Yarakoze kudushyigikira - Gisubizo Ministry kuri The Ben bakoranye indirimbo ya mbere –VIDEO

Imyidagaduro - 28/01/2026 9:59 AM
Share:

Umwanditsi:

Yarakoze kudushyigikira - Gisubizo Ministry kuri The Ben bakoranye indirimbo ya mbere –VIDEO

Itsinda ry’abaririmbyi Gisubizo Ministry ryasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Nabaye umwe n’Imana”, bakoranye na Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, ikaba imwe mu ndirimbo zigize album yabo ya gatandatu.

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa Gatatu, tariki ya 28 Mutarama 2026, nyuma y’iminsi mike yari imaze iteguzwa ku mbuga nkoranyambaga. Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe ku wa 18 Ukuboza 2025 mu gikorwa cyabereye muri Crown Conference, mu Mujyi wa Kigali.

Ni ubwa mbere The Ben na Gisubizo Ministry bakoranye indirimbo. Iyi ndirimbo ije nyuma y’aho The Ben yasohoye “Indabo Zanjye”, mbere y’uko ataramira abakunzi be mu gitaramo “The Nu-Year Groove” cyabereye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026.

Umuyobozi muri Gisubizo Ministry, Muhemeri Justin, yabwiye InyaRwanda ko bahisemo gukorana na The Ben kugira ngo ubutumwa bwiza bwa Kristo bugere kure, ndetse banamushimira imbaraga n’umuhate yagaragaje mu ikorwa ry’iyi ndirimbo.

Yagize ati: "Twahisemo gukorana na The Ben kugirango ubutumwa bwiza bwa Kristu bugere kure. Turamushimira ko yemeye gukorana natwe. Kuko gukorana nawe ni inkunga ikomeye kuri Gisubizo Ministry mu kwagura ubutumwa bwiza bwa Kristu na Gospel yose muri rusange."

Muhemeri yanavuze ko “Nabaye umwe n’Imana” ari indirimbo ya mbere mu ndirimbo zirindwi zigize album yabo ya gatandatu, kandi ko album yose izasohoka muri uyu mwaka.

Gisubizo Ministry imaze imyaka 21 ikora umuziki w'ivugabutumwa, ikaba izwiho guteza imbere impano z’abaririmbyi bayo. Bamamaye mu ndirimbo zirimo “Nguhetse ku Mugongo”, “Amfitiye Byinshi”, “38 Irangiye”, “Uzandengere”, “Ametupa Nguvu” n’izindi nyinshi.

Mu myaka ishize, itsinda ryakoze ibitaramo bikomeye mu Rwanda no mu mahanga, bigira uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki.

The Ben yahuriye bwa mbere na Gisubizo Ministry mu ndirimbo nshya “Nabaye umwe n’Imana,” igaragaza ubutumwa bwa Kristo bugenewe kugera kure

Amashusho y’indirimbo yafashwe mu gikorwa cyabereye muri Crown Conference mu Mujyi wa Kigali, agaragaza ubuhanga n’umuhate by’abahanzi bose

 

Umuyobozi wa Gisubizo Ministry, Muhemeri Justin yavuze ko gukorana na The Ben ari inkunga ikomeye mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza bwa Gospel

 

“Nabaye umwe n’Imana” ni indirimbo ya mbere mu ndirimbo zirindwi zigize album ya gatandatu ya Gisubizo Ministry, izasohoka muri uyu mwaka

Gisubizo Ministry imaze imyaka 21 ikora umuziki w'ivugabutumwa, ikomeje guteza imbere impano z’abaririmbyi bayo no gukwirakwiza ubutumwa bwiza mu Rwanda no mu mahanga

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NABAYE  UMWE N’IMANA’


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...