.
Ku wa 3 Nzeri, i Musanze hateganyijwe igitaramo kuri Stade
Ubworoherane, mu gihe ku wa 5 Nzeri i Kigali hazaba igitaramo gikomeye
kizasusurutswa na Rema muri BK Arena.
Abahanzi barenga 10 biteganyijwe ko bazitabira ibikorwa
by’imyidagaduro bizaherekeza Kwita Izina.
Imibare y’ubukerarugendo mu Rwanda igaragaza ko uru rwego
rukomeje kugira uruhare rukomeye mu bukungu bw’igihugu.
Mu 2025, ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 685
z’amadolari, buvuye kuri miliyoni 647 z’amadolari mu 2024.
Muri uwo mwaka kandi, u Rwanda rwakiriye ba mukerarugendo
bagera kuri miliyoni 1.49, umubare wiyongereyeho 9% ugereranyije n’umwaka
wabanje.
Ibi bituma ibikorwa nka Kwita Izina bifatwa nk’amahirwe yo gukomeza gutuma abantu benshi bamenya u Rwanda no kurusura.

Ku wa 22 Ukwakira 2023, Rema yaramukanyije na Perezida Paul Kagame, ataha amwirahira, avuga ko ariwe Perezida wa mbere ahuye nawe mu buzima bwe

Rema ari mu byamamare begukanye ibihembo muri Trace Awards bakiriwe muri Village Urugwiro

Rema yashimye Perezida Paul Kagame ku bwo kwita ku rubyiruko no guteza imbere ibikorwa by'ubuhanzi

Rema agiye kugaruka i Kigali aho afite urwibutso rudasaza acyesha kuba yaragiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame
AMAFOTO: Village Urugwiro
