Yaramugonze anamuruma izuru! Vava yasobanuye uko Yampano amaze iminsi amuhohotera

Imyidagaduro - 17/05/2026 10:12 AM
Share:

Umwanditsi:

Yaramugonze anamuruma izuru! Vava yasobanuye uko Yampano amaze iminsi amuhohotera

Vava usanzwe ukundana na Yampano yashyize hanze inzira y’umusaraba amaze iminsi anyuramo nyuma y’uko Yampano amugonze, akamukubita, akamuruma izuru ndetse akamutera ubwoba ko azamuhitana naramuka abivuze.

Ibi byagarutsweho cyane ku wa Gatandatu mu kiganiro cya live cyakozwe na Godfather, aho Vava yagaragaje amafoto n’amashusho y’ibikomere yatewe n’uwo mugabo, birimo izuru rye ryaranzwe n’ibikomere bikomeye, ibipfuko byari byuzuye ku mubiri we ndetse n’amashusho agaragaza Yampano ari kunywa ibiyobyabwenge.

Nk’uko Vava abyivugira, ibintu byafashe indi ntera tariki ya 24 Werurwe 2026, ubwo yari kumwe na Yampano mu modoka bagiye muri sauna. Yavuze ko icyo gihe batumvikanye bitewe n’uko yamusabye kureka gukoresha telefone ari gutwara, ibintu byarakaje Yampano kugeza ubwo ahita amutegeka gusohoka mu modoka.

Vava yagize ati: “Yahagaze mu muhanda hagati, hatari no ku cyapa, hanyuma ahita ansohora mu modoka kubera ko nta kindi nari gukora ndasohoka hanyuma mfata moto. Nkimara kwambara ingofero ‘Casque’ narebye inyuma mbona yadukurikiye ngira ngo agiye kumbwira ngo nsubire mu modoka ariko mbona yongereye umuvuduko aratugonga.”

Uyu mukobwa akomeza avuga ko iyo modoka yabagonze ku bushake, ibintu byamukomerekeje ku maguru, ku kiganza no ku matako, aho we n’uwari umutwaye kuri moto hafi kubura ubuzima.

Nyuma y’iyo mpanuka, Vava yavuze ko atahise ajya kurega kubera intege nke yari afite ndetse n’izindi nshingano yari arimo, gusa Yampano ngo yamusabye imbabazi aramubabarira ariko ibintu ngo ntibyahagarariye aho.

Amakuru avuga ko Yampano yahise amujyana kwa muganga, ariko avuyeyo amufungirana mu nzu ndetse amwaka telefone kugira ngo atazamurega.

Vava kandi yagaragaje ubutumwa (messages) Yampano yamwandikiye, amubwira ko naramuka amushyikirije urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), azahita yiyahura.

Mu byo Vava yashyize hanze harimo: Amafoto y’ibikomere bikomeye ku mubiri we; Ifoto igaragaza izuru rye ryuzuye ibikomere

Amashusho ya Yampano ari kunywa ibiyobyabwenge birimo urumogi ndetse n’ibinini byitwa tropical n'Ubutumwa bw’amagambo amutera ubwoba…

Nyuma y’ibi byose, amakuru avuga ko Yampano yaje guhungira mu Karere ka Rubavu, ariko nyuma agahamagarwa n’ubugenzacyaha agasubira i Kigali aho yitabye inzego zibishinzwe.

Kugeza ubu, biravugwa ko dosiye y’iki kibazo iri mu butabera, bityo hari byinshi bitarashyirwa ku mugaragaro mu rwego rwo kurengera iperereza.

Iyi nkuru yongeye kuzamura impaka ku byaha by’ihohoterwa ridasanzwe, aho bamwe bagereranyije iki kibazo n’icya Sky2 uherutse gufungwa azira kuruma ugutwi k’umugore we.

Abakoreshwa imbuga nkoranyambaga bavuga ko ibi bikorwa bikomeje kugaragara ari ikimenyetso cy’uko hakenewe ingamba zikomeye zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurengera abahohotewe.

Yampano arashinjwa guhohotera umukunzi we 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...